Guhanga akazi ibidahanzwe amaso: Sibobugingo Evariste yahinduye ibishishwa by’imyumbati isoko ry’ubukire.

Mu Karere ka Nyanza, mu murenge wa Mukingo, ahafatwa nk’ipfundo ry’urusobe rw’amateka n’umuco nyarwanda, ni ho twasanze umusore w’imyaka 28, Evariste Sibobugingo, ufite inkuru idasanzwe. Ni inkuru y’ubuhanga, ubushake n’ubwitange mu guhindura ibishishwa by’imyumbati ibintu benshi bafata nk’imyanda mo ibikoresho isabune yifashishwa na bose.

Guhanga akazi ibidahanzwe amaso: Sibobugingo Evariste yahinduye ibishishwa by’imyumbati isoko ry’ubukire.

Amaze imyaka itanu muri uru rugendo rw’ubucuruzi rufite umwihariko, akaba yarahinduye igitekerezo gisa n’igitangaje mu bushobozi buhamye bwo kubaho neza kandi butanga akazi ku bandi.

Evariste ntiyigeze atangira afite imashini zihenze cyangwa ibikoresho byinshi. Ahubwo yatangiye afite igitekerezo kimwe cy’ibanze: “Ese bishoboka ko ibyitwa imyanda bigira agaciro?”

Yibuka uburyo yatekereje bwa mbere kugira icyo akora mu bishishwa by’imyumbati:

Ati: “Kuko ntuye mu gace k’amayaga keramo imyumbati, Umunsi umwe nari mu rugo nkabona ibishishwa by’imyumbati bijugunywa. Ntekereza nti: ‘Ibi bintu ntibyashobora kugira akamaro?’ Nahise ntangira kwiga uburyo byahinduka ikintu gikoreshwa.”

Uko iminsi yicumaga, yagiye yiga ku ikoranabuhanga rituma ibishishwa by’imyumbati bihinduka isabune, kandi mu gihe gito abona ko ari igitekerezo gishobora guhindura byinshi.

Sibobugingo Evariste, amaze imyaka 6 atangiye umushinga wo gukora isabune mu bishishwa by'imyumbati

Mu Rwanda, imyumbati ni igihingwa gikunze guhingwa cyane, ariko ibishishwa byayo bikajugunywa. Evariste yabibonye nk’ikibazo ariko na none cyahindukamo amahirwe.

Ati: “Iyo urebye mu cyaro, usanga ibishishwa by’imyumbati byose bijugunywa kandi bifite imyunyu myinshi. Natekereje uburyo nakoresha ibyo abantu batarebyeho nk’ibihombo nkabibyaza akamaro.”

Iki gitekerezo cyamuhaye amahirwe yo guhanga umurimo uhamye ndetse no gutanga isura nshya ku bijyanye n’imicungire y’imyanda.

Sibobungingo avuga ko amaze kugira iki gitekerezo yashatse kugikuza ariko akanigira ku bandi babanje gukora ibikoresho by’isuku birimo isabune , amavuta n’ibindi ariko yagira icyo ababaza ku bigendanye n’amakuru bakamuca intege bikamutera kujya kwikorera ubushakashatsi. Yibuka igisubizo yahawe ubwo yari abajije umukoresha we ibijyanye nuko isabune ikorwa.

Ati: “Nabajije umukoresha wanjye uko isabune ikorwa kugirango nanjye nzajye niga uko babikora, maze arambwira ngo niba ushaka kubyikorera ntabwo uzigera ubimenya, icara hano ukore uzahembwa ariko ndakubwiza ukuri ko utazigera ubimenya”

Iyo bamaze gukora isabune bashyiraho ibirango

Avuga ko yahuye n’umwe mu bakire aho yakoreraga ariko agasiga amubwiye ati: “Uzakore byinshiiii, ariko niba wifuza gutera imbere uzakore ubushakashatsi ku mwumbati.”

Avuga ko amaze kumubwira ibi ntakindi yongeyeho yahise yigendera. Ibi byatumye agira imbaraga n’umuhate ku bishishwa by’imyumbati n’ubundi yahoraga ashaka kuba yabyaza umusaruro butuma asezera akazi ajya kwikorera ubushakashatsi bw’icyo yamaza ibyo bishishwa by’imyumbati byahoraga bijugunywa abireba.

Avuga ko yatangiye ubushakashatsi ku cyo yakoresha ibishishwa by’imyumbati mu mwaka wa 2018 aza kuburangiza muri 2021 aho yaje gusanga ibishishwa by’imyumbati bifite amavuta meza yifashishwa mu gukora isabune ndetse ibisigazwa byayo bikaba byavamo ifumbire nziza ikoreshwa mu buhinzi, aherako ahita yandikisha kampani mu kigo cy’igihugu gishinzwe iterambere (RDB).

Kugeza ubu, Sibobugingo Evariste afite uruganda ruto rutunganya isabune y’amazi ndetse n’isabune ikomeye ndetse n’ifumbire byose akora yifashishije ibishishwa by’imyumbati.

Avuga ko mu bikorwa bye byose akoresha abakozi 8 bahoraho ndetse n’abandi bakozi basaga 30 bakora bubyizi. avuga ko kuri bagera ku bahinzi 500 babazanira ibishishwa by’imyumbati ndetse n’abahinzi 3 bahinga ku buso bwa hegitari 30 kuzamura aho ajya kubyifatira aho bahinga kandi bafite intego yo kubikusanya mu gihugu hose kuko kuri ubu ikiro cy’ibishishwa by’imyumbati bakigura amafaranga 40.

 

Ibihembo n’intsinzi mu rugendo rwe

Kubera ibikorwa akora, yagiye ahabwa ibihembo bitandukanye birimo icyo yahawe muri 2019 muri Youth Connect Award aho umushinga we waje mu myanya 100 ya mbere ku rwego rwa afurika ahembwa 500,000 yahawe kandi n’igihembo mu irushanwa rya Imari Agri-Business Challenge icyiciro cya mbere ritegurwa na Imbuto Foundation aho umushinga we waje ku mwanya wa mbere agatsindira Miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda aho byamufashije kuzamura ibikorwa bye bikaba bigeze ku rwego rwiza.

Yagiye kandi apiganira amasoko hirya no hino ndetse anahabwa n’amashimwe mu bikorwa bitandukanye harimo n’amamurikagurisha ategurwa ku bikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi.

 Sibobugingo Evariste afite intego zifatika zirimo kwagura uruganda rwe, gukora ku rwego mpuzamahanga no guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda.

Ati: “Ndashaka kubona ibicuruzwa byanjye ku isoko mpuzamahanga, kandi ibyo bizashoboka binyuze mu kwagura ibikorwa no gukoresha ikoranabuhanga rigezweho.”

Isabune bakora ziba zipimye hakurikijwe amabwiriza y'Ikigo cy'igihugu gishinzwe ubuziranenge (RSB)

Evariste ni umwe mu rubyiruko 17 batoranijwe kuzitabira inama mpuzamahanga ku ruhererekane rw’ibiribwa yiswe Africa Food Systems Summit 2025 (AFSS25), izabera muri Senegal. Avuga ko ari amahirwe kuri we kuko azahungukira byinshi.

Ati: “Iyi nama izaba ari uburyo bwo kunguka ubumenyi no gusangiza abandi ubunararibonye. Nzabwira urubyiruko rwa Afurika ko amahirwe ari mu kureba aho abandi babona imyanda bayibyazamo ibikoresho byagirira umuntu akamaro, ikindi nitezemo nuko hari ubumenyi nzavoma kuri bagenzi banjye tuzahurirayo kandi iyo nzabakuraho nzabisangiza abanyarwanda.”

Evariste ashima Leta y’u Rwanda ibinyujije mu bigo n’imishinga itandukanye ndetse no gutanga amahirwe ku miryango itandukanye itari iya leta nka AGRA kuko yamuhaye ubufasha butandukanye bwagiye bumukomeza mu buryo bw’ubushobozi ubu akaba afite uruganda rufite icyerekezo.

Ati: “turashima Leta yadufashije ibinyujije mu bigo byayo bishinzwe gufasha abanhinzi b’urubyiruko nka RYAF ibi kandi byatumye AGRA itumenya idutera inkunga igaragarira buri wese harimo kuduha ubushobozi no kutuvugira aho tutagera kuri ubu tukaba dufite ibikorwa bifatika”

Evariste agira inama urubyiruko yo guha agaciro igitekerezo baba bafite kandi bagatinyuka bakagiha imbaraga kuko kwizera ko ibidashoboka bishobora gushoboka arizo mbaraga zagufasha gutsinda ibigeragezo by’ufite intumbero y’ubukire.

Ati: “Ntimukagire igitekerezo ngo mureke kugikurikira. Ikintu cyose gikomeye gitangira ari igitekerezo gisa n’aho ari gito yewe bamwe bakanabona ko kidashoboka. Gira icyizere, wigire ku bibazo biri hafi yawe, kuko ni byo bisubizo by’ejo hazaza kandi no kwizera ko ibidashoboka bishoboka.”

 

Ibishishwa by'imyumbati byari umwanda, Sibobugingo Evariste yabihinduye imari ishyushye

 

Isabune z'amazi zikorwa hifashishijwe ibishishwa by'imyumbati

Iyo zimaze gutungana bazipakira mu makarito bakazohereza ku isoko

Share