Ambasade y’u Bushinwa yahaye urubyiruko rwize imyuga imashini zidoda 100

Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda ku bufatanye na Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, bahaye abanyeshuri barangije imyuga mu kigo cy’urubyiruko cya ‘Maison de Jeunes de Kimisagara’, imashini zo kudoda 100, zifite agaciro ka miliyoni 14,5 Frw.

Ambasade y’u Bushinwa yahaye urubyiruko rwize imyuga imashini zidoda 100

Ni igikorwa cyabaye ku wa 16 Ukuboza 2025 kuri Maison de Jeunes de Kimisagara. Izi mashini zahawe abanyeshuri barangije amasomo ariko badafite ubushobozi.

Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Gao Wenqi, yavuze ko iki gikorwa kiri muri gahunda ngari y’u Bushinwa yo gufasha ibihugu kwiga uburyo bwo kwiteza imbere bidateze amaboko ahandi, kandi kimwe mu bice by’ingenzi bifasha igihugu muri urwo rugendo ni kugira urubyiruko rufite ubumenyi.

Yavuze ko ari muri urwo rwego batanze inkunga nk’iyi kugira ngo bubakire ubushobozi urubyiruko rurangije amasomo yarwo muri iki kigo.

Ati “Twizeye ko izi mashini zizafasha abanyeshuri bazihawe kwiteza imbere kandi n’ubukungu bw’u Rwanda budasigaye. Si ibyo gusa kandi bizongera umubano w’u Rwanda n’u Bushinwa ndetse bikomeze gahunda y’ibihugu byombi yo gusangira ubumenyi.”

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Ngabo Brave Olivier, yavuze ko nka Minisiteri bahora bashaka icyafasha urubyiruko kwiteza imbere ari nayo mpamvu baba bakoze igikorwa nk’iki.

Ati “Iki kigo cyakira urubyiruko rwinshi mu masomo y’imyuga agiye atandukanye ahatangirwa, ariko hari abarangiza iwabo bafite ubushobozi bagahita babagurira ibikoresho. Aba rero twakusanyije ni abanyuze muri iki kigo ariko batanbonye ubushobobozi ngo bagure ibikoresho tukaba twabibahaye. Icyo tubasaba ni kubibyaza umusaruro tukabona ko koko hari icyo twakoze.”

Maison de Jeunes de Kimisagara imaze imyaka itanu itanga amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro arimo kudoda, ibijyanye n’amahoteli ndetse n’ibijyanye n’ubwiza no gutunganya imisatsi, byose byigwa mu gihe cy’amazi atandatu.

By’umwihariko mu bijyanye n’ubudozi iki kigo cyigisha ibyiciro bibiri buri mwaka ndetse buri cyiciro kiba kigizwe n’abanyeshuri nibura 90, bivuze ko mu mwaka harangiriza nibura abanyeshuri 180 mu budozi gusa.

Uwimbabazi Clémentine ni umwe mu bahawe imashini yo kudoda. Yavuze ko yagarukiwe mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye kubera ikibazo cy’ubushobozi.

Yakomeje avuga ko nyuma yaje kwiga ibijyanye n’ubudozi ariko n’ubundi kubera ubushobozi buke yari ataratangira kubibyaza umusaruro gusa ubu bigiye guhinduka.

Ati “N’ubundi mu rugo ntibyari bimeze neza ariko ubwo mpawe imashini ubu ngiye gutangira kwikorera niteze imbere ku buryo nibura nanjye nzaba umudozi ukomeye nkajya nambika abantu bakomeye.”

 

 

Share