Gukingira Kanseri y’Inkondo y’Umura Byaguwe.
U Rwanda rwaguye gahunda yo gukingira kanseri y’inkondo y’umura, aho ubu yageze ku bagore n’abakobwa bafite imyaka y’amavuko iri hagati ya 30 na 45, mu rwego rwo kwihutisha intego y’igihugu yo guca burundu iyi ndwara bitarenze mu mwaka wa 2027.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa 16 Ugushyingo 2026, rihuriweho na Minisiteri y’Ubuzima n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), rivuga ko uru rukingo rutangirwa ubuntu ku bigo nderabuzima byose byo mu gihugu.
Abifuza gukingirwa, bazajya basabwa kwerekana indangamuntu cyangwa ikindi cyangombwa kigaragaza imyaka yabo.
Abagore n’abakobwa bujuje ibisabwa, bazajya bahabwa inkingo ebyiri, aho urwa kabiri ruzajya rutangwa nyuma y’amezi atandatu bahawe urwa mbere.
Iryo tangazo riragira riti, “Muri iyi gahunda yagutse, abagore n’abakobwa bujuje ibisabwa bazajya bahabwa inkingo ebyiri za kanseri y’inkondo y’umura. Urukingo rwa kabiri ruzajya rutangwa nyuma y’amezi atandatu bahawe urwa mbere.”
Gukingira Kanseri y’inkondo y’umura abagore n’abakobwa bari muri iki cyiciro, bije byiyongera ku zindi ngamba zafashwe na Leta y’u Rwanda mu rwego rwo kurwanya iyi Kanseri, harimo gahunda isanzwe yo kuyikingira abangavu bafite imyaka 12y’amavuko, ndetse na serivisi zo kuyisuzuma zitangwa ku bagore n’abakobwa bo mu byiciro bitandukanye by’imyaka.
Kanseri y’inkondo y’umura iracyari ikibazo giteje impungenge ku buzima rusange.
Minisiteri y’Ubuzima na RBC, byatangaje ko kanseri y’inkondo y’umura iri mu ndwara nke zo mu bwoko bwa kanseri zishobora kwirindwa kandi zigakira neza iyo zigaragaye hakiri kare.
Nk’uko RBC ibitangaza, kanseri y’inkondo y’umura ni iya kabiri mu zikunze kwibasira abagore mu Rwanda, aho abayisangwamo bangana na 13 ku ijana by’abasangwamo izindi ndwara za kanseri mu gihugu.
Kwagura gahunda y’urukingo rw’iyi ndwara, ikagera no ku bagore n’abakobwa bafite imyaka y’amavuko iri hagati ya 30 na 45, byitezweho gufasha u Rwanda kongera umubare w’abarindwa iyi ndwara, ibi kandi bikajyana no gukomatanya ingamba zisanzwe zo kuyikumira no kuyisuzuma hakiri kare.
U Rwanda rurahuza ibi bikorwa n’intego za OMS zo guca burundu iyi ndwara.
Iyi gahunda yagutse yo gukingira Kanseri y’inkondo y’umura abagore n’abakobwa bafite imyaka y’amavuko iri hagati ya 30 na 45, ishyizwe mu bikorwa mu gihe Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS/WHO) risaba ibihugu kugera ku ntego mpuzamahanga ya 90-70-90 zigamije guca burundu kanseri y’inkondo y’umura bitarenze mu mwaka wa 2030.
Muri izo ntego, 90 ku ijana by’abangavu bagomba kuba barakingiwe byuzuye virusi ya HPV, ari na yo itera kanseri hafi ya zose z’inkondo y’umura, mbere y’uko buzuza imyaka 15y’amavuko.
Isi yose kandi, ifite intego y’uko 70% by’abagore bagomba kuba barasuzumwe kanseri y’inkondo y’umura nibura bageze ku myaka 35 no kuri 45, mu gihe 90% by’abagore basanganywe Kanseri y’inkondo y’umura bagomba guhabwa ubuvuzi bukwiye.
Gahunda yo kwagura uru rukingo mu Rwanda, iri mu ngamba rusange zo gukumira ubwandu bushya, kongera umubare w’abagore basuzumwa no kureba ko abagaragaweho iyi ndwara bahabwa ubuvuzi ku gihe.