Amatora y’Umunyamabanga Mukuru wa OIF Yasubitswe.
Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), wasubitse amatora y’Umunyamabanga Mukuru mushya ku gihe cy’umwaka umwe, nyuma y’uko ibihugu biwugize binaniwe kumvikana mu nama ya 20 ya Francophonie yabereye i Phnom Penh muri Cambodia, ku wa 16 Ugushyingo 2026.
Uyu mwanzuro, usobanuye ko Umunyarwandakazi Louise Mushikiwabo, washakaga kuyobora OIF kuri manda ya gatatu, azakomeza kuyobora uyu muryango undi mwaka umwe. Amakuru yatangajwe n’amasoko ari ahabereye iyi nama, nk’uko kandi byanditswe n’Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa (AFP), avuga ko u Rwanda rutazatanga umukandida mu matora azakurikiraho.
Guhatanira uyu mwanya kwa Mushikiwabo, byari byarakuruye igisa n’umwuka mubi hagati y’u Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC), bigeza n’aho iki gihugu kivuga ko gishobora kuva muri uyu muryango mu gihe Mushikiwabo yatorerwa indi manda.
Ibihugu 53 bifite ubunyamuryango bwuzuye muri OIF, byafashe umwanzuro wo kudakora amatora, ahubwo byemeranya kwiha undi mwaka wo gushaka umukandida wumvikanyweho n’ibihugu bigize uyu muryango.
Isubikwa ry’amatora y’Umunyamabanga Mukuru wa OIF, ryakurikiye ibiganiro bya dipolomasi byamaze iminsi ibiri i Phnom Penh, bigashyirwamo imbaraga nyinshi n’u Bufaransa na Canada biri mu bihugu bitanga inkunga y’amafaranga menshi kuri uyu muryango, mu rwego rwo gukumira ko ayo makimbirane ahungabanya ubumwe bwawo.
RDC yari yaratangaje ko ishobora kuva muri uyu muryango.
Leta ya Kinshasa, yari yararwanyije bikomeye kandidatire ya Mushikiwabo yo kuyobora OIF manda ya gatatu, iburira ko RDC ishobora kuva muri uyu muryango Mushikiwabo yongeye gutorwa.
Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, yari yarabanje gushyiraho uwahoze ari Minisitiri w’Umuco, Juliana Amato Lumumba, nk’umukandida uhagarariye iki gihugu. Icyakora, ku wa 14 Ugushyingo, yatangaje ko ikuyemo Kandidatire ye, inavuga ko izashyigikira Dacian Cioloș wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Romania, nyuma y’ibiganiro byahuje ibihugu byombi.
Icyo cyemezo, cyari mu bikorwa bya dipolomasi byo gushaka umukandida washoboraga kumvikanwaho n’ibihugu binyamuryango, bityo hakirindwa amatora yateza amacakubiri.
Mbere y’uko amatora asubikwa, hari abakandida bane bari bahatanye: Mushikiwabo, Lumumba, Cioloș na Coumba Bâ wahoze ari Minisitiri muri Mauritania.
Icyifuzo cya RDC cyo kuva muri uyu muryango, cyateje impungenge ku ngaruka byari kugira kuri OIF, bitewe n’uko iki gihugu ari icya kabiri ku isi mu kugira abantu benshi bavuga Igifaransa, kikaba gifite abagera kuri miliyoni 57.3 bakivuga, nk’uko uyu muryango ubitangaza.
Aya matora, yari agiye kuba hari umwuka mubi hagati y’u Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Impaka ku buyobozi bwa OIF, zabaye mu gihe umubano hagati y’u Rwanda na RDC wari ukomeje kuzamba kubera intambara yo mu burasirazuba bwa Congo.
Kinshasa ishinja Kigali gushyigikira umutwe wa M23 ukorera mu burasirazuba bwa RDC, ibirego u Rwanda rwakomeje guhakana.
Kutumvikana ku buyobozi bwa OIF, kwarushijeho kongera umwuka mubi mu bya dipolomasi, aho Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo yashingiraga ku mubano utameze neza hagati ya Kigali na Kinshasa, ukamagana itorwa rya Mushikiwabo.
Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, witabiriye iyi nama ari kumwe na Perezida wa Congo Félix Tshisekedi na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, yari yasabye ibihugu bigize uyu muryango kuganira no gukomeza ubumwe.
Icyakora, imbaraga ze zo gushaka ubwumvikane zanenzwe mu Rwanda, aho abayobozi bagaragaje ko batishimiye ibyo babonaga nk’igitutu cyashyirwaga ku gihugu kugira ngo gikure umukandida wacyo mu matora.
Abayobozi bashimye ubwumvikane bwagezweho, Cioloș we ntiyabyishimira.
U Bufaransa bwashimye icyemezo cyo gusubika amatoray’Umunyamabanga Mukuru wa OIF, buvuga ko kizaha uyu muryango igihe cyo gukemura ibibazo bigaragara hagati ya bimwe mu bihugu biwugize, ndetse no kubungabunga ubumwe bw’abavuga Igifaransa.
Umwe mu bantu bo mu biro bya Macron, yavuze ko iki cyemezo kigamije gukemura amacakubiri no kubungabunga ubwumvikane hagati y’ibihugu bigize uyu muryango, ashimira ko byagaragaje ubushishozi n’inshingano bifite.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, Thérèse Kayikwamba Wagner, na we yishimiye uyu mwanzuro, awusobanura nk’“ubwumvikane bwari bukenewe”, yemeza ko buzagira akamaro mu kubungabunga ubumwe bwa Francophonie.
Cioloș, umwe mu bakandida bahataniraga umwanya w’Umunyamabanga Mukuru w’uyu muryango, yagaragaje ko atishimiye iki cyemezo.
Mu butumwa bwe, uyu wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Romania, yavuze ko ibyabaye ari “umunsi ubabaje cyane” kuri uyu muryango, anavuga ko kongera kubaka icyizere hagati y’ibihugu biwugize bikwiye gushyirwa imbere, niba umuryango wa OIF ushaka gukomeza kugirira akamaro ibihugu biwugize.
Isubikwa ry’amatora y’Umunyamabanga Mukuru wa OIF, ni ikintu kidasanzwe kuri uyu muryango, kuko ubusanzwe watoraga Umunyamabanga Mukuru binyuze mu bwumvikane hagati y’ibihugu biwugize. Kuva uyu mwanya washyirwaho mu mwaka wa 1997, uyu muryango wakomeje guhitamo abayobozi bawo muri ubwo buryo
Amatora akurikiraho, ateganyijwe kuba mu gihe kitarenze umwaka, mu gihe byitezwe ko u Rwanda rutazatanga umukandida.