Perezida Kagame Yihanganishije Abaturage b’I Musanze Nyuma yo Gushya kw’Inyubako ya Goico.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yoherereje abaturage b’i Musanze ndetse n’intara y’Amajyaruguru muri rusange ubutumwa bwo kubihanganisha, nyuma y’inkongi y’umuriro yibasiye inyubako ya Goico Plaza kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize tariki 10 Ukwakira, ikangiza ibicuruzwa byinshi, nk’uko byatangajwe na Guverineri w’intara y’Amajyaruguru Maurice Mugabowagahunde
Uwo muyobozi, yabwiye urwego rw’igihugu rw’itangazamakuru (RBA) mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere ko ubuyobozi bw’intara bwakiriye ubutumwa bw’umukuru w’igihugu bwihanganisha abaturage.
Yagize ati, “Twabonye ubutumwa bwa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika bwo kutwihanganisha no kudukomeza.Turashimira Perezida ku kwihanganisha abaturage b’intara y’Amajyaruguru.”
Yakomeje agira ati, “Muri ubwo butumwa, yadusabye kudacika intege no kwibuka ko inyubako ya Goico yuzuye kubera gukorana no gufatanya, kandi ko hari byinshi birenze bizagerwaho.”
Inyubako ya Goico, ni yo nyubako nini mu ntara yose y’Amajyaruguru, kuko abacuruzi barenga 2,000 bayikoreragamo. Umuriro wibasiye iyo nyubako, wahereye ku igorofa ryo hejuru, unagera ku igorofa ryo hasi. Ubuyobozi butangaza ko mu byangijwe n’uwo muriro, ibyari mu igorofa ryo hasi ari byo byangiritse ku rugero rwo hasi ugereranyije n’ibindi bice by’inyubako.
Ishami rya Polisi rishinzwe kuzimya inkongi y’umuriro, ingabo z’igihugu ndetse n’abaturage, bafatanyirije hamwe mu kuzimyauwo muriro, aho wacogoye ku gicamunsi cyo kuri iki cyumweru.
Kugeza ubu, ntiharemezwa burundu icyateye iyo nkongi, ndetse nta n’uwayiburiyemo ubuzima. Abantu babiri, ni bo bagize ibikomere byoroheje, naho 15 bo bagira ikibazo cy’ihungabana, uretse ko benshi muri bo ubu bamaze gusezererwa n’ibitaro nk’uko ubuyobozi bw’akarere ka Musanze bwabitangaje.
Umukuru w’intara y’Amajyaruguru Maurice Mugabowagahunde, yatangaje ku cyumweru gishize ko imibare y’agateganyo, yerekana ko ibyangiritse byose bifite agaciro ka Miliyari 30 z’Amafaranga y’u Rwanda, naho inyubako ubwayo ikaba ifite agaciro ka Miliyari 17 z’Amafaranga y’u Rwanda.
Avuga ku kigiye gukurikiraho, Guverineri Maurice Mugabowagahunde yagize ati, “Nk’inzego z’ibanze, inshingano zacu ni ugutega amatwi abacuruzi, tugakora isuzuma ndetse tukanasobanukirwa icyo buri mucuruzi akeneye, haba ku bari bafitemo igishoro kinini ndetse no ku bari bafite igishoro gito. Haba ku bari bafite ubwishingizi bw’ubucuruzi bwabo, ndetse no ku batari babufite.”
Guverinoma y’u Rwanda muri rusange, na yo yari yaratanze ubutumwa bwo kwihanganisha abaturage ku bw’iyi nkongi. Mu butumwa bwashyizwe ahagaragara ku cyumweru gishize, Minisitiri w’Intebe Justin Nsengiyumva, yatangaje ko Guverinoma izatanga inkunga mu gusana inyubako ya Goico.