Ese ni utuhe dushya twaranze amatora y’inzego z’ibanze aherutse kurangira?

Amatora y’inzego z’ibanze yabaye mu Rwanda kuva ku itariki ya 24 Ukwakira kugeza ku itariki ya 24 Ugushyingo 2026, yaranzwe n’ibintu bitandukanye bitunguranye, bisekeje ndetse byanavugishije benshi, ubwo abaturage batoraga abayobozi kuva ku rwego rw’umudugudu kugeza ku rwego rw’akarere.

Ese ni utuhe dushya twaranze amatora y’inzego z’ibanze aherutse kurangira?

Aya matora, yasojwe no gutora Biro z’Inama Njyanama z’uturere na Komite Nyobozi, zigizwe n’abayobozi b’uturere n’ababungirije, bituma uturere 27 twose tubona abayobozi bashya.

Amatora yaranzwe n’uburyo budasanzwe bwo kwiyamamaza, amarangamutima y’abatsinzwe, igisa n’imyigaragambyo ndetse n’intsinzi zitari zitezwe, harimo n’iy’umuntu ufite impamyabumenyi y’ikirenga ya PhD watorewe kuyobora umudugudu.

Umuntu ufite PhD yatorewe kuyobora umudugudu. 

Dr. Christophe Asaba Muyoboke, usanzwe ari Umuyobozi ushinzwe abakozi muri Salt of Akagera, yahoze yitwa Akagera Game Lodge, yatunguye benshi nyuma yo gutorerwa kuyobora Umudugudu wa Kiyonza, mu Murenge wa Mwiri mu Karere ka Kayonza.

Muri ako Karere ka Kayonza kandi, Brig Gen Alex Ibambasi uri mu kiruhuko cy’izabukuru, yatorewe kuba umuyobozi ushinzwe umutekano mu Mudugudu wa Nyamiyaga, Akagari ka Kahi, Umurenge wa Gahini. 

Uyu wahoze mu ngabo z’u Rwanda, ariko akaba ari mu kiruhuko cy’izabukuru, yiyemeje gufasha abaturage kunoza umutekano w’ako gace, kazwiho kugira inzuri nini n’abaturage benshi borora. Bamwe mu borozi bo muri aka gace, bashinjwa imyitwarire y’urugomo no kuragirira amatungo yabo mu mirima y’abaturage.

Uyu mugabo, yitezweho kuzagira uruhare mu gukemura ibyo bibazo no kunoza umutekano w’abaturage.

Kayonza: Uwari ushyigikiwe n’ibyamamare yaratsinzwe nubwo yari yambaye imyenda yo kumwamamaza. 

Murora Suzanne, yabaye inkuru yavuzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga mu Rwanda nyuma yo gushyigikirwa n’ibyamamare bitandukanye, birimo abanyamakuru, abavuga rikumvikana ku mbuga nkoranyambaga n’abandi bantu bazwimu byiciro binyuranye.

Tariki ya 17 Ugushyingo 2026, yamubereye umunsi ubabaje, ubwo habaga amatora y’abagore bagomba kujya mu myanya itanu ingana na 30 ku ijana igenewe abagore mu Nama Njyanama z’uturere.

Murora yari umwe mu bakandida 11 bahataniraga imyanya itanu. 

Yageze aho amatora yabereye aherekejwe n’ibyamamare byinshi byari byambaye imyenda iriho ifoto ye mu rwego rwo kumushyigikira. Gusa abashinzwe amatora bababujije kwinjira mu cyumba cy’itora bambaye iyo myenda, bituma bahindura imyambaro.

Amatora yarakomeje, Murora asobanura imigambi n’icyerekezo afite nk’abandi bakandida, ariko ntiyabashije kuboneka mu bagore batanu batsindiye iyo myanya. 

Bamwe bagiye bamunenga mu buryo bw’urwenya, bavuga ko yiringiye cyane ubufasha bw’ibyamamare, akibagirwa ko ibyamamare bidatora. Nyuma yo gutsindwa, yagaragaye yunamye, umutwe yawushyize hagati y’amaguru, bigaragara ko yari ababaye cyane. 

Muhanga: Umukorerabushake mu matora yahindutse umukandida aranatsinda. 

Umugore wo mu Mudugudu wa Kavumu, Akagari ka Gahogo, Umurenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga, yagiye aho amatora yabereye ari umukorerabushake uhagarariye Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC), aho yafashaga mu gutunganya no kuyobora ibikorwa by’itora. 

Icyakora, abaturage bo mu mudugudu we baramushyigikiye cyane, bamutorera kubahagararira mu mwanya ugenewe abagore. 

Amaze kubona ko akunzwe n’abatora, yasabye NEC kumukura ku rutonde rw’abakorerabushake. Yiyambuye imyenda y’akazi yari yambaye, atangaza ko yiyamamaje, nyuma aza no gutsinda amatora. 

Gisagara: Umugabo wagurishije inka ngo agurire inzoga abatora yaratsinzwe inshuro ebyiri zose. 

Mu Murenge wa Mugombwa, mu Karere ka Gisagara, umugabo yagurishije inka ye, amafaranga ayaguramo inzoga, asengerera abaturage yatekerezaga ko bafite ijambo rikomeye, yizeye ko bazamufasha gutsinda amatora y’umuyobozi w’umudugudu. 

Ku munsi w’amatora, yageze aho itora ryabereye yambayeinkweto za Bodaboda, ariko abaturage bamwima amajwi. Yagaragaje ko atishimiye ibyavuye mu matora, akora igisa n’imyigaragambyo ari kumwe na bamwe mu banyoye inzoga yari yabaguriye.

Amatora yaje gusubirwamo, ariko na bwo aratsindwa.

Abari banyoye inzoga zaguzwe n’uwo mugabo, bari bamwijeje ko bafite ijambo mu matora kandi ko bazamuhesha intsinzi. Amaherezo, bo baranyoye barahaga, we asigara ababajwe no gutsindwa amatora y’umuyobozi w’umudugudu ndetse n’inka yari yagurishije.

Ngoma: Umuyobozi w’umudugudu watowe yaje gukurwaho mu gitondo cyakurikiyeho azira guha abaturage inzoga zitemewe.

Umugabo watorewe kuba umuyobozi w’Umudugudu wa Nyamata, Akagari ka Muhurire, Umurenge wa Rurenge mu Karere ka Ngoma, yizihije intsinzi ye ajyana abaturage kunywa inzoga.

Amakuru yatanzwe, agaragaza ko yabahaye inzoga zitemewe yari yiyengeye. 

Abayobozi baje kumufatira mu birori byo kwizihiza intsinzi hamwe n’abaturage, bahita bamukura ku nshingano. Mu gitondo cyakurikiyeho, abaturage batoye undi muyobozi wo kumusimbura, bituma aba umwe mu bayobozi bamaze igihe gito cyane ku nshingano mu mateka y’igihugu.

Burera: Abagabo babiri bari Visi Meya bashakaga manda ya kabiri baratsinzwe.

Aba-Visi Meya babiri bo mu Karere ka Burera, umwe ushinzwe iterambere ry’ubukungu n’undi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, bombi batsinzwe mu matora y’imyanya umunani y’Abajyanama rusange muri Njyanama y’akarere.

Aba bagabo, biyamamaje bafite icyizere, ariko ntibabashije kubona imyanya mu bajyanama umunani batowe, bituma bacika intege nubwo bari bizeye gutsinda.

Musanze: Uwahoze ari Visi Meya yaratsinzwe bikomeye. 

Uwahoze ari Visi Meya ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Musanze na we yaratsinzwe bikomeye, nubwo yari yiyamamaje afite icyizere.

Yari mu bagore bahataniraga imyanya itanu ingana na 30 ku ijana igenewe abagore, ariko ntiyabashije kuza mu bagore batanu batowe.

Abari bamubonye yiyamamaza afite icyizere, kandi bazi ko yari asanzwe ari umuyobozi ukomeye, bari biteze ko azatsinda. Icyakora, yagarutse iwe atishimye.

Gicumbi: Uwahoze ayobora Inama Njyanama yashatse kwikura mu matora, NEC irabyanga.

Ntagungira Alex, yagerageje kwikura mu bakandida ku munsi w’amatora, ariko Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) yanga ubusabe bwe, imusaba gukomeza guhatana n’abandi bakandida. 

Yaje gutsindwa, ntiyabasha kubona umwe mu myanya umunani y’Abajyanama rusange b’Inama Njyanama y’akarere. 

Kayonza: Umuyobozi w’umudugudu yakuweho nyuma y’uko hamenyekanye ko yahamijwe icyaha n’urukiko.

Tariki ya 24 Ukwakira 2026, umugabo yatorewe kuyobora Umudugudu wa Nyamugari, Akagari ka Kiyovu, Umurenge wa Ndego mu Karere ka Kayonza.

Icyakora, nyuma hamenyekanye ko yahamijwe icyaha n’urukiko, ibyaje gutuma akatirwa igifungo cy’umwaka umwe gisubitse kubera icyaha cy’urugomo.

Abayobozi bahise bamukura ku nshingano, bategura amatora yo kumusimbura, bituma ubuyobozi bwe bushyirwaho akadomo nyuma y’igihe gito yari amaze kwizihiza intsinzi.

Kayonza: Perezida w’Inama Njyanama y’akarere yararize nyuma yo gutsindwa.

Doreen Basiime Kalimba, wari umaze imyaka itanu ari Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Kayonza, yababajwe cyane no gutsindwa amatora yo kongera kujya muri iyo nama.

Mu bakandida 32 bahataniraga imyanya umunani y’Abajyanama rusange mu Nama Njyanama y’Akarere ka Kayonza, ntiyabashije kuza mu bajyanama batowe, nubwo yari afite icyizere ko ubunararibonye bwo kuyobora Inama Njyanama buzamufasha kubona indi manda.

Rwamagana: Abaturage bakoze igisa n’imyigaragambyo nyuma y’uko umuyobozi w’umudugudu yanze kongera kwiyamamaza.

Uwahoze ayobora Umudugudu wa Akinteko, Akagari ka Rweri, Umurenge wa Gahengeri mu Karere ka Rwamagana, yanze kongera kwiyamamaza ubwo amatora yatangiraga, avuga ko ashyigikiye undi mukandida, kuko yashakaga kuzamuka akiyamamariza kuba umwe mu bagize Inama Njyanama y’umurenge.

Abaturage benshi bari baje gutora ntibishimiye icyemezo cye. Banze gutora undi mukandida, ahubwo bahita bava aho amatora yabereye barigendera. 

Abayobozi byabaye ngombwa ko babakurikira kugira ngo babingingire kugaruka. 

Uwahoze ayobora umudugudu yaje kureka umugambi wo kujya mu Nama Njyanama y’umurenge, yemera kongera kwiyamamariza kuyobora umudugudu. Abaturage baramushyigikiye cyane, maze arongera aratorwa

Share