Nyagatare: Batatu Bo mu Muryango Umwe, Bahitanywe n’Impanuka y’Umuriro w’Amashanyarazi.
Umubyeyi n’abana be babiri, bahitanywe n’impanuka bivugwa ko yatewe n’umuriro w’amashanyarazi mu murenge wa Karangazi mu karere ka Nyagatare mu ntara y’Iburasirazuba, ni nyuma y’uko bikekwa ko bafashwe n’umuriro w’amashanyarazi bagerageza kwanika imyenda ku rutsinga rw’icyuma.
Abahitanwe n’iyo mpanuka, ni Mukasine Juliet n’abana be ari bo Uwase Sandrine w’imyaka 16 y’amavuko hamwe na Cyuzuzo w’imyaka 12 y’amavuko.
Amakuru aturuka muri ako gace, yemeza ko iyo mpanuka yabaye ubwo Uwase Sandrine, yageragezaga kwanika imyenda ku rutsinga rw’icyuma rwakoreshwaga n’umuryango, maze akaza gufatwa n’umuriro w’amashanyarazi.
Umubyeyi w’abo bana, yahise ahagera kugira ngo arebe ikibaye ku mwana we, maze na we afatwa n’umuriro w’amashanyarazi, ari na bwo Cyuzuzo yashakaga kureba ikibaye kuri abo bombi, maze na we agafatwa n’umuriro w’amashanyarazi.
Abo bose uko ari batatu, bahise bajyanwa ku bitaro, ariko nyuma baza kwitaba Imana.
Ibyo, byababaje cyane abaturanyi b’uyu muryango, aho basobanuye urupfu rw’abo bantu bose nk’igihombo gikomeye.
Umwe mu batuye muri ako gace witwa Uwineza Marceline yagize ati, “Twababajwe bikomeye n’ibyabaye, kuko biteye agahinda kubona abantu batatu b’umuryango umwe bahitanwa n’impanuka nk’iyi.”
Undi muturage witwa Nkunzimana Claude, asobanura ibyabaye nk’igihombo gikomeye ku muryango no ku baturanyi, aboneraho gusaba abantu kwitondera kwanika ku nsinga zirimo umuriro w’amashanyarazi.
Yagize ati, “Ni akababaro gakomeye ku muryango no ku baturanyi muri rusange. Turasaba abantu kwitondera umuriro w’amashanyarazi kugira ngo twirinde impanuka nk’izi.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Henry Kakooza, yemeje iby’iyi mpanuka, avuga ko ubuyobozi bw’Akarere hamwe n’abakozi b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ingufu (REG), bageze aho iyo mpanuka yabereye, mu rwego rwo kumenya icyayiteje.
Uyu muyobozi, avuga ko amakuru babonye, agaragaza ko iyo mpanuka, ishobora kuba yaratewe n’ikoreshwa nabi ry’insinga z’umuriro w’amashanyarazi.
Yagize ati, “Nyuma yo kumenya ayo makuru, twahise tujya aho iyo mpanuka yabereye turi kumwe n’abakozi ba REG kugira ngo hakorwe isuzuma ry’ibyabaye. Twasanze umuriro w’amashanyarazi ari wo wateye iyo mpanuka. Birashoboka ko iyo mpanuka yatewe n’uko umuriro w’amashanyarazi washyizwe mu nsinga nabi, cyangwa izo nsinga zigakoreshwa nabi.”
Uyu muyobozi, arasaba abaturage gukoresha neza umuriro w’amashanyarazi, ndetse anibutsa ko ibikorwa byo gushyira umuriro w’amashanyarazi mu nzu cyangwa gukanika ibyangiritse, bigomba gukorwa n’abanyamwuga babyigiye.
Kugeza ubu, imibiri y’abahitanwe n’iyo mpanuka, yari ikiri mu bitaro, kugira ngo hakorwe isuzuma ku cyateye urupfu rwabo.