Malawi: Barataka ubukene nyuma y’igabanyuka ry’inkunga z’amahanga

Abaturage bo muri Malawi barataka inzara n’ubukene nyuma yo kugabanyuka kw’inkunga z’amahanga, ibyatumye bamwe muri bo bakora ubutaruhuka kugira ngo babone amaramuko.

Malawi: Barataka ubukene nyuma y’igabanyuka ry’inkunga z’amahanga

Ben Manda yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ko amaze iminsi itatu akora amanywa n’ijoro kugira ngo abone amafaranga ahagije yo gutunga umuryango we ugizwe n’abantu bane.

Uyu muturage yakomeje avuga ko ibi bibazo byose biterwa n’uburyo Leta ikoresha nabi inkunga yahawe n’amahanga.

Yagize ati “Ikibazo, abayobozi bacu bakoresha amafaranga mu bintu binyuranye n’icyo yari yaragenewe gukora.”

Banki y’Isi igaragaza ko bibiri bya gatatu by’abantu miliyoni 21 batuye muri Malawi baba mu bukene bukabije.

Umuyobozi mu muryango Centre for Social Concern, Agnes Nyirongo, yagaragaje ko nibura buri mwaka iki gihugu gihomba miliyoni 545 z’Amadolari kubera kugabanyuka kw’abaterankunga.

Yagize ati “Kuva mu 2013, igihugu cyahombye nibura 5% by’ubukungu bwacyo, cyangwa hafi miliyoni 545 z’Amadolari buri mwaka kubera kuganyuka kw’abatera inkunga.”

Malawi ni kimwe mu bihugu bitandatu bifite amadeni menshi agoye kwishyura, nk’uko raporo y’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF) yo muri Gashyantare 2025 ibigaragaza.

Iyi raporo kandi igaragaza ko guhera mu 2020 kugera mu 2024, amadeni ya Malawi yavuye kuri 43% agera kuri 93% by’umusaruro mbumbe w’iki gihugu.