Inganda umunani zakoraga ibisindisha zahagaritswe.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge bw’imiti n’ibiribwa (Rwanda FDA), cyatangaje kuri iki cyumweru ko cyafunze inganda umunani zakoraga ibinyobwa bisindisha, ibyo binyobwa bikaba bikubiye mu bwoko 38.

Inganda umunani zakoraga ibisindisha zahagaritswe.

Itangazo ry’icyo kigo, rigaragaza ko ifungwa ry’ibyo bigo ndetse no kuba zarambuwe uburenganzira bwo gukorera mu Rwanda, byakozwe hakurikijwe igenzura ndetse n’isuzuma ryakozwe. 

Urutonde rugaragara ku mugereka w’itangazo Rwanda FDA yashyize hanze, rugaragaza ko inganda zafunzwe ari Ingufu jin ltd, NBG LTD, Sky Drop Industries Ltd, Africana Buffalo Ltd, Nopa Company Ltd, Roots Investment Group Ltd, Rugali Agro-Processing Company na Zhonglu Industrial Liability Company Ltd.

Amabwiriza akubiye muri iryo tangazo, yerekana ko izo nganda zigomba guhita zihagarika gukora ibinyobwa byazo no kubikwirakwiza uhereye igihe iryo tangazo ryasohokeye, ndetse kandi abacuruzi bacuruza ibinyobwa bikorwa n’izo nganda hirya no hino mu gihugu, bagomba na bo guhita babisubiza izo nganda ako kanya, kandi bagahagarika kubigurisha mu baturage. Abanyarwanda na bo, basabwe guhita bahagarika kugura no kunywa ibinyobwa bikorwa n’izo nganda.

Izo nganda kandi, zasabwe gutanga raporo y’uko ibinyobwa zakoze byakusanyijwe mu minsi itatu y’akazi nyuma y’itangazwa ry’icyo cyemezo, mu rwego rwo kugenzura uko byavuye ku isoko.

Rwanda FDA, yasoje ivuga ko isuzuma n’igenzura ry’inganda zikora ibinyobwa bisindisha rigikomeje, igisobanuye ko mu gihe icyo ari cyo cyose, urutonde rw’inganda zikora ibinyobwa bitujuje ubuziranenge rushobora kwiyongeraho izindi nganda.

Ihagarikwa ry’izi nganda zose uko ari umunani, rije rikurikira ikibazo kimaze iminsi kivugwa cy’ibiyobyabwenge n’inzoga zitujuje ubuziranenge hirya no hino mu gihugu, aho imibare iheruka gutangazwa na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Habimana Dominique kuwa 29 Nyakanga 2026, yerekana ko kuva uyu mwaka wa 2026 watangira, Abanyarwanda bagera kuri 50, bamaze gupfa basize kunywa inzoga z’inkorano n’izitujuje ubuziranenge.

Share