Abadozi 193 bigiye umwuga mu buzima busanzwe bahawe icyubahiro cy’abanyamwuga bemewe
None kuwa 27 Ukwakira 2025 i Kigali, Abatayeri 193 baturutse mu turere dutandukanye tw’igihugu bahawe impamyabushobozi binyuze muri gahunda ya Recognition of Prior Learning (RPL).
Iyi gahunda yashyizweho hagamijwe guha agaciro abantu bigiye imyuga mu buzima busanzwe, ariko batigeze banyura mu mashuri yemewe, bityo bakemerwa nk’abanyamwuga bemewe mu rwego rw’igihugu.
Mukangango Delice, uzwi cyane ku izina rya Furaha, umaze imyaka 20 akora ubudozi. Avuga ko iyi mpamyabumenyi ari intangiriro y’urugendo rushya rwo gukura mu mwuga we.
“Nishimiye cyane kuba nabonye iyi mpamyabumenyi. Ibi bizamfasha gukora ibirenzeho, ntekereza gushinga ishuri ryigisha ubudozi ndetse no gukorana n’abandi bacuruzi bo mu Rwanda no hanze bakora ibintu bimwe. Ubu ndabona amahirwe menshi yo kubona amasoko yisumbuye,”
Naho Mukamurenzi Theopiste, ukorera ubudozi mu karere ka Muhanga, ni umwe mu bahawe izi mpamyabushobozi. Yahoze akora mu nzego za Leta, ariko nyuma y’imyaka myinshi yumva afite umuhamagaro wo kwiyegurira ubudozi.
“Nagiye mvuga nti ‘ese umuntu yakora ibintu byo mu ngiro imyaka myinshi bikamubeshaho, ariko ntabyemerewe n’amategeko’? Ubu ndishimye kuko RPL yanyeretse ko n’ubumenyi bw’amaboko bufite agaciro. Ndifuza gushinga company yanjye ikora ibintu neza kandi mu buryo bwemewe n’amategeko, nta cyo ngitinya,”
Nshimiyimana Daniel, Umuyobozi wa Rwanda Tailors Association (RTA), yavuze ko iyi gahunda ari inzira ikomeye yo kugarura icyubahiro cy’ubumenyi bushingiye ku ngiro.
Ati: “Hashize igihe kinini abantu bafite impano n’ubumenyi mu myuga batabona agaciro kuko batari bafite impamyabushobozi. Gahunda ya Recognition of Prior Learning (RPL) irimo kudufasha gukemura icyo kibazo. Ubu umuntu wese ufite ubumenyi bwo mu ngiro ashobora kubyerekana mu buryo bwemewe, kandi bigatanga amahirwe yo guhanga imirimo no guteza imbere umwuga.”
Buningwire Williams, Umuvugizi wa PSF yavuze ko abantu bahabwa amahugurwa nk’aya baba ari imbaraga nshya zinjiye mu rwego rw’abikorera.
“Iyo abantu bahuguwe nk’uku, mu mwuga uwo ari wo wose, baba ari imbaraga zishya zinjiye muri Private Sector. Ni ubumenyi bushya igihugu kiba kibonye kandi buba bukenewe mu rwego rwo guteza imbere ubukungu. Aba bantu baba ari nk’amaraso mashya mu bucuruzi, azana udushya n’umurava mushya mu kazi,”
Ku nshuro ya mbere, muri 2024, abakoze isuzumabumenyi bari 800, muri bo 763 ni bo batsinze.
Bivuze ko kugeza ubu, mu byiciro bibiri, abamaze guhabwa impamyabushobozi binyuze muri gahunda ya Recognition of Prior Learning (RPL) ari abadozi 956.
Iyi gahunda ya Recognition of Prior Learning ikomeje kugaragaza uburyo igihugu cy’u Rwanda cyiyemeje guha agaciro ubumenyi n’ubushobozi umuntu abona binyuze mu mirimo ye ya buri munsi. Ku baturage nk’abo bahawe impamyabushobozi, ni inzira nshya yo kwinjira mu rwego rw’abanyamwuga bemewe, no kongera icyizere mu byo bakora buri munsi.
Umuyobozi wa Rwanda Tailors Association, Daniel Nshimiyimana, avuga ko RPL izanye icyubahiro gishya ku bumenyi bwo mu ngiro
Abadozi 193 bahawe impamyabushobozi muri gahunda ya Recognition of Prior Learning
Mukangango Delice uzwi nka “Furaha” amaze imyaka 20 akora ubudozi
Mukamurenzi Theopiste, wahoze akorera Leta, yishimira impamyabushobozi yahawe nyuma yo kwiyegurira umwuga w’ubudozi.