Madamu Jeannette Kagame yatangije ku mugaragaro Imbuto Hub i Bugesera mu kwizihiza imyaka 25 umuryango imbuto foundation umaze ushinzwe

Madamu wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Jeannette Kagame, kuri uyu wa 24 Nyakanga 2026, yatangije ku mugaragaro Imbuto Hub, ikigo cyubatswe mu Karere ka Bugesera kigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, by’umwihariko urubyiruko n’abana.

Madamu Jeannette Kagame yatangije ku mugaragaro Imbuto Hub i Bugesera mu kwizihiza imyaka 25 umuryango imbuto foundation umaze ushinzwe

Iki gikorwa kiri mu bikorwa byo kwizihiza imyaka 25 Imbuto Foundation imaze ishinzwe, aho yagaragaje uruhare rwayo mu guteza imbere uburezi, ubuzima, iterambere ry’urubyiruko n’imiryango, ndetse no gufasha Abanyarwanda kubona amahirwe yo kwiteza imbere.

Imbuto Hub yashyizweho nk’ikigo kizajya gitangirwamo serivisi zitandukanye zirimo gahunda z’uburezi n’ubumenyi, guteza imbere ubuzima n’imibereho myiza, siporo n’imyidagaduro, amahugurwa ajyanye no kwihangira imirimo, ndetse n’ibindi bikorwa bigamije kongerera ubushobozi urubyiruko n’abaturage muri rusange.

Mu muhango wo kuyitangiza, hagaragajwe ko Imbuto Hub izaba ahantu abaturage bazahurira bakigira hamwe, bakungurana ibitekerezo ndetse bagahabwa amahirwe yo guteza imbere impano n’ubushobozi bafite. Byitezwe kandi ko izagira uruhare mu gufasha urubyiruko kubona ubumenyi n’ubushobozi bubafasha guhanga udushya no kwihangira imirimo.

Imbuto Hub yashyizweho ku bufatanye bwa Guverinoma y’u Rwanda, Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) na Imbuto Foundation, bikaba biteganyijwe ko izagira uruhare rukomeye mu guteza imbere imibereho y’abaturage bo mu Karere ka Bugesera no mu bindi bice by’igihugu mu gihe kiri imbere.

Uyu muhango wabaye kimwe mu bikorwa bikomeye byaranze kwizihiza imyaka 25 Imbuto Foundation imaze ikora ibikorwa bigamije guteza imbere imibereho y’Abanyarwanda, cyane cyane urubyiruko, abagore n’abana.

Share