Perezida Paul Kagame na Sultan wa Oman Bagiranye Ibiganiro ku Ishoramari.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame na Sultan Haitham bin Tarik wa Oman baganiriye ku buryo bwo kwagura ubufatanye mu ishoramari hagati y’u Rwanda na Oman, hibandwa ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ingufu zisubira, ibijyanye n’ubwikorezi n’ibikorwa remezo, ubuvuzi ndetse no kwihaza mu biribwa.
Aba bayobozi bagiranye ibiganiro ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere mu Ngoro ya Al Hosn iherereye mu mujyi wa Salalah, mu ruzinduko rw’iminsi ibiri Perezida Kagame ari kugirira muri Oman. Muri ibyo biganiro hanaganiriwe ku iterambere ry’ibyambu byo ku butaka mu rwego rwo kurushaho guteza imbere ubutwererane mu bwikorezi no mu bukungu hagati y’ibihugu byombi.
Ibi biganiro bibaye mu gihe u Rwanda na Oman bikomeje gushaka uko umubano w’ibihugu byombi wakwaguka kurushaho, cyane cyane binyuze mu ngeri z’ishoramari n’ubucuruzi.
Nk’uko ibiro ntaramakuru bya Oman byabitangaje, ibiganiro hagati y’abayobozi bombi byibanze ku kubaka ubufatanye mu ishoramari bushobora kugirira akamaro impande zombi kandi bugasubiza ibyifuzo n’inyungu z’abaturage b’ibihugu byombi.
Ku ruhande rw’u Rwanda, Perezida Kagame yari aherekejwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Olivier Nduhungirehe, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Yusuf Murangwa, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Antoine Kajangwe, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi Solange Uwituze, Umuyobozi Wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) Juliana Muganza ndetse na Ambasaderi w’u Rwanda muri Oman Dan Munyuza.
Oman yari ihagarariwe n’abayobozi bakuru bashinzwe ibijyanye n’ingabo, ubukungu, ububanyi n’amahanga, imari, ubwikorezi, ingufu n’amabuye y’agaciro, ubucuruzi n’ishoramari, ndetse n’Umuyobozi w’Ikigega cy’Igihugu gishinzwe Ishoramari.
Ingingo y’ubukungu yaganiriweho, ikigaragaza ko umubano w’u Rwanda na Oman uri kwaguka ukava ku mubano wa dipolomasi gusa, ugana ku bufatanye bufite aho buhurira n’ishoramari n’iterambere.
Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ingufu bushobora gutanga amahirwe mashya ku bashoramari, mu gihe ubwikorezi n’ibikorwa remezo bishobora gufasha u Rwanda gukomeza gushimangira umwanya warwo wo kuba igicumbi cyubucuruzi n’ubwikorezi mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba.
Ubuvuzi no kwihaza mu biribwa, na byo biri mu byiciro byagaragajwe nk’ibishobora gukoreshwa mu guteza imbere ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.
Uruzinduko rwa Perezida Kagame muri Oman rwatangiye kuva ku itariki ya 7, rukazageza tariki ya 8 Nzeri 2026. Guverinoma ya Oman yavuze ko rugamije gukomeza ubucuti n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi no guteza imbere inyungu bihuriyeho mu nzego zitandukanye.