Imbuto z’umugisha ziva ku giti cy’umuruho; Uko ishavu ryabereye inganzo Kwikiriza Jackson

“Imbuto z’umugisha zituruka ku giti cy’umuruho, ahubwo umuruho ntabwo wica, iyo uza kuba waricaga ntabwo nari kuba nkiriho. Narababaye, ariko abatwumva babyumve neza, ntabwo ari njye wababaye cyane kurusha Abanyarwanda.” Ni amagambo y’Umwanditsi w’Ibitabo, Jackson Kwikiriza.

Imbuto z’umugisha ziva ku giti cy’umuruho; Uko ishavu ryabereye inganzo Kwikiriza Jackson

Kwikiriza yasobanuraga ibikubiye mu gitabo gishya aherutse kwandika yise ‘Blessing in Disguise, Challenges Turned into Opportunities’. Ni ukuvuga mu Kinyarwanda ‘Umugisha uhishe, imbogamizi zahindutse amahirwe’.

 

Kwikiriza kuri ubu ni Umuyobozi w'Ihuriro ry'Ibigo by'Imari Iciriritse mu Rwanda (AMIR). Amaze imyaka irenga 15 akora mu bijyanye no gucunga ibigo by’imari, gucunga imishinga n’ibindi.

Mu kiganiro yagiranye na KP Media24, yasobanuye ko mbere yo kwandika igitabo n’ubundi yari asanzwe akunda gusoma ibitabo.

 

Ati “Mbere y’uko nandika icyo gitabo, nari maze gusoma ibitabo bigera muri 80 cyangwa birenga. Iyo ugeze mu rugo aho mba, ku kazi usanga hari ibitabo byinshi maze gusoma.”

 

Yakomeje agira ati “Kugira ngo nandike navuga ko ari ibintu byari bindimo, bikava ku rwego rwo kudakomeza kubigumana njyenyine bikamfasha ariko bigafasha n’abandi Banyafurika, bakamenya ko uko wabitekerezaga bishobora guhinduka bitewe n’ibyo ukoze.”

 

Kwikiriza yavuze ko ajya kwandika iki gitabo yari afite intego yo kwereka Abanyarwanda ko nabo bashobora kwandika igitabo kibaka mpuzamahanga, kigahindura benshi.

 

Avuga ko hari impamvu igitabo cye yahisemo kukita ‘Blessing in Disguise, Challenges Turned into Opportunities’ nko kugaragaza ko imbuto z’umugisha guturika ku giti cy’umuruho.

 

Ati “Ubundi mu Kinyarwanda ‘Blessing in Disguise’ bisobanura umugisha uhishe cyangwa se umugisha ujimije, ariko kubera ko nabonye bishobora kuzagorana urabona ko munsi nongeyeho imbogamizi zahindutse amahirwe cyangwa umugisha.”

 

Yakomeje agira ati “Nashakaga kuvuga ko hari igihe uba uri mu bihe bikomeye, wita imbogamizi ariko muby’ukuri ahubwo ari cyo kizatuma ushobora kubaho kuri iyi Si kandi neza.”

 

Kwikiriza avuga ko nk’uko atangira abivuga muri iki gitabo, yababaye kandi akababara atari no mu gihugu cye.

 

Ati “Narababaye, kandi mbabara ndi no mu mahanga, ntari mu gihugu cyanjye. Urebye ubuzima bwiza mbubonye aho mariye kugera mu gihugu cyacu no kugera ku rwego rwo kwandika ni uko nabashaga gutekereza neza ariko ntabwo ariko nakuze.”

 

Kwikiriza avuga ko yavukiye mu buhunzi, avukira mu muryango udafite na kimwe cyawo, ahubwo utunzwe n’abandi bagiraneza.

 

Ku myaka itanu, yakoze impanuka, ijisho rye rijombwa n’ihwa rirakomereka, birangira ryangiritse burundu ridashobora gukomeza kureba.

 

Ati “Ibyo byiyongereye kuri bwa bukene bukomeye ababyeyi banjye barimo. Mba nkuranye ubwo busembwa.”

 

Kwikiriza yavuze kandi ko izo mbogamizi n’izindi nyinshi yahuye nazo mu gukura, yaje kuzirenga ariga, agera ku rwego rwo kuba umuntu wifashije, ufashije umuryango we n’abandi.

 

 

 

 

 

Share