RBC Irakangurira Abaturage Kwitwararika ku mikoreshereze y’Imiti

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC) kirakangurira Abanyarwanda kwirinda gukoresha imiti batandikiwe n’abaganga, kuko hari ingaruka zikomeye zituruka ku kuyikoresha nabi.

RBC Irakangurira Abaturage Kwitwararika ku mikoreshereze y’Imiti

Iki cyemezo cyashimangiwe n’inzego zitandukanye zirimo RBC, Urugaga rw’Abahanga mu by’Imiti nyuma y’uko bamwe mu baturage bagaragaje ko bagura imiti batabanje kwisuzumisha.

Bamwe mu baturage barimo Uwimana Leontine avuga ko atajya akunda guta ajya kwa muganga iyo arwaye ahubwo yigurira imiti kuko n’ubundi iyo agiye kwa Muganga barahamutinza.

Ati: “Njya mpita njya mu farumasi nkavuga ikibazo mfite bakampa umuti. Kujya kwa muganga hari ukwirirwa uhategereje”

naho Ndayambaje Felicien, we avuga ko hari ubwo aba yumva ikibazo kidakabije akigurira imiti muri farumasi.

Ati: “Hari igihe uba wumva ikibazo ari gito. Kwivuza mu buryo bwihuse ni byo byiza,”

Abacuruzi b’imiti na bo bemeza ko hari ubwo bahitamo kugira inama abakeneye imiti kujya kwa muganga, cyane iyo ikibazo kirenze ubushobozi bwabo bwo gukemura ibibazo byoroheje nkuko bivugwa na Nabil Mohsin ufite farumasi mu mujyi wa Kigali.

Ati: “Dufasha abantu bafite ibibazo byoroheje, ariko dufite aho tugarukira. Hari abo twohereza kwa muganga kuko hari ibyo tudashobora gutanga nta nyandiko ya muganga.”

Niyoturamya Denyse, Umuyobozi nshingwabikorwa w’Urugaga rw’Abahanga mu by’Imiti mu Rwanda, yemeza ko imiti igomba gutangwa n’abantu babifitiye ubumenyi n’uburenganzira, kuko hari ibyago bikomeye umuntu ashobora guhura na byo mu gihe yivura uko abyumva.

Ati: “Iyo umuntu yifatiye umwanzuro wo gufata umuti atabanje kubisuzumirwa n’umuganga, ashobora kwisanga byamuviriyemo uburwayi burenze, cyangwa se bimuteye ubundi bwandu.”

Hari impungenge ku bantu bafata imiti idahuye n’indwara bafite kuko byongera ibyago byo kurwara izindi ndwara no kwangiza ubuzima nkuko bisobanurwa na Dr. Isabelle Mukagatare, ushinzwe serivisi z’ubuvuzi muri RBC.

Ati: “Iyo ukoresha Imiti idahuye n’indwara ufite, ishobora kwangiza ibice by’umubiri cyangwa guteza izindi ndwara. Ni yo mpamvu dusaba abaturage kujya babanza kwa muganga aho kwivura uko babyumva.”

Dr. Isabelle Mukagatare, ushinzwe serivisi z’ubuvuzi muri RBC

Nubwo mu Rwanda habarurwa farumasi 606 zemewe n’amategeko nkuko byagaragajwe n’ibarurarusange rya gatanu ry’abaturage n’imiturire ryakozwe n’ikigo cy’Igihugu cy’iabarurishamibare, ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC) mu mwaka wa 2021 bwerekanye ko Abanyarwanda barenga 46% bamaze gukoresha imiti batayandikiwe na muganga, aho byagaragaye cyane mu Mujyi wa Kigali, aho 33.2% by’abaturage bagiye kugura imiti mu mafarumasi batabanje kwisuzumisha.

Ibi bibazo bigaragara cyane mu rubyiruko ruri hagati y’imyaka 20 na 35, aho 61% muri bo bigeze kwivura uko babyumva, impamvu nyamukuru ikaba ari ukwirinda gutinda kwa muganga, ubushobozi buke bwo kwishyura cyangwa kutamenya ingaruka z’imiti.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO) rivuga ko muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, ku bantu 10 bafashe antibiotics nabi, nibura batandatu baba bamaze kugira igabanuka ry’ubudahangarwa ku miti, ibi bishobora gutuma indwara zisanzwe zivurwa zidakira, bityo bikaba ikibazo gikomeye ku buzima rusange

Share