Senateri Donatille Mukabalisa yashyinguwe mu cyubahiro.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 7 Kanama 2026, mu ngoro y’inteko ishinga amategeko iherereye i Kimihurura mu mujyi wa Kigali, ni ho habereye umuhango wo gusezera mu cyubahiro Senateri Donatille Mukabalisa watabarutse tariki 30 Nyakanga 2026.
Uyu muhango, witabiriwe n’abayobozi batandukanye bo mu nzego nkuru z’igihugu, abakoranye na we mu nteko ishinga amategeko, bamwe mu bayoboke b’ishyaka riharanira ukwishyira n’ukwizana kwa buri muntu (PL) nyakwigendera yabarizwagamo akaba yari n’umuyobozi waryo mu myaka icyenda ishize, umuryango we ndetse n’inshuti zawo.
Abayobozi batanze ubutumwa butandukanye muri uwo muhango, bagarutse ku murava n’ibigwi byaranze Nyakwigendera Senateri Donatille Mukabalisa.
Visi-Perezida wa mbere w’ishyaka riharanira ukwishyira ukizana kwa buri muntu (PL) Hon. Munyangeyo Théogène,yavuze ko Senateri Mukabalisa yarangwaga no kwakira neza abamuganaga, guharanira inyungu z’igihugu n’abaturage bacyo, ndetse n’ubwitange kugira ngo akore neza imirimo ye. Yagize ati, “Asize muri twe umurage wo gukunda umurimo no guharanira kuwukora neza, ubushishozi, kutiganda, no gutunganya imirimo ashinzwe vuba kandi neza. Yahoraga ashyira inyungu z’abanyarwanda n’u Rwanda imbere ya byose.”
Uyu muyobozi kandi, yagarutse ku bihe by’inzitane byaranze Nyakwigendera mu bihe by’amateka ashaririye u Rwanda rwanyuzemo yanagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, yongeraho ko Senateri Mukabalisa yayakuyemo amasomo yatumye yitanga atizigamye kugira ngo u Rwanda n’abanyarwanda batere imbere.
Uyu muyobozi, yatanze ihumure ku Banyarwanda, yemeza ko nubwo u Rwanda ruhombye umuntu w’ingirakamaro, ariko ko ruzakomeza kugira abafite umutima nk’uwe wo guteza imbere igihugu no gukomereza aho yari agereje. Yagize ati, “Igihugu gihombye umugore w’ingirakamaro, ariko ntidushidikanya ko kizakomeza kwibaruka izindi ntwari zifite izo ndangagaciro kugira ngo bakomereze aho yari agejeje.”
Perezida w’inteko ishinga amategeko y’u Rwanda umutwe wa Sena Dr. François-Xavier Kalinda, na we yagaragaje ko Nyakwigendera Senateri Donatille Mukabalisa yaranzwe n’ubugwaneza, ubumuntu ndetse no gukunda byimazeyo igihugu. Yagize ati, “Tubuze umuyobozi w’umuhanga, utatinyaga gufata ibyemezo biri mu nyungu z’igihugu, wacishaga make, akarangwa n’ubushishozi, ubwitange, no kurangwa n’umurimo unoze, akubahirwa umutima mwiza n’ubwitonzi bwamurangaga. Nyakubahwa Mukabalisa Donatille, yari yuje ubumuntu koko!”
Dr. François-Xavier Kalinda, yashimiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame ku butumwa buhumuriza yageneye umuryango wa Nyakwigendera, ndetse n’abantu bose boherereje inteko ishinga amategeko y’u Rwanda imitwe yombi ubutumwa bwo kwifatanya na yo mu kababaro.
Ambasaderi Christophe Bazivamo usanzwe ari umunyamabanga mukuru w’umuryango wa RPF Inkotanyi, ni we watanze ubutumwa mu izina rya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, akaba n’umuyobozi mukuru wawo.
Ubutumwa bwa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, bwagarutse ku ndangagaciro ndetse no kubahiriza inshingano Nyakwigendera Senateri Donatille Mukabalisayahawe. Ubwo butumwa buragira buti, “Senateri Mukabalisa Donatille yarangwaga n’indangagaciro zabaye umusingi w’iterambere ry’u Rwanda, zirimo kuba inyangamugayo, kwicisha bugufi, kwihangana, no gukora yubahiriza inshingano afite. Yagiye atorerwa cyangwa agahabwa inshingano zitandukanye kandi zisaba byinshi, kandi zose yagiye azisohoza neza n’ubwitange bwinshi.”
Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame mu butumwa bwe kandi, yongeyeho ko igihugu kizibukira Senateri Donatille Mukabalisa ku bikorwa bye ndetse n’urugero rwiza yatanze nk’umuyobozi. Mu butumwa bwe, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagize ati, “Umurage asize uzahora ugaragarira mu bikorwa yakoze, no ku rugero rw’ubuyobozi bwiza asize aduhaye.”
Senateri Donatille Mukabalisa, yinjiye bwa mbere mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda mu mwaka wa 2000, aho yabaye umudepite kugeza mu mwaka wa 2011, aza kuba Senateri kuva muri uwo mwaka kugeza mu mwaka wa 2013. Kuva mu mwaka wa 2013 kugeza mu mwaka wa 2024, Nyakwigendera Senateri Donatille Mukabalisa, yongeye kuba umudepite, aho yabaye Perezidante w’inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite muri Manda ebyiri.
Kuva muri Kamena 2024, Senateri Donatille Mukabalisa, yinjiye muri Sena y’u Rwanda, aho yayinjiyemo nk’umwe mu basenateri bahagarariye ihhuriro ry’imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda.
By’umwihariko, bimwe mu byo Nyakwigendera atazibagirirwaho n’Abanyarwanda benshi mu gihe yari Perezidante w’inteko ishinga amategeko umutwe w’Abadepite, ni uko mu mwaka wa 2015, yafashije mu kwakira amabaruwa y’abaturage barenga Miliyoni 3.7 basabaga ko ingingo z’itegekonshinga zigena manda z’umukuru w’igihugu zahindurwa, ndetse no kuyobora intambwe zagejeje ku matora y’ihindurwa ry’izo ngingo.
Ikindi kandi, azahora yibukirwa ku itorwa ry’amategeko yazanye impinduka nziza mu mibereho y’Abanyarwanda, nk’itegeko rigena imicungire y’umutungo w’abashakanye, izungura umurage n’ibindi, aho ryakuyeho zimwe mu mbogamizi zazitiraga abagore n’abakobwa ku burenganzira ku mutungo.
Nyuma yo gusezera bwa nyuma Nyakwigendera, hakurikiyeho igitambo cya Misa cyaturiwe kuri Paruwasi Regina Pacis i Remera, nyuma aza gushyingurwa mu irimbi rya Rusororo.