Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Donald Trump, yategetswe kongera gufungura igitangazamakuru cy’Ijwi rya Amerika.  

Umucamanza witwa Royce Lamberth wo mu murwa mukuru wa Leta zunze ubumwe za Amerika Washington D.C, yavuze ko ifungwa ry’Ijwi rya Amerika ridakurikije amategeko, kandi iyirukanwa ry’abanyamakuru bamwe na bamwe b’iki gitangazamakuru nta shingiro rifite, maze ategeka ko icyo gitangazamakuru gifungurwa kandi abanyamakuru 1042 bacyo bari barirukanwe basubizwa mu kazi nta mananiza, kandi ibyo bigakorwa kuwa mbere tariki 23 Werurwe 2026.

Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Donald Trump, yategetswe kongera gufungura igitangazamakuru cy’Ijwi rya Amerika.   

Icyo cyemezo cy’umucamanza, kije gikurikira ikirego cyatanzwe n’abanyamakuru 3, nyuma y’uko perezida Donald Trump asinye ku iteka rifunga icyo gitangazamakuru. Umwe muri bo witwa Patsy Widakuswara, yatangaje ko yishimiye icyo cyemezo. Yabwiye ibiro ntaramakuru by’Abanyamerika (Associated Press) ati, “Turizera ko Abanyamerika bazakomeza kudushyigikira, mu kwimakaza amahame agenga umwuga w’itangazamakuru, kandi ridashyingiye kuri poropaganda.”

 

Mu kwezi kwa Werurwe 2025, ni bwo perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Donald Trump yasinye iteka rifunga igitangazamakuru cy’Ijwi rya Amerika, kuko yagishinjaga kubogamira ku ruhande rw’abamurwanya, ari na byo byatumye abanyamakuru batatu b’icyo gitangazamakuru batanga ikirego mu rukiko rwa Washington D.C, nyuma y’icyumweru icyo gitangazamakuru gifunzwe, bashinja ubuyobozi bwa Donald Trump kubangamira ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo, kandi byemewe n’itegekonshinga.

 

Ubusanzwe, Ijwi rya Amerika, ryatangiye gukora mu mwaka wa 1942, mu gihe cy’intambara ya kabiri y’isi, mu rwego rwo kurwanya ibitekerezo by’Abanazi ba Adolf Hitler, ndetse mu myaka iki gitangazamakuru cyari kimaze gikora, cyatangazaga mu ndimi zisaga 50 zitandukanye, zirimo n’Ikinyarwanda.

 

Kugeza ubu, umuyobozi washyizweho n’urwego rureberera ibitangazamakuru bya Leta ya Amerika ruzwi nka USAGM mu magambo ahinnye y’icyongereza, ari na rwo rwarebereraga Ijwi rya Amerika, ariko utaremezwa na Sena y’iki gihugu witwa Sarah Rogers, ntibiramenyekana niba azajurira.

Share