Ubuhinzi burambye bw’inkeri bushingiye ku ikoranabuhanga: Inkuru itangaje ya Irakoze Christian
Mu murenge wa Shyogwe mu karere ka Muhanga, Irakoze Christian, w’imyaka 32, ahakorera ubuhinzi bw’inkeri ku buso bwa hegitari imwe. Yatangiye mu mwaka 2021 ahinga imbuto n’imboga zitandukanye, ariko umwaka wa 2022 wamusigiye impinduka ikomeye aho yatekereje guhinga inkeri gusa.

Irakoze Christian avuga ko icyatumye afata icyemezo cyo guhinga inkeri gusa aruko yashakaga kugira ikintu yahinga mu buryo burambye kandi umusaruro ukiyongera.
Ati: “Ikintu cyatumye ntekereza inkeri ni uko numvaga nifuza kugira igihingwa cyiza nahinga mu buryo burambye kandi umusaruro ukiyongera. Niyemeje kubikora kinyamwuga kugira ngo mbyaze amahirwe umusaruro,”
Avuga ko icyatumye afata icyemezo cyo guhinga inkeri gusa aruko yashakaga kugira ikintu yahinga mu buryo burambye
Christian yihariye mu buhinzi bwa hydroponics, uburyo bwo guhinga udakoresha igitaka, ahubwo ibihingwa bigahabwa ibyo bikenera byose binyuze mu mazi. Ni uburyo bugezweho aho ushobora guhinga hejuru cyangwa hasi, bikagabanya ibyago byo guhura n’indwara zituruka mu butaka no kongera umusaruro ku buso buto.
Yatangiye ahinga ibihingwa bitandukanye birimo inyanya, poivron, intoryi, n’ibindi, ariko inkeri zamubereye igihingwa cyiza abona cyavamo umusaruro ufatika. Ubu afite ibihingwa 37.000 by’inkeri, kandi kuri buri gihingwa gishobora gutanga nibura ikiro kimwe cy’inkeri ku mwaka.
Ati: “Ikilo kimwe cy’inkeri gishobora kugura amafaranga arenga ibihumbi 5,000, ariko ashobora no kurenga bitewe n’uburyo wahinzemo.”
Nubwo atigeze yiga mu mashuri yihariye ajyanye n’ubuhinzi, Irakoze avuga ko ubumenyi afite yabubonye mu mugambi w’imihangayiko n’ubushake bwo kwiga buri munsi.
Ikilo kimwe cy’inkeri gishobora kugura amafaranga arenga ibihumbi 5,000
Christian avuga ko kugirango ubuhinzi bwe bugende neza anabone umusaruro byamusabye gukora uburyo bw’ikoranabuhanga mu kuhira aho akoresha amazi avanze n’ifumbire bikagera ku gihingwa byose bipimye kandi bigakorwa mu buryo bw’ikoranabuhanga kuko bidakenera umuntu uza kubikoresha.
Ati: “kugirango ubuhinzi bwanjye bugende neza nkoresha ikoranabuhanga mu kuhira aho dukoresha ikoranabuhanga ryuhira amazi avanze n’ifumbire kandi byose bigakorerwa rimwe, ntabwo bikenera umuntu uza gushyiraho ifumbire no gusunika amazi, ahubwo byose birikora dukoresheje imashini yabugenewe twakoze kandi byifungura mu masaha tuba twarabigeneye”
Ku mpungenge zuko iri koranabuhanga ritagabanije abakozi mu kazi, Christian avuga ko iri koranabuhanga ritigeze rigabanya abakozi ahubwo ryongereye umwanya wo kwita ku yindi mirimo.
Ati: “Ntabwo iri koranabuhanga ryagize ingaruka kubakozi, ryagabanije umwanya w’umurimo wo gusunika amazi ahubwo ryongera umwanya wo kwita kuyindi mirimo”
Christian asaba urubyiruko kudasubira inyuma kubera gutinya intangiriro.
Ati: “Ntugatinye gutangira. N’iyo watangira uhereye ku kantu gato, ni amasomo y’ingenzi akuganisha ku ntera ukwiye kugeraho.”
Uyu musore w’inyota y’udushya amaze gutoranywa mu bazitabira Ihuriro Nyafurika ku ruhererekane rw’ibiribwa (Africa Food Systems Summit 2025), Kuri we, ni intambwe ikomeye ndetse ni n’amahirwe yo kumenyana n’abandi ba Rwiyemezamirimo bo ku mugabane wa Afrika no kubabyaza amahirwe.
Ati: “Ni amahirwe yo kubona ibikorwa by’iterambere ku mugabane w’Afurika, guhura n’abakora ubuhinzi hirya no hino no kongera ubumenyi. Ibyo bizamfasha kwagura ibyo nkora no kubyaza amahirwe ubundi bushobozi.”
Kuri ubu Irakoze Christian akoresha abakozi 29 bahoraho mu bikorwa bye by’ubuhinzi bw’inkeri kandi n’abaturage bahaturiye bahagirira amahirwe yo kubona imbuto ndetse n’ibiraka kenshi iyo byabonetse.
Akoresha ikoranabuhanga mu kuhira aho dukoresha ikoranabuhanga ryuhira amazi avanze n’ifumbire
Akorera ubuhinzi bwe ku buso bungana na Hegitari imwe
Afite gahunda yo kwagura ubuso ahingaho mu gihe kiri imbere