Perezida Kagame yakiriye indahiro z’abasenateri 6, asaba Sena gukomeza kuba ishingiro ry’imiyoborere myiza

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu taliki ya 24 Ukwakira 2025, Perezida wa Repubulika yakiriye indahiro z'abasenateri bashya nkuko biteganywa n'itegeko nshinga mu ngingo yaryo ya 80 ivuga ku itangira ry’imirimo y’abagize Inteko Ishinga Amategeko mu gika cyayo cya mbere.

Perezida Kagame yakiriye indahiro z’abasenateri 6, asaba Sena gukomeza kuba ishingiro ry’imiyoborere myiza

Nkuko biteganywa n'itegeko nshinga mu ngingo yaryo ya 80 ivuga abagize Sena, kuwa kabiri taliki ya 21 Ukwakira 2025, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashizeho Abasenateri 4, ku italiki ya 14 Ukwakira ihuriro ry'Igihugu nyunguranabitekerezo by'imitwe ya politiki ryashyizeho abasenateri 2 bemejwe n'Urukiko rw'Ikirenga ku italiki ya 15 Ukwakira 2025.

Abo basenateri barimo Senateri Prof. Dusingizemungu Jean Pierre, Senateri Uwizeyimana Evode, Senateri Dr. Uwamariya Valentine, Senateri Gasana Alfred, Senateri Dr Frank Habineza na Senateri Nkubana Alphonse.

Mu ijambo rye ubwo yari amaze kwakira indahiro z’abasenateri, Perezida Kagame yavuze ko Sena igira uruhare rukomeye mu miyoborere y’Igihugu kandi ituma inzego zibona aho zishyira imbaraga.

Ati: “Ndashimira Abasenateri bashya bahawe izi nshingano. Inteko Ishinga Amategeko cyane cyane Sena, igira uruhare rukomeye mu miyoborere y’Igihugu cyacu. Sena ituma inzego z’Igihugu zibona aho zishyira imbaraga kandi igakora isuzuma rikenewe kugira ngo inzego zose zigume ku murongo.”

Perezida Kagame yasabye Abasenateri barahiye gushyira mu bikorwa ibiba byemejwe, ndetse bakagenzura ko n’izindi nzego zibigenza uko.

Ati: "Politiki yacu kenshi iba igaragara neza mu nyandiko, mu mpapuro; ikintu cy'ibanze cya ngombwa ni uko ibyo byiza byanditse bishyirwa mu bikorwa ntibihere mu mpapuro gusa, ntibihere mu nyandiko"

Perezida Kagame yasabye Abasenateri barahiye gushyira mu bikorwa ibiba byemejwe

Senateri Prof. Dusingizemungu Jean Pierre na Uwizeyimana Evode, bari basanzwe muri Sena, aho basoje manda ya mbere bakongera kugirirwa icyizere n’Umukuru w’Igihugu. Ni mu gihe Dr. Uwamariya Valentine na Gasana Alfred bo bagiye bakora inshingano zitandukanye zirimo kuba bamwe mu bagize guverinoma

Dr Frank Habineza uyobora Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije, agiye muri Sena nyuma y’uko muri 2024 yari yarangije manda ye mu mutwe w’Abadepite naho Nkubana Alphonse, we ari umuyobozi w’Ishyaka ry’Ubwisungane bugamije Iterambere (PSP).

Mu basenateri 8 bashyirwaho na Perezida wa Repubulika, harimo 4 bashyizweho umwaka ushize barimo Dr Kalinda Francois Xavier kuri ubu akaba ariwe uyobora Sena, harimo kandi Bibiane Mbaye Gahamanyi, Dr Usta Kayitesi na Soline Nyirahabimana hari kandi n’abandi 4 bari bashyizweho mu mwaka wa 2020 barimo Senateri Evode Uwizeyimana, Senateri Kanziza Epiphanie, Senateri Jean Pierre Dusingizemungu na Senateri Twahirwa Andre.

Kuri ubu, Sena y’u Rwanda igizwe n’abasenateri 26 barimo abagabo 13 bangana na 50% n’abagore 13 banga na 50%.

Share