Ibihugu bitanu by’i Burayi bigiye gutangaza gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda

Ibihugu bitanu byo ku mugabane w’u Burayi biteganya gutangaza gahunda ihuriweho yo kohereza mu Rwanda abimukira basabiye ubuhungiro muri ibyo bihugu ariko ubusabe bwabo bukangwa, nyuma yo kunanirwa kubona uburenganzira bwo gukomeza kuhatura mu buryo bwemewe n’amategeko.

Ibihugu bitanu by’i Burayi bigiye gutangaza gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda

Ibi bihugu birimo u Budage, Austria, u Bugereki, Danemark n’u Buholandi, bikaba biteganyijwe ko bizatangaza iyi gahunda kuri uyu wa Mbere tariki ya 16 Ugushyingo 2026, mu nama mpuzamahanga yiga ku kwimuka kw’abaturage iri kubera i Vienne muri Austria.

Nk’uko amakuru yatangajwe n’ikinyamakuru Reuters abitangaza, ibi bihugu biri mu biganiro bigamije gushyiraho ikigo kizajya cyakira abimukira badafite uburenganzira bwo gukomeza gutura mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi, cyane cyane abatagishoboye gusubizwa mu bihugu bakomokamo.

Iyi gahunda izwi nka Return Hubs igamije gushyiraho ibigo hanze y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, aho abimukira bafite ibyemezo byo gusubizwa iwabo bashobora koherezwa mu gihe hategurwa uburyo bwo kubasubiza mu bihugu byabo cyangwa gushaka ibindi bisubizo byemewe n’amategeko.

U Rwanda rwagaragajwe nk’igihugu kiri imbere mu bishobora kwakira iki kigo, nyuma y’ibiganiro byamaze igihe hagati yarwo n’ibihugu byo ku mugabane w’u Burayi. Mu mpera za Ukwakira 2026, Minisitiri ushinzwe abinjira n’abasohoka mu Bugereki, Thanos Plevris, yari yatangaje ko u Rwanda ari rwo ruri ku isonga mu bihugu byatekerezwagaho kwakira iyi gahunda.

Ibi biganiro byakomeje nyuma y’inama yabereye i Copenhagen muri Danemark muri Nzeri 2026, aho abahagarariye ibyo bihugu bitanu bumvikanye ku mahame rusange azagenderwaho mu gushyiraho ibigo nk’ibi hanze y’u Burayi.

Ibi kandi bije mu gihe ibihugu byinshi by’u Burayi bikomeje gushaka uburyo bushya bwo kugenzura abinjira ku mugabane wabyo mu buryo butemewe n’amategeko, ndetse no kwihutisha isubizwa ry’abantu badafite uburenganzira bwo kuhatura.

Abashyigikiye iyi gahunda bavuga ko ishobora kugabanya umubare w’abantu bafata ingendo ziteje ibyago bashaka kugera mu Burayi, kuko kumenya ko bashobora koherezwa mu kindi gihugu nyuma yo kwangirwa ubuhungiro bishobora gutuma bamwe bacika intege zo gukora izo ngendo.

Icyakora, iyi gahunda yakuruye impaka mu miryango iharanira uburenganzira bwa muntu, igaragaza impungenge ku burenganzira bw’abimukira, cyane cyane ku bijyanye n’uburyo bazacungwa, igihe bazamara muri ibyo bigo n’uburyo bazahabwa uburenganzira bwo kwiregura mu gihe uburenganzira bwabo bwaba buhutajwe.

Inama y’u Burayi (Council of Europe) na yo yari yaragaragaje ko gahunda zo kohereza abimukira mu bihugu byo hanze y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi zishobora guteza ibibazo bikomeye bijyanye no kubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu.

Iyi gahunda itandukanye n’iyari yarateguwe n’u Bwongereza yo kohereza mu Rwanda abimukira binjiye muri icyo gihugu mu buryo butemewe, kuko yo yari igamije no kohereza abari bagitegereje guhabwa ibyemezo ku busabe bwabo bw’ubuhungiro. Icyo gitekerezo cyaje guhagarikwa nyuma y’uko Urukiko rw’Ikirenga rw’u Bwongereza rufashe icyemezo ko kinyuranyije n’amategeko mu 2023.

Ku rundi ruhande, u Rwanda rumaze kugaragaza ubushake bwo gukorana n’ibihugu byo mu Burengerazuba mu gushaka ibisubizo bijyanye n’ibibazo by’abimukira, aho muri Kanama 2026 rwemeje ko ruri mu biganiro by’ibanze n’ibihugu bitandukanye ku bijyanye n’ubufatanye mu kwakira abimukira.

Nubwo biteganyijwe ko ibi bihugu bitanu bitangaza gahunda yabyo i Vienne, haracyategerejwe ibisobanuro birambuye ku mikorere y’ikigo gishobora gushyirwa mu Rwanda, umubare w’abimukira kizakira, igihe bazamara muri icyo gihugu ndetse n’igihe ibikorwa bizatangirira.

Amakuru y’ibanze agaragaza ko gahunda nk’iyi ishobora gutangira gushyirwa mu bikorwa mu 2027, mu gihe ibihugu birebwa na yo bizaba byumvikanye ku masezerano n’ibisabwa kugira ngo ikorwe.

Share