Stella Rusine yagizwe Umuyobozi Mukuru wa BRD

Stella Rusine Nteziryayo yagizwe Umuyobozi Mukuru mushya wa  Banki y’u Rwanda Itsura Amajyambere, (BRD) asimbuye Kampeta Pitchette Sayinzoga, usoje manda ye y’imyaka itandatu.

Stella Rusine yagizwe Umuyobozi Mukuru wa BRD

Nteziryayo, yagizwe Umuyobozi Mukuru wa BRD, asanzwe ari umwe mu bagize Inama y’Ubutegetsi ya BRD, akaba afite ubunararibonye mu bijyanye n’imicungire n’imikorere y’ibigo by’imari, kugenzura inguzanyo no kubaka ubukungu buhamye  bw’inzego, ndetse yakoze muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi nk’Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubukungu.

Raporo zitandukanye zasohotse mu myaka yatambutse zagaragaje ko BRD yongereye umutungo wayo mu by’imari, itanga inguzanyo z’igihe kirekire mu rwego rw’ubukungu aho ibyo byatumye umutungo wayo uzamuka uva kuri miliyari 157 z’amafaranga y’u Rwanda Frw mu 2019, ugera kuri miliyari 1000 Frw mu 2025.

BRD yungutse miliyari 22 Frw ndetse yongera n’inguzanyo ziva kuri miliyari 167 Rwf zigera kuri miliyari 710 Frw.

Iyo mibare ishimangira ko BRD yinjiye mu nyungu zihamye, yongera ubushobozi mu kubona inkunga zituruka mu bashoramari Mpuzamahanga harimo n’inguzanyo ya  miliyari 36 Rwf, iherutse gutangwa na Banki y’Abarabu y’Iterambere ry’Ubukungu muri Afurika,(Arab Bank for Economic Development in Africa (BADEA), igamije gushyigikira imishinga mito n’iciriritse (SMEs).

Binyuze muri BRD kandi muri Kanama 2025, BADEA yasinyanye n’u Rwanda amasezerano y’inguzanyo ya miliyoni 45 z’amadolari y’Amerika agamije ibikorwa by’iterambere.

BRD yanafashije ingo zirenga 510,000 kubona amashanyarazi binyuze muri gahunda ya ‘Cana Uhendukiwe’, ndetse abarenga 300,000 babona imirimo.

 

 

Share