Intambara ikomeje kubera muri Sudan, yatumye abandi bantú bane bafatirwa ibihano mpuzamahanga
Akanama k’umutekano k’umuryango w’abibumbye, kashyize abandi bantu bane ku rutonde rw’abafatiwe ibihano mpuzamahanga, kubera intambara ikomeje gushyamiranya ingabo za Leta n’umutwe wa RSF muri Sudan.
Ako kanama, karashinja abo bantu gukwirakwiza intwaro, gutera inkunga intambara ndetse no kohereza abacanshuro bakomoka muri Colombia kugira ngo bajye kurwana ku ruhande rw’umutwe wa RSF.
Uri ku isonga ry’abafatiwe ibyo bihano, ni Algoney Hamdan Dagalo, murumuna w’umuyobozi mukuru w’umutwe wa RSF, General Mohamed Hamdan Dagalo.
Uretse uwo, abandi bafatiwe ibihano, ni abafite aho bahuriye n’abacanshuro bo muri Colombia bajya kurwana ku ruhande rwa RSF, harimo Colonel uri mu kiruhuko cy’izabukuru witwa Alvaro Andres Quijano Becerra, uwitwa Claudia Viviana Oliveros Forero, ndetse n’uwitwa Mateo Andres Duque Botero.
Abo bantu bose uko ari bane, bahuriye ku bihano byo kubabuza gukora ingendo mpuzamahanga, kubahagarikira kugura intwaro ndetse no gufatirwa kw’imitungo yabo iherereye hirya no hino ku isi.
Intambara yo muri Sudan, yatangiye ku itariki 15 Mata mu mwaka wa 2023, aho ingabo za Leta ya Sudan ziyobowe na Perezida w’iki gihugu General Abdel Fattah al-Burhan, zisanze zihanganye n’umutwe wa RSF washinzwe n’uwari umufatanyabikorwa we ukomeye muri politiki y’iki gihugu, ariko nyuma bakaza kutumvikana, ari we General Mohamed Hamdan Dagalo.
Iyo ntambara, yashegeshe ubuzima bw’abaturage b’iki gihugu, bituma hari benshi bahungira mu bihugu binyuranye birimo n’u Rwanda, ndetse imiryango myinshi mpuzamahanga, yakomeje kugaragaza ko intambara yo muri Sudan, yirengagijwe n’umuryango mpuzamahanga, ko kandi niba nta gikozwe, iyo ntambara ishobora gutuma muri Sudan haba icyorezo cy’inzara ikabije.