Twageze kuri byinshi mu 2025- Perezida Kagame

Perezida wa Repoubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yashimiye Abanyarwanda bose bagaragaje umuhate mu byo bakoze mu mwaka wa 2025 urimo kugera ku musozo, akagaragaza icyizere ko n’umwaka utaha wa 2026 hari ibindi byinshi byiza bizagerwaho.

Twageze kuri byinshi mu 2025- Perezida Kagame

Umukuru w’Igihugu yabigarutseho ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki ya 29 Ukuboza 2025, mu butumwa yagejeje ku bitabiriye ubutumire bw’ibirori byo gusoza uyu mwaka no kwitegura kwinjira mu 2026 n’ingamba nshya.

Yavuze ko umwaka wa 2025 usoje Abanyarwanda bishimira ibyo bagezeho kuko wakozwemo byinshi byo kwishimira.

Ati: “Ariko iyo wishimira ibikorwa nk’ibyo aho uhera ni ku bantu. Abantu ni bo bakora ibintu. Ndabashimira rero nk’abantu mwakoreye Igihugu cyanyu, tukaba twarageze kuri byinshi, ndetse dutegereje kugera ku bindi byinshi muri uyu mwaka mushya tugiyemo wa 2026.

Yakomeje agira ati ""Ndabashimira mwebwe muri hano n’abandi Banyarwanda bari hirya no hino batashoboye kuza hano, ndagira ngo tuvuge ngo babyumve ko turi kumwe na bo. Turi aha turi bake ariko turi kumwe na bo aho bari hose.”

Perezida Kagame kandi yavuze ko ibyiza byagezweho muri uwo mwaka kubera umutekano, yibutsa Abanyarwanda ko ubushize yababwiye kuryama bagasinzira mu gihe cyabyo ndetse bakanakora kuko barinzwe.

Umukuru w'Igihugu yashimiye abaturage n’inzego zinyuranye zigira uruhare kugira ngo umutekano w’u Rwanda ube usesuye, by’umwihariko ashimira abarara ijoro bakirirwa amanywa batagoheka, abandi bagatanga ubuzima bwabo ngo bw’Abanyarwanda bukomeze bubeho neza.

Ati: “Abantu batanga ubuzima bwabo kugira ngo ubwanyu bukomeze urumva ko ari igikorwa gikomeye. Nagira ngo mu izina ryanyu n’abandi mbashimire cyane."

Yakomeje agira ati "Ndetse hari imiryango abo bana bakomokamo, cyangwa bafitanye isano iyo ari yo yose, badahoboye cyangwa batazashobora kuba bari kumwe, kwishimana n’abo babo kubera ko batanze ubuzima bwabo kugira ngo ubwanyu bukomeze bubeho. Ariko nagira ngo mbabwire ko iyo miryango itari yonyine, turi kumwe na yo buri munsi.”

Perezida Kagame yibukije by’umwihariko urubyiruko ko ari zo mbaraga z’Igihugu, agaragaza ko iyi minsi mikuru ikwiye kuba iy’amahoro, umunezero n’imigisha iva ku mana.

Yagiriye inama abishimira Iminsi Mikuru kuzirikana ko hari n’amategeko ndetse n’inzego zihinzwe kuyarengera ngo zikumire ibyahungabanya umutekano n’ituze ry’Abanyarwanda.

 

Share