Minisitiri w’Intebe yashimye uruhare rw’ubucukuzi bw’amabuye y'agaciro mu iterambere ry’igihugu

Minisitiri w’Intebe Dr Jutsin Nsengiyumva yerekanye ko ubukukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda bushobora kuba umusemburo w’iterambere rirambye kuko nk’ubu, uru rwego rutanga akazi ku Banyarwanda barenga ibihumbi 92.

Minisitiri w’Intebe yashimye uruhare rw’ubucukuzi bw’amabuye y'agaciro mu iterambere ry’igihugu

Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa Kabiri, ubwo yatangizaga Icyumweru cy’Ubucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro, kizamara iminsi ine [hagati ya tariki 2-5 Ukuboza 2025].

 

Ubwo yatangizaga iki Cyumweru, Minisitiri w’Intebe Dr Justin Nsengiyumva yashimye abakora mu rwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

 

Ati “Ndabashimira uruhare rukomeye mukomeje kugira mu guteza imbere uru rwego rutanga imirimo ku Banyarwanda barenga 92.000, ndetse n’intambwe ikomeje guterwa mu kubaka ubucukuzi bukozwe kinyamwuga.”

Yakomeje agira ati “Turabashishikariza gukomeza gushyira imbere imiyoborere myiza, kurengera ibidukikije, no guteza imbere ubumenyi n’ikoranabuhanga mu rwego rw’ubucukuzi.”

Minisitiri w’Intebe Dr Justin Nsengiyumva yijeje abakora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro ko Guverinoma izakomeza kubashyigikira kugira ngo mukomeze gukora mu buryo bwizewe, butanga umusaruro, kandi butangiza ibidukikije.

Ati “Umunsi nk’uyu, ni umwanya mwiza kuri Guverinoma kugira ngo yongere gushimangira ko ibashyigikiye, muri uyu mwuga mukora w’ingirakamaro ku Gihugu. Ni intambwe ikomeye mu kubaka icyizere, ubufatanye, no gushyigikira abashoramari n’abakozi bose.”

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Mine, Peteroli na Gazi (RMB), Alice Uwase yavuze ko ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bwateye imbere, kuva ku buryo gakondo kugeza ku bwifashisha ikoranabuhanga rigezwego.

Ati “Twageze aho tuyongerera agaciro harimo inganda zitunganya zahabu, tantalum na tin, ibintu utasanga ahandi mu bindi bihugu.”

Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya RMB, Itzhak Fisher, yavuze ko u Rwanda rukomeje kwifashisha ikoranabuhanga mu gushakisha ahari amabuye y’agaciro, avuga ko ubu hari ahantu 52 hari gukorwaho ubushakashatsi, ku bijyanye n’amabuye ya lithium, 3Ts beryllium, zahabu n’andi.

Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bwatangiye mu Rwanda mu myaka ya 1930. Kuva ubwo hagiye hakorwa amavugurura atandukanye ari na ko bwinjiriza u Rwanda agatubutse.

Umusaruro w’amabuye y’agaciro u Rwanda rujyana ku isoko ryo hanze wiyongereye cyane kuva mu 2017, kuko ayo yinjiza yavuye kuri miliyoni 373$, agera kuri miliyari 1,7$ mu 2024.

U Rwanda rukize cyane ku mabuye ya wolfram, gasegereti na coltan atunganywamo ibyuma bya tungsten, tin na tantalum. Imibare igaragaza ko rucukura toni ziri hagati ya 8000-10000 buri mwaka, igiciro mu mafaranga kigahinduka bijyanye n’uko amasoko ahagaze.

Iyumweru cy’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro cyatangiye kuri uyu wa Kabiri, gifite insanganyamatsiko igaruha ku bucukuzi bugezweho kandi buharanira ejo hazaza habungabunga ibidukikije.

 

 

Share