Perezida Kagame, Yakiriye Indahiro z’Abayobozi Baherutse Guhabwa Inshingano nshya.
Kuri uyu wa 30 Ukwakira mu mwaka wa 2026 muri Village Urugwiro, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yakiriye indahiro z’abayobozi bane baherutse guhabwa inshingano mu nzego nkuru z’ubuyobozi bw’igihugu, ari bo Uwacu Julienne wagizwe Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Judith Uwizeye wagizwe Umusenateri, Claudette Mukashyaka wagizwe Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ndetse na Gratien Kubwimana wagizwe Umugenzuzi Mukuru wungirije.
Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye icyo gikorwa, Perezida Kagame yibukije abarahiriye inshingano bahawe, ko bakoze imirimo itandukanye mu nzego za Leta, abasaba kumenya icyo igihugu kibategerejeho.
Umukuru w’igihugu, yabasabye kongera gusuzuma imirimo bakoze mbere, kugira ngo bamenye aho bakwiriye gushyira imbaraga no kunoza kurushaho, kugira ngo batange umusaruro bategerejweho.
Yagize ati, “Ikiba gikenewe ni ukugira ngo ubwacu duhitemo kwisuzuma, tumenye ngo ese mu bihe bishize twabikoraga dute? Ibi bindi tugiyemo biradusaba kongera imbaraga zingana iki kugira ngo dukore neza kurusha? Ariko ibi ni ibya buri wese.”
Umukuru w’igihugu, yakomeje yibutsa ko guhabwa inshingano nshya, ari amahirwe yo kongera kwisuzuma no kongera umurava mu kazi, kugira ngo bakore neza uko bikwiye.
Yagize ati, “Uyu ni umwanya wo gutekereza kugira ngo abantu bahore bashaka uburyo barushaho gukora neza uko bikwiye.”
Perezida Kagame, yibukije abayobozi bose ko umusaruro w’imirimo yabo ugera ku baturage, avuga ko gukora neza kw’abayobozi bigirira inyungu abaturage, kandi no gukora nabikw’abayobozi bikabagiraho ingaruka mbi.
Mu bayobozi bagejeje indahiro zabo ku mukuru w’igihugu, Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta hamwe n’Umugenzuzi Mukuru Wungirije, bashyizweho n’inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro kuwa 26 Ukwakira 2026, naho Minisitiri w’Abakozi ba Leta ndetse n’Umusenateri, bo bashyirwaho ku bw’impinduka zakozwe n’umukuru w’igihugu kuwa 27 Ukwakira 2026.
Uwacu Julienne wabaye Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo asimbuye Judith Uwizeye, yabanje kuba Minisitiri w’Imikino n’Umuco kuva muri Gashyantare 2015 kugeza mu Kwakira 2018.
Hagati ya Mutarama 2024 na Mata 2025, Minisitiri Julienne Uwacu, yakoraga muri Minisiteri y’Ubumwe n’Inshingano Mboneragihugu (Minubumwe), aho yari umuhuzabikorwa w’Itorero n’Iterambere ry’Umuco.
Kuva tariki 4 Mata mu mwaka wa 2025, Uwacu Julienne yari Umuhuzabikorwa w’umuryango Unity Club Intwararumuri, ugizwe n’abari muri Guverinoma, abayibayemo ndetse n’abo bashakanye. Uwo mwanya, yawugumyeho kugeza tariki 27 Ukwakira mu mwaka wa 2026, ubwo yagirwaga Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo.
Judith Uwizeye wagizwe Umusenateri, yari Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo. Ni umwanya yari amazeho amezi ane gusa, kuko yawuhawe muri Kamena uyu mwaka.
Muri Guverinoma nshya yatangajwe mu mwaka wa 2025, Judith Uwizeye, yari yaragizwe Minisitiri mu biro by’Umukuru w’Igihugu, umwanya yagumyeho mbere yo kugirwa Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo.
Judith Uwizeye, yize mu ishami ry’amategeko mu cyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, asoza amasomo ye mu mwaka wa 2006. Yakomereje amasomo y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza muri Kaminuza ya Groningen mu Buholandi, aho yaminuje mu bukungu mpuzamahanga n’amategeko y’ibyerekeye ubucuruzi.
Judith Uwizeye kandi, yabaye n’umwarimu wa Kaminuza y’u Rwanda mu ishami ry’amategeko kuva mu mwaka wa 2006.
Claudette Mukashyaka wagizwe Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, ni inzobere mu bugenzuzi bw’imari, kuko afite uburambe bw’imyaka 15 muri uyu murimo.
Kuva mu mwaka wa 2021, Mukashyaka yari umuyobozi w’ishami rishinzwe ubugenzuzi bw’imari muri banki ya I&M Bank Rwanda, ndetse yanakoze mu biro by’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta.
Yabaye Umuyobozi Wungirije mu rugaga rw’abagenzuzi b’imari mu Rwanda ahagarariye abikorera, ndetse yanayoboye Komite y’abagenzuzi mu nama y’ubuyobozi mu nteko ishinga amategeko.
Mukashyaka, afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bukungu yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda, aho yatsinze ku manota yo ku rwego rwa mbere.
Gratien Kubwimana wagizwe Umugenzuzi Mukuru Wungirije, yari umuyobozi mukuru ushinzwe ubugenzuzi bw’imari mu nzego z’ibanze, imishinga, gahunda ndetse n’ubugenzuzi bwihariye muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi. Iyo mirimo, yayikoze kuva mu mwaka wa 2024.
Mbere yaho, yabanje gukora mu rwego rw’imari, aho yabaye umugenzuzi w’imari mu nzego zitandukanye, harimo Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Imirimo Imwe n’Imwe Ifitiye Igihugu Akamaro (RURA), Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ndetse n’icyahoze ari Ishuri Rikuru ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga rya Kigali (KIST).