U Rwanda rwitabiriye Inama Mpuzamahanga mu Busuwisi yiga ku bibazo by’impunzi

U Rwanda rwitabiriye Inama Mpuzamahanga y’iminsi itatu, iri kubera i Genève mu Busuwisi, iri kwiga ku bibazo by’impunzi no gusuzuma ibyakozwe haba ku rwego rw’Igihugu, urw’Akarere n’Isi muri rusange.

U Rwanda rwitabiriye Inama Mpuzamahanga mu Busuwisi yiga ku bibazo by’impunzi

Ni inama yatangiye kuri uyu wa 15 Ukuboza 2025, u Rwanda rukaba rwahagarariwe n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) Ngoga Aristarque.

Iyi nama iba buri nyuma y’imyaka ine, itegurwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi, UNHCR ku bufatanye n’ibihugu bigize uwo muryango mu rwego rwo gusangira amakuru ku bisubizo byagezweho no gufata ingamba nshya ku bibazo bihari.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu byita ku mpunzi n’abimukira, rukaba rucumbikiye impunzi zisaga ibihumbi 14 zo mu bihugu birimo; Repubulika ya Demokarasi ya Congo, (RDC), u Burundi n’ahandi.

Rwiyemeje umusanzu mu kubafasha muri gahunda z’iterambere, zikinjizwa muri gahunda z’Igihugu nk’uburezi, ubuzima, imirimo, kubafasha kubona serivisi z’imari, n’ibindi bibafasha mu mibereho.

MINEMA yemeza ko Rwanda ruzakomeza gufasha impunzi zose zishaka gutahuka, ndetse Minisitiri wa MINEMA Maj Gen (Rtd) Murasira ubwo yari mu nama  ya 76 ya UNHCR yabereye i Geneve mu Ukwakira 2025, yashimangiye ubushake bw’u Rwanda mu bikorwa byo kuzirinda no kuzigezaho ubufasha zikeneye.

 

Share