Trump na Putin bananiwe kumvikana, Dore bimwe mu byaranze Umuhuro w’Abategetsi babiri bakomeye mu isi i Alaska
Inama yari itegerejwe cyane yahuje Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump na Perezida w’u Burusiya Vladimir Putin yatangiye mu buryo bw’umunezero, irangwa n’urunyuranyurane rw’indege z’intambara ku kigo cya gisirikare cya Amerika kiri muri Alaska, ariko isozwa mu buryo butunguranye nyuma y’uko bananiwe kugera ku masezerano ayo ari yo yose yo guhagarika intambara ya Ukraine n’u Burusiya.

Nyuma y’ibiganiro byamaze amasaha 2 n’igice kuri Joint Base Elmendorf-Richardson i Anchorage, muri Leta ya Alaska aba bagabo bombi bagaragaye imbere y’itangazamakuru mu kiganiro cyagombaga kuba rusange ariko ntibafata ikibazo na kimwe.
Perezida Donald Trump nyuma y’ibiganiro yabwiye itangazamakuru ati: “Tugiranye ibiganiro byiza kandi by’inyungu kandi twemeranyijeho byinshi, gusa hari bike byasigaye,” yongeraho ati: “Ntitwahageze, ariko dufite amahirwe menshi yo kuhagera.”
Putin yakiriwe na Trump ku itapi itukura muri Amerika
Putin, winjiye muri Amerika nyuma yo kutumvikana n’ibihugu by’i Burayi kuva mu ntangiriro za 2022 kubera gushaka kwigarurira Ukraine, yashimiye Trump kuba yyamwakiriye muri iyi nama, ndetse avuga mu buryo bwo gutebya ko igihe kizakurikiraho bazayikorera i Moscow.
Dore iby’ingenzi byavugiwe muri iyi nama:
Putin yakiriwe ku itapi itukura ndetse anagenda muri limousine ya Trump bava ku kibuga cy’indege kugera ahabereye inama. Muri iyi nama kandi hahuriyemo abajyanama bakomeye ku mpande zombi: ku ruhande rwa leta zunze ubumwe za amaerika hari Umunyamabanga wa Leta akaba n’umujyanama muby’umutekano Marco Rubio n’intumwa idasanzwe Steve Witkoff; mu gihe ku ruhande rw’Uburusiya hari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Sergey Lavrov n’umujyanama mu by’umutekano Yuri Ushakov.
Limousine ya Perezida wa Leta zunze ubuzwe za Amerika bahimba "The Beast" niyo yatwaye aba bayobozi bombi ahabereye ibiganiro
Putin, wavuze bwa mbere nyuma y’inama, yashimangiye amateka y’umubano hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Burusiya n’Icyahoze ari Ubumwe bw’Abasoviyeti, yibutsa imirimo bahuriyemo mu Ntambara ya Kabiri y’Isi.
Yavuze ko Amerika n’u Burusiya bifite indangagaciro zihuriyeho, amagambo asanzwe akoreshwa n’abategetsi b’u Burusiya mu kugerageza kureshya Trump n’abajyanama be. Putin yanavuze ko Trump kenshi yagiye avuga ko intambara ya Ukraine itari kuba yarabaye iyo aza gutsinda amatora ya 2020.
Ati: “Ntekereza ko byari kuba bityo,”
Ariko nta gihamya igaragaza ko u Burusiya bwari gufata indi myanzuro kuri Ukraine iyo Joe Biden ataza gutsinda amatora.
Trump yemeza ko hari intambwe yatewe ariko nta masezerano yagezweho. Trump yari yizeye kubona ko Putin yemera guhagarika intambara na Ukraine cyangwa nibura agasezeranya kwinjira mu biganiro byo kugera ku masezerano.
Ahubwo, Trump yemeye ko ntakigaragara bagezeho kuri iyi ntambara kandi avuga ko azaganira na Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelenskyy ndetse n’abayobozi ba NATO ku bindi byakorwa.
Trump yavuze ko we na Putin bagize aho bagera mu nzira yo kurangiza intambara ariko ntiyatanze amakuru arambuye ku byavuzwe, ndetse yemeranya ko batashoboye kubona intsinzi y’ibibazo bikomeye byari bihari.
Ati: “Nizera ko twagize ibiganiro byungutse cyane ariko ntitwahageze, ariko twagize aho tugera.”
Mu gihe ibiganiro bya dipolomasi bikomeje kugenda buhoro, igihe kirasa nk’ikiri ku ruhande rwa Putin. Ibyo bihesha ingabo z’u Burusiya amahirwe yo gukomeza gusatira, zikoresheje umubare munini mu kwigarurira igice cy’uburasirazuba bwa Ukraine mu myaka 3 n’igice ishize intambara itangiye.
Putin yakiriwe neza ku butaka bwa Amerika, kandi asubira mu gihugu nyuma y’amasaha atangaje nta makuru asobanutse atanzwe ku biganiro byabaye, niba agahenge kageze hafi cyangwa ibyitezwe mu gihe kiri imbere.
Putin yashimye Trump ku bw’imvugo y’ubucuti muri ibi biganiro ariko kandi Trump ntacyo yavuze ku iyicwa ry’abasivili b’Abanya ukraine mu bitero bya Moscow.
Putin yavuze ko Moscow na Washington bagomba gufungura ipaji nshya, kuko umubano wabo wageze ku rwego rwo hasi kuva mu Ntambara y’Ubutita.
Mu butumwa bwanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga, umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Burusiya Maria Zakharova yabwiye abamukurikira ko itangazamakuru ryo mu Burengerazuba rigiye gucika umutwe.
Ati: “Mu myaka itatu bavugaga ko u Burusiya buri mu kato, none uyu munsi babonye itapi itukura iramburwa mu kwakira Perezida w’u Burusiya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika,”
Mu kiganiro bagiranye n’itangazamakuru cyamaze hafi iminota 15 cyuzuyemo amagambo asanzwe y’ibiganiro bya dipolomasi kandi nta gihamya cy’uko hari iby’ingenzi byagezweho ndetse ntikinyuranye cyane n’ibyo bombi basanzwe bavuga ku ntambara ya Ukraine.
Inama ya Trump na Putin, nubwo yari itegerejwe cyane kandi irangwa n’imihango ikomeye, yarangiye nta masezerano cyangwa intambwe ifatika iboneka ku kurangiza intambara ya Ukraine.
Ibi biganiro byaranzwe no gushimangira ubucuti hagati y’aba bayobozi bombi no kuvuga amagambo y’ubushuti, ariko nta makuru arambuye cyangwa ibikorwa bifatika byatangajwe.
Putin yagaragaye nk’utsinze mu bijyanye n’ishusho mpuzamahanga, kuko yakiriwe ku itapi itukura ku butaka bwa Amerika nyuma y’imyaka itatu u Burusiya bushinjwa kwishyira mu kato mugatangiza intambara itumvikanyweho. Icyakora, ku ruhande rwa dipolomasi, ibyavuye muri iyi nama bigaragaza ko urugendo rwo kugera ku mahoro rukiri rurerure kandi igihe kikaba kiri ku ruhande rwa Putin mu gihe intambara ikomeje kwinjira mu mwaka