Abakandida 54, ni bo bazahatanira umwanya w’umudepite uhagarariye urubyiruko.
Komisiyo y’igihugu y’amatora (NEC), yatangaje kuwa 25 Kanama 2026 urutonde ndakuka rw’abakandida 54 barimo abagore 11, bazahatanira umwanya w’umudepite uhagarariye urubyiruko mu nteko ishinga amategeko, ni nyuma yo kwegura kwa Venuste Icyitegetse wari muri uwo mwanya.
Kuwa 11 Kamena 2026, ni bwo byatangajwe ko Venuste Icyitegetse yandikiye Perezida w’inteko ishinga amategeko umutwe w’Abadepite amumenyesha ubwegure bwe. Muri iyo baruwa, Venuste Icyitegetse yanditse ko yeguye ku mirimo ye ku mpamvu ze bwite, ariko bikaba binakekwa ko ubwegure bwe bwaba bufitanye isano n’imyitwarire mibi ashobora kuba yaragaragaje.
Urutonde rw’abakandida batangajwe na NEC, bavuye kuri 45 bari baratangajwe by’agateganyo kuwa 17 Kanama 2026.
Kuwa 2 Nzeri 2026, ni bwo hazabaho amatora yo guhitamo umwe uzasimbura Venuste Icyitegetse. Komisiyo y’igihugu y’amatora, yatangaje ko kuri uwo munsi ari bwo hazatangazwa ibyavuye mu matora mu buryo bw’agateganyo, naho kuwa 9 Nzeri 2026, hazatangazwe ibyavuye mu matora mu buryo bwa burundu.
Inteko izatora umwe muri abo bakandida, izaba igizwe n’abagize Komite nyobozi y’inama y’igihugu y’urubyiruko ku rwego rw’igihugu ndetse na buri karere.
Uzatsindira uwo mwanya, azaba umudepite mu gihe cyari gisigaye cya manda y’imyaka itanu yatangiye mu mwaka wa 2024.
Uretse Venuste Icyitegetse, abandi badepite beguye mu myaka yashize, ni abeguye mu nteko ishinga amategeko ya Manda ya 2018 kugeza 2024. Abo ni Dr. Gamriel Mbonimana weguye kuwa 14 Ugushyingo 2022, ndetse na Ernest Kamanzi weguye kuwa 29 Ukuboza 2022.