Perezida Kagame arakira indahiro z’abasenateri bashya

Kuri uyu wa Gatanu ku gicamunsi, Perezida wa Repubulika Paul Kagame arakira indahiro z’abasenateri 6 barimo 4 bashya na 2 basanzwe muri Sena bongerewe manda.

Perezida Kagame arakira indahiro z’abasenateri bashya

Abasenateri 4 bashyizweho na Perezida wa Repubulika Paul Kagame naho babiri batowe n’ihuriro nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda.

Muri aba harimo Honorable Valentine Uwamariya na Honorable Alfred Gasana binjiye muri Sena bwa mbere hamwe na ba Honorable Evode Uwizeyimana na Jean Pierre Dusingizemungu bari barangije manda imwe muri Sena bakaba barongeye kugirirwa icyizere n’umukuru w’igihugu. Harimo kandi Honorable Frank Habineza uyobora Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda na Nkubana Alphonse uyobora PSP baherutse gutorwa n’ihuriro nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda, mbere yo kwemezwa n’urukiko rw’ikirenga.

Sena y’ u Rwanda yagiyeho muri 2003, kuva icyo gihe hakaba hamaze kubaho manda 4 zirimo 2 z’imyaka 8 n’ebyiri z’imyaka itanu.

Manda igezweho ubu, ni manda ya Kabiri ya sena kuva Itegeko nshinga ryavugururwa muri 2015, manda y’abasanateri ikava kuri manda imwe y’imyaka 8 ikajya kuri manda y’imyaka 5 ishobora kongerwa inshuri imwe.

Iyi manda y’abasenateri nirangira hari 14 bazaba barangije manda bemererwa n’itegeko nshinga n’abandi 12 bemerewe kuba babona indi manda y’imyaka5.

Muri rusange Sena igizwe n’abasenateri 26 barimo 12 batorwa hashingiwe ku nzego z’imitegerekere y’igihugu, 8 bashyirwaho n’umukuru w’igihugu, 4 batororwa n’imitwe ya politiki na 2 baturuka mu mashuri makuru ya Leta n’ay’igenga.

Perezida wa Repubulika ashyiraho abasenateri 8 barimo 4 batangirana na manda n’abandi 4 bashyirwaho manda imaze umwaka umwe.

Ihuriro nyunguranabiteketerezo ry’imitwe ya Politiki ritora abasenateri 4 barimo 2 batangirana na manda naho abandi babiri bakajyaho nyuma y’umwaka umwe manda itangiye.

Share