NAEB yatanze icyizere cy’ubwishingizi ku bahinzi ba kawa mu Rwanda
Urwego rw’ikawa mu Rwanda rukomeje gutera imbere mu musaruro no mu bwiza, ariko abahinzi baracyagaragaza impungenge z’uko badafite ubwishingizi bubarinda ihungabana ryaterwa n’imihindagurikire y’ibihe.
Nk’uko byatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi (NAEB), umusaruro w’ikawa mu mwaka wa 2024–2025 wiyongereyeho 25%, ugera kuri toni 21,295, uvuye kuri toni 17,036 mu mwaka wabanje. Inyungu z’u Rwanda zavuye mu ikawa nazo zizamuka ku kigero cya 48%, ziva kuri miliyoni 78.7$ zigasimbukira kuri miliyoni 116.1$.
Nubwo ibi bigaragaza impinduka nziza, abahinzi bavuga ko kuba nta bwishingizi bafite bituma bahora mu gihirahiro igihe ibihe bitagenda neza.
Niyonsenga Jean Damascène, umuhinzi w’ikawa mu karere ka Kamonyi, avuga ko nubwo umusaruro wiyongereye kubera imbuto n’ifumbire byiza, ikibazo cy’ubwishingizi gikomeje kubahungabanya.
Ati: “Iyo imvura nyinshi iguye cyangwa izuba rikabije rikangiza ikawa, nta muntu ubaza uko tumeze. Abahinzi b’ibigori cyangwa umuceri bo bashobora kubona ubwishingizi, ariko twebwe abahinzi b’ikawa turacyategereje. Ikawa irahenda kuyitaho, iyo iguhombeye ntawe ubaza uko uzabyifatamo.”
Uwimana Vestine, umuhinzi wo mu karere ka Ruhango, avuga ko hari igihe imyaka yangirika kubera indwara cyangwa amapfa, bigatuma bahomba cyane.
Ati: “Twabaye nk’abarwanira mu kizima. Tubonye ubwishingizi byadufasha kuko twajya duhinga tuzi ko tutazahomba burundu. Ariko kugeza ubu turabyimenyera byose kandi biragoye cyane.”
Ibi kandi bishimangirwa na Baragahorana Oreste, Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’abatunganya umusaruro wa kawa no muwohereza mu mahanga, wavuze ko abahinzi abahinzi ba kawa bakorana neza n’amabanki ariko bakaba bayashishikariza kubizera.
Ati: “Abahinzi b’ikawa ni bamwe mu bakorana neza n’amabanki, kandi nta gihombo gikabije cyigeze kigaragara mu mishinga yabo. Twasaba amabanki n’ibigo by’ubwishingizi ko byongera icyizere n’imikoranire n’abagize uru rwego, kuko ibikorwa by’ubuhinzi bw’ikawa bigaragaza umutekano n’ubushobozi bwo kwishyura. Niba twifuza iterambere rirambye, tugomba kugira uburyo bw’imari n’ubwishingizi buhamye bujyana n’ibihe”
Umuyobozi Mukuru wa NAEB, Bizimana Claude, aganira n'itangazamakuru yavuze ko ikibazo cy’ubwishingizi ku ikawa cyamaze gushyirwa ku meza y’ibiganiro n’inzego zibishinzwe, kandi hari icyizere ko bizatanga umusaruro mu gihe cya vuba.
Ati: “Ubwishingizi Leta yarabuzanye kugira ngo bufashe mu guhangana n’ihindagurika ry’ikirere. Hari ibihingwa byafashwe mbere kandi bigenda byiyongera uko umwaka uje undi ugataha. Ubu natwe turimo kureba uko ibihingwa byoherezwa mu mahanga, birimo n’ikawa, byajya mu bwishingizi kuko nayo ifite ingaruka nyinshi.”
Yakomeje agira ati: “Tugiye gutangira ibiganiro n’abafite ibigo bitanga ubwishingizi, tubagaragarize imibare dufite itanga icyizere. Intego ni uko n’iyo inkunganire iva kuri Leta yaba itabonetse, umuhinzi ubishoboye yabasha kwifatira ubwishingizi mu buryo bworoheje.”
Bizimana avuga ko icyizere gihari kuko hari ibigo by’ubwishingizi byatangiye kugaragaza ubushake bwo gukorana na NAEB mu gushyiraho ubwishingizi bwihariye ku ikawa, bukajyana n’uburyo bwo gusuzuma ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe ku buhinzi.
U Rwanda rukomeje gushora imari mu kongera ubuso buhingwaho ikawa no gusimbuza ibiti bishaje. Kuri ubu, hegitari 4,100 zimaze gusimbuzwa ibiti bishya bya RAB C15, kandi hateganyijwe hazongerwaho hegitari 1,000 buri mwaka.
Mu rwego rwo kumenyekanisha ikawa y’u Rwanda, NAEB ikomeza gufatanya n’abafatanyabikorwa mu bikorwa nk’irushanwa rya Best of Rwanda Coffee Competition, ryitabiriwe n’abaguzi 78 bo mu bihugu 25, aho ikawa ya K Organics yo mu karere ka Huye yagurishijwe ku 88.18$ kuri kilo, igiciro cyo hejuru mu mateka y’iryo rushanwa.
Mu mwaka wa 2024, u Rwanda rwabonye umusaruro wa kawa ungana na Toni 21,295, ikawa yanyowe mu gihugu ingana na 5%. Kuri ubu imibare itagazwa n’ n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi (NAEB) igaragaza ko mu Rwanda habarurwa ibiti by’ikawa 100,000,000 harimo ibiti bishaje bigera kuri Miliyoni 26,000,000 bikeneye kuvugururwa.
Bizimana Claude, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi n'Ubworozi (NAEB)