Abangavu batewe inda bavuye kuri 5% bagera ku 8%

  Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) cyashyize ahagaragara ubushakashatsi bwa 7 ku mibereho n’ubuzima mu Rwanda (DHS7). Bwagaragaje ko imibare y’abangavu bafite imyaka iri hagati ya 15 na 19 batwaye inda yiyongereye mu myaka 5 ishize, iva kuri 5% yariho mu 2020, igera ku 8% mu 2025.

Abangavu batewe inda bavuye kuri 5% bagera ku 8%

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Nsanzimana Sabin yavuze ko iyo mibare ihangayikije kuko iteza ibibazo ababyeyi n’abana birimo n’igwingira ndetse n’imfu mu gihe cyo kubyara kw’abangavu, ashimangira ko Guverinoma y’u Rwanda yafashe ingamba zo guhangana na cyo.

Ni ubushakashatsi bwa 7 ku mibereho n’ubuzima mu Rwanda bwashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Ukuboza 2025.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Nsanzimana yabwiye itangazamakuru ko ikibazo cy’abangavu baterwa inda gihangayikishije kandi Guverinoma yiyemeje guhangana na cyo.

Yagize ati: “Ni ikibazo twiyemeje guhangana na cyo, iyi mibare iratwereka ibyabaye kuva mu myaka 5 ishize kuva mu 2020 kugera mu 2025, hari ingamba zashyizweho bizatugaragariza umusaruro nko mu mwaka utaha cyangwa ukurikira, harimo amategeko yavuguruwe, harimo kubegereza serivisi zifasha kugira ngo abana be kuva mu ishuri kuko bagize ikibazo cyo gutwita bakiri bato”.

Yakomeje avuga ko iyo abana batewe inda bibaviramo ibibazo bitandukanye biteza impfu z’ababyeyi n’abana.

Ati: “Umwana ubyaye akiri muto kenshi havamo abana bavuka batagejeje igihe, na ba nyina bakagira ibibazo babyara, bibagiraho ingaruka kwa muganga turabibona kenshi, hakiyongeraho n’abana bagwingira kuko imibare dufite igaragaza ko abana bagwingira abenshi bakomoka ku bana baba barabyaye bakiri bato.”

Umuyobozi Mukuru wa NISR, Murenzi Ivan yavuze ko hakenewe ubufatanye bw’inzego zitandukanye kugira ngo iki kibazo cy’abana b’abangavu gishakirwe umuti urambye kimwe n’ibindi bibazo bikigaragara mu rwego rw’ubizima.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Murangwa Yusuf, yavuze ko imibare yashyizwe ahagaragara bigaragaza ko hakwiye kongerwa ingengo y’imari mu kubikemura kandi Guverinoma izakomeje gushyira imbaraga mu guteza imbere urwego rw’ubuzima nkuko bikubiye muri gahunda ya kabiri yo kwihutisha iterambere y’imyaka 5 (NST2) 2024-2029.

Ati: “Twabonye abana baterwa inda biyongera, muri gahunda ya NST2 hari gahunda yo guteza imbere urwego rw’ubuzima. Ibyavuye mu bushakashatsi bitwereka aho dukwiye kongera imbaraga kugira ngo ibibazo bihari bikemuke.”

Ubushakashatsi ku mibereho n’ubuzima bwa 2020-2025, bwagaragaje ko hashingiwe ku myaka abangavu batewe inda, 1% bari bafite imyaka 15, 2% bafite imyaka 16, 6% bafite imyaka 17, 12% bafite imyaka 18 mu gihe 20% bari bafite imyaka 19.

Ni imibare igaragaza ko kandi abangavu batewe inda kuva mu 2020-2025, 21% byabo batabashije kugera mu ishuri, 13% bize amashuri abanza naho 4% bize ay’isumbuye.

Ubushakashatsi bumaze gukorwa inshuro 7 bwerekanye ko mu 2005 abangavu batewe inda bari kuri 4%, mu 2010 bari kuri 6%, mu 2015, bageze kuri 7%, bigeze mu 2020 bageze ku ijanisha rya 5%, mu gihe mu 2025 bageze ku 8%.

Share