Perezida Kagame Yahaye inshingano nshya bamwe mu bayobozi barimo na Edouard Bamporiki.
Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yagize Edouard Bamporiki Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Unity Club Intwararumuri, bituma yongera kugaruka mu mirimo ya Leta nyuma yo kuva muri gereza ahawe imbabazi na Perezida Paul Kagame mu Kwakira kwa 2024.
Impinduka zakozwe n’Umukuru w’Igihugu, zikubiye mu itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe JustinNsengiyumva kuri uyu wa 27 Ukwakira mu mwaka wa 2026, mu izina rya Perezida wa Repubulika.
Ishyirwaho rya Bamporiki, ryakozwe nyuma y’uko Umukuru w’Igihugu, abyumvikanyeho n’abagize umuryango wa Unity Club Intwararumuri. Edouard Bamporiki, asimbuye kuri uwo mwanya Madame Uwacu Julienne we wagizwe Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo.
Edouard Bamporiki, yabaye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, nyuma aza gukatirwa imyaka itanu y’igifungo, ariko aza kurekurwa ku bw’imbabazi z’Umukuru w’Igihugu mu Kwakira kwa 2024.
Impinduka zakozwe n’Umukuru w’igihugu kandi, zageze muri zimwe mu nzego nkuru z’ubuyobozi bw’igihugu, urwego rw’Ububanyi n’amahanga, ndetse no mu bigo bimwe na bimwe bya leta.
Judith Uwizeye wari Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo kuva muri Kamena 2026, yagizwe Umusenateri.
Dr Valentine Uwamariya wari Umusenateri, akaba kandi yaranayoboye Minisiteri zitandukanye zirimo Minisiteri y’Uburezi, Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango na Minisiteri y’Ibidukikije, yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda mu gihugu cya Suwedi.
Dr Diane Gashumba wari Ambasaderi w’u Rwanda muri Suwedi, we yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Espanye.
Muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Juan Haguma we yagizwe Umunyamabanga Uhoraho.
Mu bandi bahawe imyanya, harimo Noella Dushime wagizwe Umuyobozi Mukuru w’ikigo Irembo ltd, ndetse na Rutagarama Ngabe wagizwe Umuyobozi ushinzwe ikoranabuhanga muri icyo kigo.
Mu Rwego rw’Igihugu Rushinzwe Ubwenge Buhangano, Twagirayezu Olivier yagizwe umuyobozi ushinzwe imikorere, Ingabire Jessica agirwa Umuyobozi ushinzwe ishyirwa mu bikorwa ry’inshingano, naho Kayinamura Robert we agirwa Umuyobozi ushinzwe ingamba n’ubufatanye.
Mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Serivisi z’Iposita, Alphonse Zigira yagizwe Umuyobozi Mukuru warwo, naho mu rwego rw’Igihugu rushinzwe Itorero n’Iterambere ry’Umuco, Nelson Mbarushimana agirwa Umuhuzabikorwa.