Tariki 30 Kamena, umunsi wo kumva imigabo n’imigambi y’abakandida bane bahatanira kuyobora umuryango mpuzamahanga w’ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF).
Umunyarwandakazi Louise Mushikiwabo usanzwe ari umunyamabanga mukuru w’uyu muryango, Juliana Amato Lumumba ukomoka muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, Coumba Bâ ukomoka muri Mauritania ndetse na Dacian Cioloș ukomoka muri Romania, barageza imigabo n’imigambi yabo ku baminisitiri b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu bigize umuryango wa OIF kuri uyu wa kabiri tariki 30 Kamena i Paris mu Bufaransa.
Mu myaka 56 uyu muryango umaze ushinzwe, ni bwo bwa mbere abakandida bahatanira kuwuyobora, imigabo n’imigambi yabo yumvwa mu ruhame binyuze mu muhango wateguwe byemewe n’amategeko yawo, mu rwego rwo kwimakaza umuco w’ubutabera ndetse no kubazwa inshingano nk’uko uyu muryango wabyemeje mu mwaka wa 2022.
Imigabo n’imigambi ya buri mukandida kandi, izashyirwa ku mbuga nkoranyambaga z’uyu muryango, kugira ngo buri mwenegihugu w’uyu muryango asobanukirwe neza buri mukandida, mbere y’uko amatora y’ugomba kuwuberaumunyamabanga mukuru aba mu kwezi k’Ugushyingo uyu mwaka.
Biteganyijwe ko buri mukandida ahabwa iminota makumyabiri yo gusobanura intumbero ye n’ahazaza heza ashaka kugeza umuryango wa La Francophonie, hanyuma hakurikireho indi minota makumyabiri yo kubazwa ibibazo n’abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu 93 bigize uyu muryango.
Tariki 16 Ugushyingo 2026 i Phnom Penh muri Cambodge, ni ho hazabera inama ya makumyabiri y’umuryango wa OIF ari na bwo hazatorwa umunyamabanga mukuru wawo.Dore amakuru y’ibanze umuntu ashobora kugira kuri buri mukandida.
Louise Mushikiwabo
U Rwanda rwatanze Louise Mushikiwabo nk’umukandida ku mwanya w’umunyamabanga mukuru wa OIF mu gihe cy’imyaka ine iri imbere. Yayoboye uyu muryango kuva muri Mutarama 2019 kugeza ubu, nyuma yo kuba Minisitiri w’ububanyi n’amahanga kuva mu mwaka wa 2009 kugeza mu mwaka wa 2008, ndetse mbere y’uko ahabwa uwo murimo, Louise Mushikiwabo yabanje kuba Minisitiri w’itangazamakuru.
Juliana Amato Lumumba
Igihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, cyatanze Juliana Amato Lumumba nk’umukandida kuri uyu mwanya. Uyu mugore, asanzwe ari umunyamategeko ndetse akaba n’umudipolomate. Mbere yo guhatanira uyu mwanya, yabanje kuba Minisitiri w’uburezi, anaba Minisitiri w’umuco n’ubukorikori mu gihugu cye.
Coumba Bâ
Uyu mukandida ukomoka muri Mauritania, yabaye umuminisitiri, ndetse anakora mu rwego rw’Ububanyi n’amahanga. Imwe mu mirimo uyu mugore yakoze mu gihugu cye, ni uko yabaye Minisitiri w’abakozi ba Leta, aba Minisitiri w’urubyiruko n’imikino, ndetse anaba Minisitiri ushinzwe Politiki ya Afurika.
Dacian Cioloș
Igihugu cya Romania, cyatanze umunyapolitiki w’inararibonye witwa Dacian Cioloș. Imwe mu mirimo uyu mugabo yakoze, harimo kuba yarabaye Minisitiri w’intebe wa Romania kuva mu mwaka wa 2015 kugeza mu mwaka wa 2017. Yabaye kandi umuyobozi mu muryango w’ubumwe bw’Uburayi ushinzwe ubuhinzi ndetse n’iterambere ry’icyaro, nyuma aza no kuba umwe mu bagize inteko ishinga amategeko y’umuryango w’ubumwe bw’Uburayi.