Minisitiri Nduhungirehe yahaye gasopo Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi
Guverinoma y’u Rwanda yashwishurije Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU) nyuma y’uko Inteko Ishinga Amategeko yawo isabye ko Ingabire Victoire Umuhoza afungurwa nta yandi mananiza.

Ku wa Kabiri, tariki ya 11 Nzeri 2025, abadepite b’Inteko Ishinga Amategeko y’Ubumwe bw’Uburayi bateranye bemeza imyanzuro isaba ko u Rwanda rurekura Ingabire Victoire, umunyapolitiki utavuga rumwe na Leta, kuri ubu ukurikiranyweho ibyaha bitandatu birimo: Gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi, guteza imvururu n’ituze ruke mu gihugu, gukwirakwiza icengezamatwara rigamije kwangisha amahanga ubutegetsi bw’u Rwanda, gutangaza amakuru y’ibihuha, gucura umugambi wo gukora ibyaha bigamije kugirira nabi ubutegetsi buriho, ndetse no kwigaragambya mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Abadepite b’ Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi bavuga ko ibyo birego bishingiye ku mpamvu za politiki, bityo bakavuga ko Ingabire akwiye kurekurwa.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Jea Patrick Nduhungirehe, abicishije ku rukuta rwe rwa X, yasubije ko u Rwanda rutazihanganira imyanzuro ya gikoloni. Ati:
“Ndifuza kwibutsa Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi, niba barabyibagiwe, ko u Rwanda ari igihugu gifite ubusugire kandi cyigenga kuva igihe cy’ubukoloni cyarangira. Nta ngano n’imwe y’imyanzuro ya gikoloni ishobora guhindura ukuri guhari. Ibyo bihe byararangiye burundu kandi iteka ryose.”
Ingabire Victoire, yaburanye ahakana ibyaha byose aregwa, ashimangira ko ari umunyarwandakazi kandi umunyapolitiki udashobora kwifuriza igihugu cye inabi.
Mu kwezi kwa Nyakanga 2025, Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwamukatiye gufungwa iminsi 30 y’agateganyo kugira ngo akomeze gukurikiranwa afunze, kubera ko ibyaha akurikiranyweho bifatwa nk’ibihungabanya umudendezo w’igihugu.