CHENO yakiriye inyandiko z’abasaba ko Perezida Kagame yashyirwa mu Ntwari z’Igihugu

Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidali n’Impeta by’Ishimwe (CHENO), ruratangaza ko rwakiriye ubusabe bw’abantu barenga 30 kugira ngo bakorweho ubushakashatsi bugamije gutoranya intwari z’igihugu.

CHENO yakiriye inyandiko z’abasaba ko Perezida Kagame yashyirwa mu Ntwari z’Igihugu

Umuyobozi Mukuru w’Ishami rishinzwe ubushakashatsi muri CHENO, Nicolas Rwaka avuga ko urwo rutonde rurimo n’Abanyarwanda bakiriho barimo Perezida Paul Kagame.

Aba rero, ngo bagomba gukorwaho ubushakashatsi, hagendewe ku bikorwa by’indashyikirwa bakoze, kugira ngo bazemezwe nk’Intwari z’Igihugu.

Rwaka yagize ati “Icyo nababwira cyo, nta muntu ugirwa Intwari atakorewe ubushakashatsi. Icyifuzo cy’uko nyakubahwa Perezida wa Repubulika yagirwa Intwari, hari abagitanze, hari n’urubyiruko rwanditse rubisaba. Twebwe iyo umuntu yanditse, dusaba ko yandika uwo muntu, akavuga icyo yakoze, igihe yagikoreye, aho yagikoreye n’akamaro cyagize, ahasigaye ibindi tugakora ubushakashatsi.”

Ku bijyanye na Perezida Kagame, ngo baracyafite ibindi bakirimo gutekereza bijyanye n’uburyo bizakorwa, kuko Perezida wa Repubulika ni we ubwe wemeza intwari, none na we ubwe yatanzweho umukandida. Icyakora Rwaka agira ati "byose birashoboka."

Uretse Perezida Kagame hari n’abandi benshi bagomba gukorwaho ubushakashatsi bashobora kuzagirwa Intwari z’u Rwanda abandi bakaba bahabwa Imidali n’Impeta by’ishimwe hagendewe ku bikorwa byabo.

CHENO igaragaza ko kugeza ubu, mu Rwanda hari amoko arindwi y’impeta z’ishimwe ari yo Uruti, Umurinzi, Agaciro, Igihango, Indashyikirwa, Indangamirwa n’Indengabaganizi.

U Rwanda n’Abanyarwanda baritegura kwizihiza umunsi ngarukamwaka w’Intwari ubusanzwe wizihizwa buri ku wa 1 Gashyantare, ukazaba wizihizwa ku nshuro ya 32.

Biteganyijwe ko guhera ku Cyumweru tariki 4 Mutarama 2026, hazatangizwa ukwezi kwahariwe ibikorwa byo kwizihiza Intwari z’u Rwanda.

Muri ibyo bikorwa harimo ibiganiro bizatambuka kuri radiyo, televiziyo no ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye.

Hari kandi n’imikino y’amaboko ndetse n’amaguru izakinwa mu marushanwa ya ‘Ubutwari Tournament’, bisozwe n’igitaramo gisingiza Intwari z’Igihugu kizaba ku wa 31/01/2026.

 

 

 

Share