Ahazaza h’Ubwami bw’Ubwongereza Hakomeje Kugibwaho Impaka.

Abaminisitiri b’ibihugu bya Wales, Scotland na Ireland y’Amajyaruguru, bavuze ko igihe cyo kuyoborerwa i Westminster kigiye kurangira, banasaba ko Ubwami bw’Ubwongereza bwakwitegura kugira impinduka mu itegekonshinga ryabwo.

Ahazaza h’Ubwami bw’Ubwongereza Hakomeje Kugibwaho Impaka.

Abo Baminisitiri bashyigikiye ko ibihugu byabo biva mu Bwami bw’Ubwongereza, basinye itangazo rihuriweho, nyuma y’inama yabahurije hamwe kuri uyu wa mbere mu mujyi wa Cardiff mu murwa mukuru wa Wales, aho bavuze ko Guverinoma iri i Westminster idafite ubushobozi bwo kuburizamo Demokarasi y’ibihugu byabo.

Mu kiganiro bagiranye n’itangazamakuru nyuma y’iyo nama, Minisitiri wa mbere wa Scotland John Swinney ndetse na Minisitiri wa mbere wa Ireland y’Amajyaruguru Michelle O'Neill, basabye ko mu bihugu byabo haba amatora ya Kamarampaka yo kwemeza niba baguma cyangwa bava mu Bwami bw’Ubwongereza, mu gihe Minisitiri wa mbere wa Wales Rhun ap Iorwerth we yanze kuvuga kuri iyi ngingo. 

Si ubwa mbere habaye amatora ya Kamarampaka mu bihugu bigize ubwami bw’Ubwongereza, mu rwego rwo kwemeza cyangwa guhakana ukwiyomora kw’ibyo bihugu mu Bwami bw’Ubwongereza. Mu mwaka wa 2014, mu gihugu cya Scotland habaye amatora nk’ayo, maze abaturage bangana na 55 ku ijana, batora bemeza ko igihugu cyabo kiguma mu Bwami bw’Ubwongereza, naho 45 ku ijana bo batora bemeza ko igihugu cyabo cyigenga. 

Amagambo y’aba bayobozi, aje akurikira amagambo nk’ayo yavuzwe mu mpera z’icyumweru gishize na Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Donald Trump ubwo yasuraga Repubulika ya Ireland. Ari i Dublin, Perezida Trump yavuze ko yifuza kubona Repubulika ya Ireland na Ireland y’Amajyaruguru byongeye kuba igihugu kimwe, kandi avuga ko ibyo bizaba vuba. Ayo magambo ya perezida Trump, yakuruye igisa n’umwuka utari mwiza hagati ye na Guverinoma y’Ubwami bw’Ubwongereza, aho iyo Guverinoma yasubije Trump ko ari kwinjira mu miyoborere y’ikindi gihugu. 

Kimwe mu bihurizwaho nk’impamvu nyirabayazana ituma abo Baminisitiri bose bahagurukira hamwe bagasaba ko ibihugu byabo byiyomora ku Bwami bw’Ubwongereza, ni uko bashyigikiye ko ibihugu byabo biba ibihugu binyamuryango by’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU).

Nubwo biteganyijwe ko abo Baminisitiri bose bazahura na Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Andy Burnham mu kwezi gutaha, ishyaka rye ry’abakozi ku rwego rw’igihugu ndetse no ku rwego rwa buri gihugu, rirabashinja gushaka gusenya nkana Ubwami bw’Ubwongereza. Abayoboke b’iryo shyaka, bifuza ko aho gushyira ingufu mu bwigenge bwa buri gihugu, ahubwo bakwiriye kwita ku bibazo by’itumbagira ry’ibiciro, by’umwihariko iby’amashuri yo muri buri gihugu akomeje guhenda umunsi ku wundi.

Share