Perezida Kagame Yitabiriye Itangizwa ry’Imikino Olympic y’Urubyiruko muri Sénégal.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yageze i Dakar muri Sénégal kuri uyu wa Gatandatu tariki 31 Ukwakira 2026, mu rwego rwo kwitabira ibirori byo gutangiza imikino Olympic y’urubyiruko y’uyu mwaka wa 2026.
Perezida Kagame, yifatanyije na mugenzi we wa Sénégal Bassirou Diomaye Faye n’abandi banyacyubahiro bitabiriye ibyo birori byabereye ku kibuga cyitiriwe Abdoulaye Wadewigeze kuba Perezida w’iki gihugu.
Imikino Olympic y’urubyiruko, yateguwe na Komite mpuzamahanga y’imikino olympic (IOC), ikaba ihurije hamwe urubyiruko ruri hagati y’imyaka 15 na 17 y’amavuko rufite impano mu mikino itandukanye.
Uretse kurushanwa, iyi mikino yitezweho kwamamaza no gushyigikira indangagaciro z’imikino olympic ari zo ubuhanga buhebuje, ubucuti, kubahana no gufatanya.
Muri iyi mikino, u Rwanda ruzahagararirwa n’abakinnyi icyenda bazahatana mu byiciro bitanu bitandukanye ari byo gusiganwa ku maguru, umukino wo koga, gusiganwa ku magare, taekwondo ndetse na kung fu wushu.
Iyi mikino, izabera mu mijyi itatu yo muri Sénégal ari yo Dakar, Diamniadio ndetse na Saly, ikaba izasozwa tariki 13 Ugushyingo uyu mwaka.
Abakinnyi bazitabira iyi mikino bose hamwe, basaga 2,700, bakaba bazahatana mu byiciro 25 bitandukanye, aho bazahatanira imidari 153 yose hamwe.
Kuba iki gihugu cya Sénégal cyakiriye iyi mikino, byatumye cyandika amateka yo kuba igihugu cya mbere cyo kuri uyu mugabane wa Afurika cyakiriye igikorwa Olympic icyo ari cyo cyose.