Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yakiriye indahiro z’abayobozi bashya baherutse kwinjira muri Guverinoma.

None kuwa gatatu tariki 17 Kamena 2026 muri Village Urugwiro, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yakiriye indahiro z’abayobozi bashya baherutse kwinjira muri Guverinoma, nk’uko biteganywa n’itegekonshinga rya Repubulika y’u Rwanda, by’umwihariko mu ngingo ya 118 ivuga ko mbere y’uko abashyizwe muri Guverinoma batangira imirimo yabo, babanza kurahirira imbere y’Umukuru w’igihugu.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yakiriye indahiro z’abayobozi bashya baherutse kwinjira muri Guverinoma.

Abinjiye muri Guverinoma bagejeje indahiro zabo ku Mukuru w’igihugu, ni Murwanashyaka Damien wagizwe Minisitiri w’ibikorwaremezo, Kajangwe Antoine Marie wagizwe Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda, Zingiro Armand wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ibikorwaremezo ndetse na Colonel Bizimungu Claudien na we wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ibikorwaremezo.

Uretse abinjiye muri Guverinoma, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yanakiriye indahiro z’abandi bayobozi barimo Mbabazi Judith wagizwe Umuvunyi wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya akarengane, Uwizeye James wagizwe Umunyamabanga mukuru wungirije w’urwego rw’igihugu rushinzwe iperereza n’umutekano (NISS), CP Theos Badege wagizwe Komiseri mukuru wungirije w’urwego rw’igihugu rushinzwe igorora (RCS).

Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye uwo muhango, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yibukije abayobozi bashya ko batarahiriye imbere y’abitabiriye icyo gikorwa gusa, ko ahubwo barahiriye imbere y’Abanyarwanda bose, aboneraho no kubasaba guha uburemere indahiro zabo.

Yagize ati, “Izo ndahiro, ntimuzigejeje kuri twe twicaye aha gusa, ahubwo ni ku gihugu cyose, ni ku Banyarwanda. Ni ngombwa rero ko musobanukirwa neza uburemere bw’izo ndahiro.”

Umukuru w’igihugu kandi, yanibukije ko umuyobozi mwiza uri mu nzego za Leta, agomba guharanira inyungu z’umuturage mbere na mbere. Yagize ati, “Kuba umuyobozi muri izi nzego za Leta, mbere na mbere ni ugukorera abaturage no guharanira imibereho yabo myiza.”

 

Ashingiye ku mateka igihugu cyanyuzemo, Umukuru w’igihugu yibukije abayobozi ko ababohoye u Rwanda nta nyungu zindi bari bategereje, ko ahubwo banatekerezaga ko intambara yo kubohora igihugu bashoboraga no kuyitakarizamo ubuzima, bityo abasaba gushyira mbere na mbere inyungu z’abaturage ku isonga, kuko iyo umuyobozi akoze neza, ari umuturage bigirira akamaro, naho umuyobozi yakora nabi, ingaruka z’iyo mikorere mibi ikagera ku muturage bwa mbere, nyamara atari we Nyirabayazana.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame kandi, yanagarutse ku kibazo abantu bibaza cy’uko abaminisitiri bashobora guhinduka vuba, maze yerekana impamvu ibitera agira ati, “Hari ubwo wicarana n’umuntu w’umuyobozi uzi ngo afite kumva, inshingano arazumva, rwose asobanukiwe ibintu byose. Dore aha ngaha ni ho dukorera inama za Guverinoma. Tukajya umugambi tuvuga ngo tugiye gukora iki ngiki, ndetse umuntu akabigiramo uruhare agatanga igitekerezo, hanyuma tukabyemeza n’ibyangombwa byose bihari. Niba byagombaga gutwara wenda amezi atandatu yo kuba twakoze ibyo twakoraga, hashira amezi atanu hakabaho no kwibutsa tuti ariko tugeze he kuri bya bindi? Ugasanga n’uwagombaga kubikora ntazi aho tugeze. Iyo ndwara yo rero irakabije kenshi. Ariko habaho kwihangana ku bantu bayobora ibyo bikorwa, bakayobora n’abo bantu. Ubwa mbere urabyihorera ukabona ko nyine ari intege nke z’umuntu yagize, kuko gukora amakosa birashoboka. Ubwa kabiri, ikosa rimwe rikongera rikaba nk’iryabaye ubushize, ukongera uti ese habaye iki, ko ubushize twari twabikosoye, byagenze gute? Ubwo na bwo wenda ukamwihorera. Iyo bibaye bwa gatatu, ndetse rimwe na rimwe bikaba bwa kane, haba hari ikibazo gikomeye. Icyo gihe rero ni bwo abantu bbaba bagomba gufata ibyemezo. Hari ababireka gutyo, bigakomeza gutyo bikaba umuco. Uwo muco hari aho tuwuzi kandi natwe uhora ushaka kutuzamo, ariko turawurwanya. Ubwo rero kwihangana, hari ubwo bigarukira aho ngaho, ukagerageza. Ba banyarwanda bandi navugaga na bo tuzi bashobora gukora nk’ibyo dukora hano, urongera ukabashakamo ukareba undi na we waza agatwara igihe nbere y’uko imico mizima imunanira. Hari abakunda bikagenda neza uko bikwiye, ibyo ni byiza turabishimira iteka.”

Umukuru w'igihugu, yasoje ubutumwa bwe yifuriza abayobozi bashya kuzagira imirimo myiza, ariko ababwira ko imirimo mishya bagiyemo atari igitangaza, ahubwo ko ari imirimo nk’iyo mu buzima busanzwe.

Share