Mwiseneza Maxime Marius yagizwe Umuyobozi Mukuru wa WASAC Utility Ltd

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yagize Maxime Marius Mwiseneza, Umuyobozi Mukuru wa Sosiyete Ishinzwe Gikwirakwiza amazi Isuku n’Isukura (WASAC Utility Ltd), ibarizwa mu kigo cy’Igihugu gishinzwe gukwirakiza amazi amasi isuku n’usukura (WASAC Group).

Mwiseneza Maxime Marius yagizwe Umuyobozi Mukuru wa WASAC Utility Ltd

Ni ibikubiye mu itangazo ry’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Ukuboza 2025, iyobowe na Perezida Kagame, aho yaganiriye ku ngingo zitandukanye.

Mwiseneza yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi (RTDA),

Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza (Masters) mu bijyanye n’Imicungire y’imishinga y’ubwubatsi, yakuye muri Kaminuza ya  Heriot-Watt ifite icyicaro muri Scotland, Dubai,na  Malaysia.

Itangazo ry’Ibyemezo by’Inama y’Abaminitiri

Ku wa Gatatu, tariki ya 17 Ukuboza 2025, Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame.

. Inama y’Abaminisitiri yagejejweho isinywa ry’Amasezerano y’Amahoro n’Ubufatanye mu by’ubukungu ryabaye ku itariki ya 4 Ukuboza 2025, hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Inama y’Abaminisitiri yongeye gushimangira ubushake bw’u Rwanda bwo gushyira mu bikorwa ibyemejwe mu Masezerano ya Washington, gushyigikira inzira y’amahoro ya Doha, no gukomeza kugira uruhare mu biganiro biyobowe n’ubuhuza bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bikozwe mu buryo butabogamye bugamije gukemura ibibazo by’umutekano by’impande zose zirebwa n’ibyo biganiro.

. Inama y’Abaminisitiri yagejejweho ibikubiye mu bushakashatsi bwa karindwi ku mibereho n’ubuzima, bugaragaza ko hatewe intambwe ishimishije mu bipimo bitandukanye. Inama y’Abaminisitiri yiyemeje kongera imbaraga ku buryo Abanyarwanda bose barushaho kugerwaho na serivisi n’ibikorwa by’ubuzima.

. Inama y’Abaminisitiri yagejejweho uko igihembwe cy’ihinga cy’umuhindo cya 2026A gihagaze, ishimangira ingamba zo kurushaho kongera umusaruro w’ibihingwa, uburyo bunoze bwo gusarura no guhunika imyaka, ndetse no guhuza umusaruro n’amasoko.

. Inama y’Abaminisitiri yemeje itangwa ry’Ubwenegihugu Nyarwanda.

. Inama y’Abaminisitiri yemeje abahagarariye ibihugu n’Imiryango Mpuzamahanga mu Rwanda bakurikira:

Nasra bint Salim bin Mohamed Al-Hashmi, Ambasaderi wa Sulutana ya Oman mu Rwanda, afite icyicaro i Nairobi muri Kenya.

Barlybay Sadykov, Ambasaderi wa Repubulika ya Kazakhstan mu Rwanda, afite icyicaro i Nairobi muri Kenya.

Dr. Richard Amenyah, Uhagarariye gahunda zihuriweho z’Umuryango w’Abibumbye mu Kurwanya SIDA (UNAIDS) mu Rwanda, akaba n’Umuyobozi w’lbiro bya UNAIDS bikorera mu bihugu bitandukanye; afite icyicaro i Nairobi muri Kenya.

. Inama y’Abaminisitiri yashyize mu myanya Abayobozi bakurikira:
Abagize Inama y’Ubuyobozi ya WASAC Group Ltd

Chew Men Leong - Perezida

Dederi Wimana - Visi Perezida
Dr. Jean Pierre Nshimyimana - Ugize Inama y’Ubuyobozi

Albert Munyabugingo - Ugize Inama y’Ubuyobozi

Juliette Kavaruganda - Ugize Inama y’Ubuyobozi

Gemma Maniraruta - Ugize Inama y’Ubuyobozi

Juliet Gakwerere - Ugize Inama y’Ubuyobozi

WASAC Utility Ltd

Maxime Marius Mwiseneza - Umuyobozi Mukuru

Share