Cristiano Ronaldo Yahagaritse Gukinira Ikipe y’Igihugu ya Portugal.
Ikirangirire mu mupira w’amaguru Cristiano Ronaldo, yatangaje ko yasezeye mu ikipe y’igihugu ya Portugal, avuga ko yari atewe ishema no kwambara numero 7 y’ikipe y’igihugu, kandi ko azahora hafi yayo.
Ibi, Cristiano Ronaldo w’imyaka 41 y’amavuko, yabitangaje kuri uyu wa kane tariki 5 Ugushyingo 2026, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga akoresha, aho ubutumwa bwe yabugeneye abamukurikira, abamukunda, ariko by’umwihariko abaturage ba Portugal.
Mu butumwa bwe yagize ati, “Ku baturage ba Portugal, igihe kirageze ko ntanga numbero 7 nari nambaye mu ikipe y’igihugu. Siniyumvishaga ko nari nkwiriye kwambara iyo numero.”
Yakomeje agira ati, “Mu myaka 23 ishize, nafashe iyo numero nk’icyubahiro ndetse n’inshingano. Kuyambara n’ishema ryinshi, ndetse no kuyijyana ku bibuga bitandukanye byo hirya no hino ku isi byari icyubahiro kitagereranywa. None rero, igihe kirageze ngo nyiharire ahazaza.”
Cristiano Ronaldo, yavuze ko guseruka yambaye umwenda w’ikipe y’igihugu cya Portugal, byari isoko y’ibyishimo n’ishema, yongeraho ko gufata icyemezo cyo gusezera mu ikipe y’igihugu ya Portugal byamugoye cyane.
Yagize ati, “Iki nticyari icyemezo cyoroshye, kuko bimwe mu byemezo, ntibifatwa n’ubwenge gusa, ahubwo bisaba n’umutima. Urugendo rwatangiye mu mwaka wa 2003, rwahinduye ubuzima bwanjye bwose, none uyu munsi rugeze ku ndunduro.”
Mu butumwa bwe, Cristiano Ronaldo, avuga ko iyo asubije amaso inyuma akibuka uko urugendo rwe hamwe n’ikipe y’igihugu ya Portugal rwamugendekeye, ibyabaye atabisobanura gusa mu mikino yakinnye, ibitego yatsinze cyangwa ibikombe yegukanye.
Yagize ati, “Iyo nsubije amaso inyuma nkibuka ubunararibonye nagize ubwo nari ndi mu ikipe y’igihugu ya Portugal, simbona gusa imikino, ibitego, uduhigo cyangwa ibikombe. Mbona abaturage. Abaturage ba Portugal bo hirya no hino ku isi bahoraga iteka bari inyuma y’igihugu cyabo.”
Yakomeje agira ati, “Mbona amamiliyoni y’abaturage ntigeze mpura na bo, ariko babaye bamwe mu bagize umuryango wanjye, kubera ko ku iherezo, umupira w’amaguru uhinduka ikirenze kuba umukino. Umupira w’amaguru, ubereyeho abaturage.”
Uyu mukinnyi ukinira ikipe ya Al Nassr yo mu gihugu cya Arabiya Sawudite, yavuze ko yatanze ibyo yari ashoboye ubwo yakiniraga ikipe y’igihugu ya Portugal, yemeza ko yabikoze ayobowe n’ishyaka ryo gutsinda, kubaka amateka ndetse no kugera ku birenze ibyo we yatekerezaga.
Yavuze ko yagize ubwitange, kandi ubwo bwitange bukamusunika we ubwe, kuko yizeraga ko ashobora kugera kure, ari na ho ahera avuga ko yatanze ibyo yari afite byose ubwo yari yambaye umwambaro w’ikipe y’igihugu.
Cristiano Ronaldo, yatangiye gukinira ikipe y’igihugu ya Portugal mu mwaka wa 2003, akaba ayisezeye amaze kuyikinira imikino 241 akayitsindira ibitego 146. Kugeza ubu, ni we mukinnyi wa mbere ku isi umaze gutsindira ikipe y’igihugu cye ibitego byinshi.
Cristiano Ronaldo, yafashije ikipe y’igihugu cye kwegukana ibikombe bitatu ari byo, igikombe cy’Uburayi cya 2016, ndetse n’ibikombe bibiri bya UEFA Nations League bya 2019 ndetse na 2025.
Uyu mukinnyi kandi, ni we wa mbere ku isi wanditse amateka yo gutsinda igitego byibura mu bikombe by’isi bitandatu bitandukanye.
Itangazo ry’uko Cristiano Ronaldo asezeye mu ikipe y’igihugu ya Portugal, rije nyuma y’amakuru yakwirakwiriye mu binyamakuru bitandukanye agaragaza ko we n’umutoza w’ikipe y’igihugu ya Portugal Jorge Jesus batumvikana, ibyatumye Cristiano Ronaldo yivana mu mwiherero w’ikipe y’igihugu. Nyuma, ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Portugal, ryaje gutangaza ko Cristiano Ronaldo ahagaritswe iminsi 30 adakinira ikipe y’igihugu, kandi ko aciwe amafaranga 255 y’Amayero, ni hafi amafaranga y’u Rwanda 422,280.