Tito Rutaremara yavuze icyatumye habaho amavugurura mu miyoborere ya FPR Inkotanyi
Umuyobozi w’Urwego Ngishwanama rw’Inararibonye, Tito Rutaremara, yatangaje ko amavugurura yakozwe mu miyoborere y’Umuryango FPR Inkotanyi yatewe n’uko abayobozi bamwe bategeraga abaturage, ndetse ntibabahe serivisi nziza nk’uko biri mu nshingano zabo.
Mu 1987 ubwo FPR Inkotanyi yashingwaga yari ifite Perezida na Visi Perezida, ndetse n’Umunyamabanga Mukuru n’Umwungirije.
Nyuma y’amasezerano y’amahoro ya Arusha, inzego z’ubuyobozi za RPF Inkotanyi zagize abarimo Perezida na Visi Perezida wa mbere n’uwa kabiri ariko Umunyamabanga Mukuru ntiyagira umwungirije.
Tito Rutaremara ubwo yari mu kiganiro cya RBA yavuze ko nyuma y’ibiganiro byo mu Rugwiro, FPR Inkotanyi yongeye gukora amavugurura, basubizwaho imiyoborere ifite perezida na visi perezida umwe, mu gihe Umunyamabanga Mukuru we atagiraga umwungirije.
Ku wa 17 Ukuboza 2025, FPR Inkotanyi yemeje Komite Nyobozi irimo Abanyamabanga bakuru babiri na ba Visi Perezida babiri.
Ati “Icyabizanye ubu nanone ni uko basanze [Perezida wa Repubulika ari we Chairman] yasanze abayobozi bategera abaturage, batabaha serivisi za ngombwa, abisanga muri Guverinoma, anabisanga muri FPR.”
Rutaremara yavuze ko Abanyarwanda ari abantu bazima ahubwo abayobozi ari bo bakwiye gukora ibishoboka ngo bahabwe serivisi.
Ati “Abanyarwanda rwose ni bazima na we yarabyivugiye, ati ‘ariko abayobozi twebwe ni twe tutabaha ibyangombwa bishakwa. Ubwo rero yaravugaga ati mu kuvugurura turagira ngo noneho aba bayobozi dushyizeho hejuru no mu zindi nzego zizagenda zivugurura ubwazo kugira ngo zikore imirimo, batangire barebe ko abayobozi bo munsi yabo bakora imirimo yabo uko bikwiye. [...] baba bazi ko inzego zo hejuru zibareba, zibabaza ibyo bakora.”
Rutaremara yasobanuye ko inzego zashyizweho zigamije kwegera abayobozi bo mu nzego zitandukanye ariko zikanagenzura ko begera abaturage, ngo barebe ko baha serivisi abaturage “kuko ni zo nshingano z’abayobozi.”
Ati “Muri iki gihe ntabwo byameraga neza yaba mu nzego za FPR [Inkotanyi] cyangwa mu nzego za Leta.”
Mu byagaragaye vuba harimo abari abayobozi bo mu Karere ka Kayonza barangaranye abaturage, bagirwaho ingaruka n’amapfa kugeza igihe bamwe batangiye gusuhuka. Iki kibazo cyasojwe n’uko komite nyobozi y’akarere yose yirukanywe, hashyirwaho abayobozi b’agateganyo.
Rutaremara ahamya ko mu gihe abagize inzego za RPF baba bakora neza, bagaharanira ko abaturage begerwa, babona aho bitagenda neza bakabimenyesha inzego nkuru zishobora kubwira abo muri Leta ibyo bahindura.
Rutaremara kandi yemeza ko mu gihe umuntu basanze hari ibitagenda yaba ari umunyamuryango wa FPR Inkotanyi byaba byoroshye kumucyaha no kumukosora.