U Rwanda mu nzira yo guca burundu itumanaho rya 3G n’irya 2G.

Mu Rwego rwo gufasha abanyarwanda gukoresha itumanaho ryo ku rwego rugezweho, Minisiteri y’ikoranabuhanga no guhanga udushya, yatangaje ko itumanaho ryo ku rwego rushaje rya 3G na 2G rigiye gucibwa burundu mu Rwanda, aho biteganyijwe ko irya 3G rizaba ryaciwe burundu mu gihugu bitarenze tariki 30 Kamena 2027.

U Rwanda mu nzira yo guca burundu itumanaho rya 3G n’irya 2G.

Iyi nzira yo guca burundu itumanaho ryo ku rwego rushaje riyobowe n’iyi Minisiteri ifatanyije n’urwego ngenzuramikorere rw’imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro (RURA), izatuma ibikorwaremezo byakoreshwaga mu gutanga itumanaho ryo ku nzego zishaje bihabwa abashoramari mu itumanaho kugira ngo babikoreshe mu kugeza ku Banyarwanda itumanaho ryo ku rwego rugezweho, ryihuta kandi rihendutse. 

Iri tangazo, rije nyuma y’uko tariki 24 Nyakanga 2026, inama y’Abaminisitiri iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, imenyeshejwe ku by’igikorwa cyiswe “Kuvugurura ibikorwaremezo by’itumanaho, bikavanwa ku rwego rwa 2G na 3G, bigashyirwa ku rwego rwa 4G na 5G.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara muri iki cyumweru na Minisiteri y’ikoranabuhanga no guhanga udushya riragira riti, “Izi mpinduka, zizatuma ibikorwaremezo byakoreshwaga mu gukwirakwiza itumanaho ryo ku nzego ebyiri zishaje byegurirwa ibigo by’itumanaho kugira ngo byongere ubushobozi bwabyo bwo gukwirakwiza itumanaho ryo ku rwego rwa 4G, ndetse na nyuma bikazakwirakwiza itumanaho rya 5G hirya no hino mu gihugu.”

Iyi Minisiteri kandi, ivuga ko ihagarara ry’itumanaho ryo ku rwego rwa 2G n’urwa 3G, rizabaho nyuma yo gukora isuzuma ry’aho itumanaho rishobora kugera mu gihugu, uko serivisi zirishamikiyeho zikomeje gutangwa, ibikoresho bishobora kuboneka ndetse no kumenya niba abaguzi biteguye kwimukira ku itumanaho ryo ku rwego rugezweho.

Abayobozi bemeza ko izi mpinduka zizongera ireme rya Murandasi, guhamagarana, serivisi zo guhererekanya amafaranga hifashishijwe telefoni zigendanwa ndetse no koroherwa mu kugera kuri serivisi zifashisha ikoranabuhanga nk’iza Leta, iz’uburezi ndetse n’iz’ubuzima. 

Minisiteri y’ikoranabuhanga no guhanga udushya kandi, yamenyesheje ko ibigo bitanga serivisi z’itumanaho n’Abanyarwanda muri rusange bazafashwa muri izi mpinduka.

Igerageza ryo guhagarika burundu itumanaho ryo ku nzego zishaje, ryatangiye muri uyu mwaka wa 2026, ni mbere y’uko itumanaho ryo ku rwego rwa 3G rihagarikwa burundu mu mwaka utaha.

Abaguzi basabwe kandi kugenzura niba nimero zabo za telefoni cyangwa ibikoresho byabo bishobora kwemera itumanaho ryo ku rwego rwa 4G ndetse no kujyanisha n’iryo tumanaho ku batarabikora. Ibigo cyangwa se abacuruzi bafite uburyo bwegamiye gusa kuri 2G cyangwa 3G, na bo basabwa gutangira kubuvugurura.

Share