Nyamagabe: Minisitiri w’Ubuhinzi asaba Abanyarwanda kongera umusaruro kugira ngo buri wese agire ifunguro riboneye
Mu gikorwa cyo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ibiribwa ku rwego rw’igihugu cyabereye mu karere ka Nyamagabe, Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Marc Cyubahiro Bagabe, yasabye Abanyarwanda gukomeza gukora cyane hagamijwe kongera umusaruro no kurandura inzara.
Uyu munsi wizihijwe mu nsanganyamatsiko igira iti “Hand in Hand for Better Food a Better Future”, bisobanura ngo “Twese hamwe duharanire ifunguro riboneye, tugire ahazaza heza.”
Mu bikorwa byaranze uwo munsi, harimo gutera ibiti by’imbuto ziribwa, kugaburira abana bato amafunguro agizwe n’indyo yuzuye mu rwego rwo kurwanya imirire mibi n’igwingira, gutanga amatungo magufi n’amaremare arimo ihene n’inka, ndetse no kumurika umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi.
Akarere ka Nyamagabe, kizihirijwemo uyu munsi ku rwego rw’igihugu, gafite abakene bangana na 51%, ariko kakaba kandi gashimirwa kuba kamaze gutera intambwe mu kuzamura imibereho y’abagatuye.
Bamwe mu baturage bo mu karere ka Nyamagabe batangaza ko batangiye urugamba rwo guharanira kugira imirire iboneye mu baturage nkuko byemezwa na Musabyimana Anathalie
Ati: “Koperative yacu ikora cyane kugira ngo twongere umusaruro mu bwinshi no mu bwiza. Iyo tubisaruye, abaturage bahahira ku masoko, ndetse n’abo bafite amikoro make bashobora kubona ibyo kurya bihagije. Ni urugamba twatangiye kugira ngo buri wese agire ifunguro riboneye.”
Uwihanganye Samuel avuga ko ibikorwa byabo bigamije kongera umusaruro w’ubuhinzi no guteza imbere agaciro k’umusaruro bifasha abaturage kubona ibiribwa bihagije, ndetse bikongera intungamubiri ku bana n’abagore batwite.
Ati: “Dukora ibikorwa byo kongerera agaciro umusaruro, dutunganya ifu nziza y’igikoma ikunze gukoreshwa n’abagore batwite ikabongerera intungamubiri. Iyi fu igera no mu mashuri y’abana, bityo ikageza ku mirire iboneye kandi igatanga umusaruro ugaragara.”
Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi Dr Marc Cyubahiro Bagabe yavuze ko kwizihiza uyu munsi bihuriranye n’igihe imvura itaraguye neza mu bice bimwe by’igihugu, asaba abahinzi n’aborozi gukoresha neza amahirwe y’imvura yabonetse.
Ati: “Kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ibiribwa bihuriranye n’ikibazo cy’imvura itaraguye neza mu bice bimwe 3 by’Igihugu. Ni muri urwo rwego mboneyeho gushishikariza abahinzi n’aborozi kongera imbaraga mu bikorwa bigamije kuzamura umusaruro w’Igihembwe cy’ihinga mu bice by’Igihugu byagize imvura ishimishije, hitabwa ku gufumbira imyaka, kuyibagarira, kurwanya indwara n’ibyonnyi, no gukurikiza inama zose bagirwa n’inzego zishinzwe ubuhinzi; ndetse no gufata amazi y’imvura ibonetse, akazifashishwa mu kuhira imyaka n’amatungo igihe icitse kare;”
Minisitiri Bagabe yanibukije abaturage ko gufata ubwishingizi ku bihingwa n’amatungo ari ingenzi mu kubarinda ingaruka ziterwa n’imihindagurikire y’ibihe.
Ati: “Kurushaho kwitabira gahunda y’ubwishingizi ku bihingwa n’amatungo. Guverinoma itanga Nkunganire ya 40% mu gufasha abahinzi n’ubworozi kubona ubwishingizi ku bihingwa n’amatungo yabo. Nagirango mbonereho no kwibutsa aborozi ko amatungo agomba kororerwa mubiraro, kuko bifite inyungu nyinshi, zirimo gufasha kubona ifumbire igira umumaro mu buhinzi, kugabanyiriza amatungo ibyago byo kwandura indwara z’ibyorezo no kubikwirakwiza, no kongera umusaruro atanga.”
Intego z’Umuryango w’Abibumbye z’Iterambere rirambye (SDGs) kugeza mu mwaka wa 2030, zishyira imbere kurandura inzara, kugera ku mutekano w’ibiribwa no guteza imbere ubuhinzi bukorwa kinyamwuga.
Ariko, nubwo izi gahunda zihari, isi iracyafite abantu barenga miliyoni 700 bafite ikibazo cy’inzara, bituma hakenewe ubufatanye n’imbaraga z’abaturage bose mu guteza imbere ubuhinzi n’imirire iboneye.
Hatanzwe amatungo magufi n’amaremare arimo ihene n’inka
Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi Dr Marc Cyubahiro Bagabe yasabye abaturage gukora cyane
Hatewe n'ibiti by'imbuto ziribwa