Imishinga y’urubyiruko rw’u Rwanda yigaragaje mu ihuriro nyafurika ku ruhererekane rw’Ibiribwa
Mu Ihuriro nyafurika ryiga ku ruhererekane rw’ibiribwa ry’uyu mwaka wa 2025 riri kubera i Dakar muri Senegal, imishinga y’ubuhinzi iyobowe n’urubyiruko rw’u Rwanda yigaragaje cyane mu rubuga rugamije guhuza imishinga ifite ejo heza n’abashoramari ndetse n’abafatanyabikorwa mu iterambere.

Mu mishanga yagaragaye cyane harimo uwa Gashonga Tresor, Umuyobozi Mukuru wa Incuti Foods, wagaragaje umushinga we wo kongerera agaciro urusenda. Yatangaje ko kompanyi ye imaze kugurisha amacupa y’isosi ya pili-pili arenga 150,000, ikaba ikoresha abakozi 25 kandi ikorana n’abahinzi 100. Mu rwego rwo kwagura ibikorwa, avuga ko akeneye arenga miliyoni 700 z’amafaranga y’u Rwanda.
Yagize ati: “Urugendo rwacu ntirwibanda gusa ku gutunganya urusenda, ahubwo ni uguha agaciro urukundo rw’ibirungo nyafurika no guha imbaraga imiryango y’aho dukorera.”
Undi wagaragaje umushinga we ni Irakoze Christian, uri gutangiza ubuhinzi bw’inkeri hakoreshejwe uburyo bwa bwo guhinga hakoreshejwe amazi avanze n’ifumbire. Avuga ko kuri ubu asabwa arenga miliyoni 400 z’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo azamure uyu mushinga we wihariye mu buhinzi.
Yagize ati: “Ubuhinzi bwo guhinga hakoreshejwe ukuvanga amazi n’ifumbire butanga igisubizo kirambye ku bibazo by’ubuhinzi, kandi dufashijwe uko bikwiye, dushobora guhindura uburyo duhinga mu Rwanda.”
Intumwa z’u Rwanda muri irihuriro ku ruhererekane rw’ibiribwa ku mugabane wa Afurika zisaga 30, zerekanye ibicuruzwa byazo ndetse zinitabira ibiganiro byibanze k’ukubona ibisubizo ku mbogamizi zerekeranye no kubona inguzanyo mu Rwanda.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Senegal, wayoboye imurikabikorwa ry’imishinga y’urubyiruko, yashimangiye uruhare rukomeye rw’urubyiruko mu guhindura ubuhinzi.
Yagize ati: “Mwe mwese mwazanye imishinga yanyu, ubwitange, n’ubuhanga bwanyu biradutera ishema. Mudukangurira ko urubyiruko rwa Afurika n’ubucuruzi buto bifite ubushobozi bukomeye.” Yakomeje agira ati: “Iki gikorwa cyo gusobanura imishinga ntikiri urukurikirane rw’ibiganiro gusa, ahubwo ni intambwe ikomeye mu rugendo duhuriyeho rwo guhindura gahunda zigendanye n’ibiribwa binyuze mu buhanga bushya.”
Ambasaderi kandi yibukije amagambo ya Perezida Kagame ku kwigira, agira ati: “Nk’uko Perezida Kagame akunze kutwibutsa, icyubahiro no kwigira bigomba kutuyobora. Ahazaza ha Afurika ntihari mu gutegereza inkunga z’amahanga, ahubwo hari mu bushobozi bwacu bwo guhagarara twemye, guhanga udushya, kurema no guhatana ku rwego rumwe n’isi yose.”
Iyi nama yagaragaje akamaro k’urubyiruko mu buhinzi, hatangwa n’imihigo ikomeye yo gushyigikira abashoramari bato. Iyi gahunda y’ibiganiro nk’ibi yafashije mu ikorwa ry’inama zirenga 60 zihuje abafite imishinga mito n’iciriritse n’abashoramari, aho abitabiriye basabaga amafaranga angana na miliyoni 70 z’amadolari ya Amerika. Mu Rwanda habaye ahantu hihariye ho gufasha imishinga mito n’iciriritse y’u Rwanda kubona uburyo bwo guhabwa inkunga, kwerekana ibicuruzwa no gusobanurira abashoramari imishinga yabo.
Muri rusange, Ihuriro nyafurika ryiga ku ruhererekane rw’ibiribwa ry’uyu mwaka wa 2025 ryagaragaje ubushobozi bwo guhindura ubuhinzi bufite imishinga iyobowe n’urubyiruko muri Afurika, ishimangira ko hakenewe ishoramari n’inkunga bikomeye kugira ngo habeho iterambere rirambye mu buhinzi.
Gashonga Tresor, Umuyobozi Mukuru wa Incuti Foods, asobanura umushinga we wo kongerera agaciro urusenda
Irakoze Christian agaragaza uburyo bwa hydroponics mu guhinga inkeri nk’igisubizo kirambye ku buhinzi.
Festus Bizimana, Ambasaderi w’u Rwanda muri Senegal ashimira urubyiruko rwagejeje imishinga yabo imbere y’abashoramari n’abafatanyabikorwa