ULK ni umushinga w’Imana, Perezida Kagame ni impano idasanzwe: Prof. Dr Rwigamba

Ntabwo wavuga iterambere ry’uburezi bw’u Rwanda mu myaka 31 ishize, ngo wibagirwe uruhare rwa Kaminuza Yigenga ya Kigali, ULK [Université Libre de Kigali], kandi kuyivuga bijyana n’uwayishinze, Prof. Dr Rwigamba Balinda.

ULK ni umushinga w’Imana, Perezida Kagame ni impano idasanzwe: Prof. Dr Rwigamba

Prof. Dr Rwigamba Balinda; ni umwarimu muri Kaminuza, Umushakashatsi, Umwanditsi w’ibitabo, Umuvugabutumwa akaba n’Umubyeyi.

 Kuva ku mashuri abanza kugeza kuri Kaminuza yize muri RDC ndetse aba ari naho atangirira kwigisha i Lubumbashi mu 1974.

 Afite impamyabumenyi eshatu z’icyiciro cya kabiri cya kaminuza [Bachelor]; Iyigandimi, Siyansi n’Uburezi. Yabonye Impamyabumenyi y’Ikirenga, tariki 26 Kamena 1982.

 Ntabwo byarangiriye aho, kuko yakomeje gukora ubushakashatsi mu bihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yandika ibitabo, akomeza kwigisha muri za kaminuza kugeza ubwo mu 1991, yabaye ‘Professeur’.

Mu kiganiro yagiranye na KP Media24, Perezida wa ULK akaba ari nawe wayitangije, Prof. Dr Rwigamba Balinda, yagarutse ku rugendo rwamugejeje ku gutangiza ULK.

Yavuze ko gushinga kaminuza atari ibintu byapfuye kwizana kuko ari inzozi yari afite kuva akiri umwana muto.

Ati “Nari mfite igitekerezo kuva nkiri umwana muto ndetse na Papa akimfashamo, yari ajijutse. Icyo gitekerezo cyari ukugira ngo mfashe abantu kwifasha, ikintu numvaga ko ari ukuba nk’umwarimu kugira ngo nzafashe abantu baziteze imbere, bagire umunani nya munani utari inka, utari isambu.”

Avuga ko yavutse mu muryango umeze neza, abona abantu batarama bagahana inka, Mama we agateka akagaburira abantu, bakanywa amata, bakwizihirwa bakabyina ikinyemera.

Ati “Nkura rero nanjye mvuga nti icyampa ngo nzagirire abantu neza, nzafashe abantu. Ariko mu mashuri naje kugira inzitizi [amashuri make, imiyoborere n’ibindi], ariko zampaye imbaraga zo gukora cyane kugira ngo nzabashe kugira urwego nigezaho.”

 

 

ULK ni umushinga w’Imana 

Prof. Dr Rwigamba avuga ko nk’umuntu wizera Imana kandi akaba umugaragu wayo, atigeze ayisaba ikindi kintu kitari icyafasha abantu benshi.

Ati “Njyewe ndasenga kandi nsenga Imana nzima. Imana yumva amasengesho kandi igasubiza, iyo ukwizera gushingiye ku Mana ari yo soko y’imbaraga. Iyo umuntu afite ikidakuka, imuha imbaraga zo gukora ibintu byinshi, atari ukwiteza imbere ahubwo wifuza ngo ube umugaragu w’Imana, ukora ikintu cyafasha abantu benshi.”

Yakomeje agira ati “Ntabwo nigeze nifuza kuba umucuruzi, ni bwiza nabwo ababukora ariko bituruka ku miterere cyangwa imyumvire y’umuntu. Bujya gukora biza ku mwanya wa kane, uwa mbere ni ugutekereza, igenamigambi, imitunganyirize,  uwa kane bikaba gushyira mu bikorwa cyangwa gukora.”

Prof. Dr Rwigamba avuga ko Imana ari yo yamuhaye imbaraga zo gushinga Kaminuza ya ULK.

Ati “Nyishingira ku kwizera, ntafite amafaranga ngenda n’amaguru mu Mujyi wa Kigali, ariko nyishinga mfite ukwizera ko kizafasha abantu benshi. Ariko nyishinga kugira ngo itange ubumenyi, ubumenyingiro, ubushobozi ariko gishingiye ku kindi kintu kindi cy’ingenzi kitari muri za kaminuza, icyo kintu ni indangagaciro zituma umuntu aba umuntu muzika, zigenzura ubwo bumenyi.”

Ni kaminuza yubakiye ku ndangagaciro eshatu zirimo ubwangamugayo, guca bugufi, kwiyemeza no kuba indashyikirwa.

Ati “Ariko izo zikagendana n’amahame, kumva ko uko kwizera kwacu tugushingira ku Mana no guca bugufi, kuba umugaragu w’Imana, ari nako kuba umugaragu w’abantu.”

Avuga ko ajya gutangira ULK nta gishoro yari afite, ariko bikaba binajyana n’imyizerere ye.

Ati “Ijambo igishoboro, ni ijambo ntakunda kubera ko iyo utangiranye igishoro urahomba. Uhanga umurimo ntabwo atekereza na rimwe ku gishoro, igishoro kiza ku mwanya wa kane. Iyo utangiye ukenera udufaranga duke ukoresha ngo utangire.”

 

 

ULK yatangiriye mu bukode; imaze kubaka ku musozi wose

Prof. Dr Rwigamba yavuze ko ajya gutangira ULK yatangiye akodesha ahazwi nko muri St Paul, mu Mujyi wa Kigali.

Ati “Ndagenda nkodesha ibyumba bibiri by’amashuri, ibiro byanjye byarimo agatebe gashaje k’imbaho ariko ntangira mfite ko iyo kaminuza izaba inganzamarumbo.”

 “Nari nziko duke abanyeshuri bazishyura, tuzayiha amafaranga yo gukodesha, utundi tukishyura abarimu njye ntahembwa, ndi umukorerabushake igihe kirekire, ngenda na bus kare kare mu gitondo, saa mbiki nkaba ndi i Butare ndi kwigisha, nimugoroba nkaba ngarutse i Kigali, muri iyo kaminuza.”

 Yavuze ko abarimu yatangiranye na bo bari abo yakuraga i Lubumbashi, bari baziranye cyera akiba muri RDC, akajya abakoresha ntibamusabe umushahara ndetse yabacumbikiraga iwe mu rugo.

Prof. Dr Rwigamba yavuze ko bwa mbere ULK itangira yari ifite abanyeshuri 204.

 Ati “Ntangira ntyo rero, muri uwo mwaka wa mbere nari mfite abanyeshuri 204. Bari benshi cyane, sinzi uko byamenyekanye. Mu mwaka wa kabiri bageze kuri 400, njya gusaba ko nakodesha ibindi byumba bibiri.”

 Prof. Dr Rwigamba yavuze ko icyo gihe yahise ajya gushaka ahandi ho kwimukira, ajya ahitwa Yamaha, aho yishyuraga ibihumbi 60 Frw by’ubukode buri kwezi. Yakodeshaga n’Umujyi wa Kigali.

 

Nyuma nibwo yagize igitekerezo cyo kujya muri Banki yahoze ari BCR, asaba inguzanyo, ariko abura ingwate, ku buryo abayobozi b’iyo banki banakekaga ko afite uburwayi bwo mu mutwe.

Ati “Ndababwira nti nta ngwate mfite, nayikura he ko ndi impunzi? Ariko amahirwe, muri BCR hari harimo abandi bantu baturutse muri Congo, banzi neza, baziko ndi umukiranutsi. Baravuga bati tuzajya tuguha make, icyo gihe nibo bampaye amafaranga ntangira kwiyubakira.”

 Ayo mafaranga yahise yubaka ahazwi nka Kimicanga, mu Murenge wa Kacyiru, Akarere ka Gasabo.

Mu 2002, nibwo bagize igitekerezo cyo kuva, mu gishanga, hatangira imirimo yo kubaka ku Gisozi, nyuma mu 2007, ULK iza kwimukira ku musozi wa Gisozi.

Kuri ubu ULK imaze gushyira ku isoko ry’umurimo abarenga ibihumbi 40 barimo abiga ku Gisozi, ku Gisenyi ndetse na ULK Polytechnic Institute.

Prof Dr Rwigamba ati “Nshimira Imana, ngashimira na Perezida Kagame n’ubuyobozi bwiza bwatumye tugera kuri ibyo bintu.”

 

Incamake kuri Prof Dr Rwigamba

 

Prof. Dr Rwigamba Balinda yavukiye i Masisi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo mu 1948 mu cyahoze ari Zaire.

Urukundo rwe ku burezi rwatangiye kare, aho yatangiye kwigisha muri kaminuza zitandukanye za RDC guhera mu 1974.

Mu 1994, Prof. Dr Rwigamba Balinda yahawe akazi gahoraho ko kwigisha muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Butare, binyuze mu ibaruwa ibimumenyesha yo ku wa 9 Ukuboza 1994.

Ku itariki ya 15 Werurwe 1996, Prof. Dr Rwigamba Balinda yashinze Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK).

Ni kaminuza yagiye yagukana ingoga kuko mu 2001, yahise yibaruka ishami rya Gisenyi ndetse mu 2014 hashingwa Ishuri Rikuru ry’Ubumenyingiro rya ULK (ULK Polytechnic Institute).

ULK Polytechnic Institute, itanga amasomo mu mashami yayo nk’ubwubatsi, gupima ubutaka, amashanyarazi, itumanaho n’ibindi.

Kigali ULK mu cyiciro cya Kabiri cya Kaminuza ifite amashami arimo amategeko, imibanire mpuzamahanga, iterambere, icungamari, icungamutungo, ubukungu, ubumenyi mu bya mudasobwa n’andi atandukanye.

Icyiciro cya Gatatu [Masters] itanga amasomo arimo iterambere, imiyoborere, ubukungu, icungamari n’icungamutungo n’andi atandukanye.

 

 

Share