Sena ya u Rwanda yagaragaje impungenge ku micungire y’umutungo wa Leta.
Sena y’u Rwanda yagaragaje impungenge ku makosa akigaragara mu micungire y’imari n’umutungo bya Leta, yibaza impamvu hakomeje gusesagurwa amafaranga agera kuri miliyoni 475 z’amafaranga y’u Rwanda, mu gihe hari n'ayishyurwa nta nyandiko zibyemeza zihari cyangwa hakishyurwa arenga ayo Leta yari yumvikanyeho na ba Rwiyemezamirimo batsindira amasoko amwe n’amwe.
Izi mpungenge zagaragajwe na Komisiyo ya Sena ishinzwe Ubukungu n’Imari, ubwo yashyikirizaga Sena isesengura yakoze kuri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y’umwaka w’ingengo y’imari warangiye ku wa 30 Kamena 2025. Muri icyo gihe, Urwego rw’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta rwagenzuye imikoreshereze y’amafaranga ya Leta angana na Miliyari ibihumbi umunani z’amafaranga y’u Rwanda.
Mu kugaragaza ibyavuye mu isesengura ry’iyo Komisiyo, Perezida wayo, Senateri Fulgence Nsengiyumva, yashimye intambwe imaze guterwa mu kongera umubare w’ibigo bya Leta bihabwa raporo z’ubugenzuzi zigaragaza ko byacunze neza umutungo wabyo zo ku rwego rwa ‘Nta makemwa’, by’umwihariko mu nzego zitandukanye zirimo gutanga raporo z’imari, kubahiriza amategeko n’amabwiriza, ndetse no gukoresha neza umutungo wa Leta.
Umubare w’ibigo byabonye raporo z’ubugenzuzi zo ku rwego rwa ‘Nta makemwa’ zerekana ko byujuje ibitabo by’ibaruramari wageze kuri 97 ku ijana, uvuye kuri 94 ku ijana mu mwaka w’ingengo y’imari wabanje
Ku bijyanye no kubahiriza amategeko n’amabwiriza, uwo mubare wavuye kuri 75 ku ijana ugera kuri 83 ku ijana, mu gihe ibigo byagaragaje imikorere myiza mu gukoresha neza umutungo wa Leta byavuye kuri 66 ku ijana bigera kuri 79 ku ijana.
Icyakora, Nsengiyumva yavuze ko hakiri intege nke, cyane cyane mu gukurikirana niba amafaranga ya Leta akoreshwa mu bikorwa yagenewe.
Mu mwaka w’ingengo y’imari wasuzumwe, amafaranga angana na miliyoni 39.11 z’amafaranga y’u Rwanda yakoreshejwe nta nyandiko zigaragaza impamvu cyangwa zemeza ko ayo mafaranga yari akenewe.
Gusa, haragaragara igabanuka ry’ayo mafaranga, ugereranyije na miliyoni 136.68 z’amafaranga y’u Rwanda yari yakoreshejwe muri ubwo buryo mu mwaka wabanje.
Yagize ati, “Nubwo ayo mafaranga yagabanutse, nta mafaranga akwiye gutangwa nta nyandiko ziyemeza zihari.”
Raporo kandi yagaragaje ko amafaranga angana na miliyoni 474.65 z’amafaranga y’u Rwanda yasesaguwe, avuye kuri miliyari 1.9 y’amafaranga y’u Rwanda yari yasesaguwe mu mwaka w’ingengo y’imari wabanje. Ibi bigaragaza igabanuka rya hafi 75 ku ijana.
Nsengiyumva yavuze ko nubwo habayeho igabanuka rikomeye, amafaranga asigaye yasesaguwe agiteye impungenge.
Yagize ati, “Kuba twumva ko miliyoni 475 z’amafaranga y’u Rwanda zasesaguwe, ubwabyo birimo inenge.”
Hari abatsindira amasoko ya Leta bishyuwe amafaranga arenze ayo basinyiye.
Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, yanagaragaje ko mu mwaka w’ingengo y’imari warangiye muri Kamena 2025, bamwe muri ba Rwiyemezamirimo batsindiye amasoko anyuranye ya Leta, bishyuwe amafaranga arenze ku yumvikanyweho mu masezerano angana na miliyoni zisaga 86 z’amafaranga y’u Rwanda.
Nsengiyumva yavuze ko ubu buryo bwo kwishyura amafaranga arenze ayumvikanyweho ari intege nke zikomeye mu micungire y’imari ya Leta, nubwo ayo mafaranga yagabanutse cyane ugereranyije na miliyari eshatu z’amafaranga y’u Rwanda zari zaragaragaye mu mwaka wabanje.
Yagize ati, “Amafaranga yishyuwe arenze ayo yagombaga kwishyurwa yageze kuri miliyoni 86 z’amafaranga y’u Rwanda. Mbere yari yarageze kuri miliyari eshatu, bivuze ko habayeho igabanuka. Icyakora, kwishyura andi miliyoni 86 y’amafaranga y’u Rwanda arenze ayo umuntu yagombaga guhabwa biracyari ikibazo gikomeye. Bityo, dusanga nubwo ibi bibazo bigenda bigabanuka, icyuho mu micungire y’imari ya Leta kigihari.”
WASAC imaze imyaka itanu itarabona raporo ya ‘Nta makemwa’.
Perezida w’iyo Komisiyo, yavuze ko hari ibigo bya Leta, iby’ubucuruzi n’ibitari iby’ubucuruzi, byagaragaje iterambere mu mikorere yabyo ku buryo bihabwa raporo ya ‘Nta makemwa’, mu gihe ibindi bikomeje guhabwa raporo z’ubugenzuzi zigaragaza ibibazo bikomeye cyangwa ibitagenda neza, zigahabwa raporo ya ‘Biragayitse’ cyangwa ‘byakwihanganirwa’.
Yatanze urugero rwa WASAC Group, avuga ko imaze imyaka itanu ikurikirana itarabona raporo y’ubugenzuzi ya ‘Nta makemwa’ ishimangira ko icunga neza umutungo wayo.
Yagize ati, “Dushobora gutanga urugero rw’ibibazo biri muri WASAC. Mu myaka itanu ishize, nta na rimwe yigeze ibona raporo y’ubugenzuzi ya ‘Nta makemwa’ ishimangira ko icunga neza umutungo wayo. Ibi bigaragaza ko hakenewe gufatwa ingamba.”
Iyo Komisiyo yanagaragaje ko hari ibigo byavuye ku rwego rw’ubugenzuzi rugaragaza ibibazo bikomeye mu micungire y’umutungo ari rwo ‘Biragayitse’, bikagera ku rwego rugaragaza ko hari ibitagenda neza ariko bidakomeye cyane ari rwo ‘Byakwihanganirwa, mu gihe ibindi byageze ku rwego rwo guhabwa raporo z’ubugenzuzi zishimangira ko bicunga neza umutungo wabyo zo ku rwego rwa ‘Nta makemwa’.
Hari imishinga iterwa inkungan’abafatanyabikorwa ba Leta itinda gushyirwa mu bikorwa.
Mu bibazo byagaragajwe, ibigo bitandukanye bya Leta, bihanganye n’ikibazo cyo gutinda gushyira mu bikorwa imishinga iterwa inkunga n’abafatanyabikorwa mu iterambere, nubwo amasezerano yo gutanga inkunga aba yarasinywe.
Iki kibazo cyagaragaye mu bigo birimo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi (RTDA) n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB).
Nsengiyumva yavuze ko izi nzitizi ziterwa ahanini no gutinda gutegura inyigo zigaragaza niba imishinga ishoboka kandi ikwiye gushyirwa mu bikorwa, inzira ndende zo gutanga amasoko, ndetse no gutinda kwimura abaturage bagomba kwimurwa kubera iyo mishinga.
Yagize ati, “Izi mpamvu zo gutinda akenshi ziterwa n’uko inyigo zishobora gufata igihe kirekire kugira ngo zitegurwe. Umufatanyabikorwa mu iterambere ashobora kuba yarasinyanye amasezerano na Leta kandi akiyemeza gutanga inkunga, ariko inyigo y’umushinga ikaba itararangira. Gutanga amasoko na byo bishobora gufata igihe kirekire, cyangwa gushyira umushinga mu bikorwa bikadindizwa no kwimura abaturage.”
Iyo Komisiyo yanagaragaje ikibazo cyo gutinda kurangiza amasezerano y’imirimo aba yasinywe hagati y’ibigo bya Leta n’abikorera, ivuga ko iki kibazo kigomba gushakirwa umuti.
Ikindi kibazo cyagarutsweho, ni ukwishyura ba Rwiyemezamirimo amafaranga y’avance mbere y’uko berekwa aho bagomba gukorera imirimo runaka.
Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, yagaragaje urugero rw’aho rwiyemezamirimo yahawe amafaranga angana na miliyari 15 z’amafaranga y’u Rwanda mbere y’uko atangira imirimo yagombaga gukora.
Iyo Komisiyo, yanagaragaje impungenge ku mishinga itangizwa mbere y’uko abaturage bazagirwaho ingaruka na yo bahabwa ingurane bagenewe.
Yashimangiye ko amategeko agenga kwimura abantu n’ibyabo ku mpamvu z’inyungu rusange agomba kubahirizwa.
Perezida wa Sena, François-Xavier Kalinda, yavuze ko Sena izakomeza gukurikirana ibibazo byagaragajwe na raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, ikanagenzura niba ibyifuzo n’inama byatanzwe bishyirwa mu bikorwa.
Yagize ati, “Ibi bibazo bizakurikiranwa na za Komisiyo zitandukanye za Sena. Buri Komisiyo izasuzuma ibice bya raporo bireba inshingano zayo, inakurikirane ishyirwa mu bikorwa ry’ibyagaragajwe.”