Umuhanzikazi Zuchu mu nzira zo gutandukana n’umugabo we Diamond Platnumz.

Umuhanzikazi Zuchu ukomoka mu gihugu cya Tanzania, yatangaje ko yatandukanye n’umuhanzi Diamond Platnumz wari inshuti ye akaba n’umugabo we, ndetse banatangiye inzira yo gutandukana byemewe n’amategeko, igishyira iherezo ku myaka itandatu yari ishize abo bahanzi bombi bakundana.

Umuhanzikazi Zuchu mu nzira zo gutandukana n’umugabo we Diamond Platnumz.

Zuchu ubusanzwe witwa Zuhura Othman Soud mu mazina ye y’ukuri, yatangarije ayo makuru ku gice gishyirwaho inkuru cyo ku rukuta rwe rwa Instagram, aho yavuze ko yafashe umwanzuro wo kuzibukira iby’umubano w’abashakanye, ahubwo agashyira ingufu cyane mu kwiyitaho, kwita ku buzima bwe ndetse no guteza imbere ibikorwa bye by’umuziki.

Muri ubwo butumwa bwe, Zuchu yagize ati, “Njye n’umugabo wanjye twaratandukanye ndetse turi no mu nzira zo guhana gatanya.”

Muri ubwo butumwa, Zuchu yavuze ko gufata icyo cyemezo byamugoye nyuma y’imyaka itandatu bari kumwe, yongeraho ko yifuriza Diamond Platnumz n’umuryango we ibyiza. Yagize ati, “Nyuma y’imyaka itandatu turi kumwe, noneho nafashe umwanzuro wo guhitamo njyewe ubwanjye. Ndifuriza Naseeb Abdul (Diamond Platnumz) ndetse n’umuryango we ibyiza byose. Kuri njye, ndifuza gukira, kwita ku buzima bwanjye ndetse no gukomeza akazi kanjye n’ibikorwa byanjye by’umuziki.”

Ubwo butumwa bwa Zuchu, buje nyuma y’ibihuha byakwirakwizwaga ku mbuga nkoranyambaga ko umuryango we na Diamond witeguraga kubyara umwana wabo w’imfura, icyatumye amakuru yo gutandukana kwabo asa n’atunguranye mu bafana babo, nyamara ku rundi ruhande nta n’umwe hagati ya Zuchu cyangwa Diamond Platnumz wari wari waremeje iby’ugutwita kwa Zuchu.

Amakuru yo gutandukana kwa Zuchu na Diamond Platnumz, yatumye benshi mu bafana ndetse n’ibyamamare mu myidagaduro yo muri Tanzania bandika ubutumwa bwinshi ku mbuga nkoranyambaga, aho bagaragaje igisa no kwikanga, nyamara bari baratangiye kwifuriza urugo rw’aba bombi ibyiza byinshi mbere y’uko amakuru yo gutandukana kwabo ajya hanze. 

Kugeza kuri uyu wa mbere tariki 13 Nyakanga 2026, Diamond Platnumz ntaravuga ku mugaragaro asubiza ku itangazo ryashyizwe ahagaragara na Zuchu cyangwa ngo agire icyo avuga cyerekeranye n’amakuru yo gutandukana kwabo.

Si ubwa mbere aba bombi bavuzweho gutandukana. Mu Gushyingo 2024, Zuchu yatangaje ko bombi bahisemo gutandukana ku bwumvikane nyuma y’imyaka itatu yari ishize bakundana. Muri icyo gihe, yatangaje ko gutandukana kwabo kutazagira ingaruka ku mikoranire yabo ya kinyamwuga yari isanzwe, yongeraho ko bazakomeza gukorana mu mishinga yabo y’umuziki, ariko ku giti cye agashyira imbaraga mu gukira no guteza imbere ibikorwa bye by’umuziki.

Nyuma y’igihe kitari kinini, aba bombi bongeye kuvugwa mu rukundo, ndetse bigeza n’aho Zuchu we ubwe adahwema gutangaza ko bombi bamaze gushyingirwa. Ukwiyunga kwabo kwaravuzwe cyane mu bitangazamakuru, bituma n’urugo rwabo rukurikiranwa cyane ku mbuga nkoranyambaga, icyatumye aba bombi babonwa nka rumwe mu ngo z’ibyamamare zikurikiranwa cyane muri aka karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Mu gihe cy’umubano wabo, Diamond Platnumz na Zuchu, bagiye bafatanya mu gukora indirimbo bombi bahuriyeho zakunzwe cyane, bakandikwaho inkuru zinyuranye mu binyamakuru zivuga ku rukundo rwabo, ubukwe bwabo cyangwa ukugaragara kwa bombi bari kumwe mu ruhame. Kugeza ubu ariko, nta n’umwe muri bo urahishura icyihishe inyuma y’amakuru yo gutandukana kwabo yatangiye gukwirakwira.

Share