Mukama Abbas yavuze ku gihango Ishyaka PDI rifitanye na FPR Inkotanyi

Mu 1990, byinshi mu bihugu bya Afurika byasabwe gutangiza uburyo bw’imiyoborere bushingiye ku mashyaka menshi, aho kuba ishyaka rimwe nk’uko henshi byari bimeze.

Mukama Abbas yavuze ku gihango Ishyaka PDI rifitanye na FPR Inkotanyi

Icyo gihe mu Rwanda, Ishyaka MRND rya Juvenal Habyarimana ryemera andi mashyaka, havuka amashyaka menshi arimo n’Ishyaka Ntangarugero muri Demokarasi (PDI), ryabanje kuba Ishyaka riharanira Demukarasi y’Abayisilamu.

 

Mukama Abbas uri mu batangiranye n’Ishyaka PDI, yavuze ko iryo shyaka ryashinzwe biturutse ku guhezwa, gutotezwa, kwitwa abanyamahanga n’ibindi bikorwa bigayitse byakorerwaga Abayisilamu mu Rwanda.

 

Ni ibikorwa byatangiye mu myaka ya 1960, ubwo benshi mu Bayisilamu babarizwaga mu Ishyaka UNAR ryari iry’umwami, bakanga kujya mu Ishyaka MDR-Parmehutu.

 

Mu kiganiro yagiranye na KP Media24, Mukama yavuze ko muri za 1990, FPR Inkotanyi yari itangiye urugamba rwo kubohora Igihugu, Abayisilamu batangiye guharanira uburenganzira bwabo.

 

 

Ati “Aho byavuye ni aho, ako gahinda ababyeyi bacu babayemo, kwamburwa uburenganzira, turavuga ngo noneho igihe kirageze ko duharanira uburenganzira bwacu. Nidukomeza tuzashira burundu. Ni kuriya, mu 1990, FPR itangiye, natwe twatangiye kwisuganya.

 

Mukama Abbas avuga ko icyo gihe yari umunyeshuri mu Burundi, noneho aza guhamagarwa na Al Hajj André Habib Bumaya, baganira ku kuba batangiza ishyaka.

 

Ati “Arambwira wowe ngwino, natwe uze turebe uko twatangiza ishyaka ryacu, tugaragaze uburenganzira bwacu nk’Abayisilamu.”

 

Yavuze ko ubwo PDI yavukaga, Habyarimana yari aziko azayishyira mu kwaha kwe kuko yari yatangijwe n’abarimo ba Sheikh Kibata Juma, bakomoka ku Gisenyi.

 

Mukama ati “Itangiye [PDI] dufata umurongo utandukanye n’ibyo yatekerezaga we [Habyarimana] aziko tuzaba turi mu kwaha kwe. Amaze kubona ko tutari mu murongo umwe, yashatse kuducamo ibice, hazamo abemeranya na Habyarimana n’abandi bari ku ruhande rw’Inkotanyi.”

 

Yavuze ko icyo gihe abarimo we [Mukama], Bumaya n’abandi batangiye gutegura uko bahura na FPR Inkotanyi, baraganira mu biganiro byabereye ku Mulindi wa Byumba.

 

Ku rundi ruhande ariko, ngo ni icyemezo cyabanje gutorerwa n’Inteko Rusange ya PDI, hatorerwa ko habaho ukwishyira hamwe kw’amashyaka yose uvanyemo MRND na MDR.

 

Mukama ati “Tujya ku Mulindi abandi batishimye. Kandi natwe twari tumaze gucikamo ibice bibiri, abashyigikiye Habyarimana n’abashyigikiye FPR.”

 

Yavuze ko byaje kurangira abarimo Mukama, Bumaya n’abandi bagiye ku Mulindi, bahura na FPR Inkotanyi, ndetse ngo igihe bajyagayo baherekejwe n’Abasirikare bo muri Senegal, bari mu butumwa bw’amahoro bwa Loni mu Rwanda.

 

Ati “Kuko icyo gihe Interahamwe zabaga ziri mu nzira zicunga abantu bajya ku Mulindi. Kandi natwe mu ishyaka ryacu harimo ibice bibiri. Icyo gihe twagiyeyo twanditse dusaba FPR ko dushaka guhura nabo kuko twumvaga duhuje ibitekerezo muri gahunda yo guhangana na Habyarimana.”

 

Mukama avuga ko icyo gihe abagize Ishyaka PDI bajya ku Mulindi, batahuye na Perezida Kagame, ahubwo bahuye n’abarimo Tito Rutaremara n’abandi.

 

Ati “Twahamaze amasaha 12 tuganira nabo, tubabwira impamvu twashinze umutwe wa politiki, gahunda ya PDI uko imeze, ko dushaka gukorana nabo n’uko dushaka gukorana nabo mu kurwanya Habyarimana.”

Mukama avuga ko kuva mu 1993, uko Ishyaka PDI ryari rimeze, ibyo ryavugaga ndetse n’ibyo rivuga uyu munsi bihura.

Share