Umuhanzikazi Shakira, yagizwe umwere ku byaha byo kunyereza imisoro muri Espanye.

Ubwo yari amaze gushyingiranwa n’umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka muri Espanye witwa Gerard Pique, uzwiho kuba yarakiniye ikipe y’igihugu ya Espanye ,Fc Barcelona yo muricyo gihugu nubundi ndetse na Manchester United yo mu bwongereza , Shakira yahise ahabwa uburenganzira bwo gutura muri Espanye, bituma urwego rushinzwe imisoro muri icyo gihugu rumushinja kunyereza imisoro muwa 2011.

Umuhanzikazi Shakira, yagizwe umwere ku byaha byo kunyereza imisoro muri Espanye.
Umuhanzikazi Shakira, yagizwe umwere ku byaha byo kunyereza imisoro muri Espanye.

Ku ruhande rw’uyu muhanzikazi, yavugaga ko atagombaga kwishyura imisoro, kubera ko yakoreye ibitaramo bitandukanye mu bihugu 37 bitandukanye byo ku isi, bituma amara igihe cy’iminsi irenga 183 ataba muri Espanye, kandi uwamaze icyo gihe cyose atari mu gihugu, ntategekwa kwishyura imisoro.

 

Urukiko rukuru muri Espanye, rwatangaje kuwa 19 Gicurasi 2026  ko ingingo zatanzwe n’uruhande rwa Shakira zifite ishingiro, kuko mu rubanza, 

Umuhanzikazi Shakira ku Rubyiniro

urwego rw’igihugu rushinzwe imisoro ruterekanye ibigaragaza ko Shakira yamaze iminsi 183 ari muri Espanye mu mwaka wa 2011.

 

Urwo rukiko, rwahise rutegeka ko Shakira yishyurwa Miliyoni 55 z’amayero, ni hafi Miliyari 110 z’amafaranga y’u Rwanda, harimo amande yaciwe n’urwego rushinzwe imisoro muri Espanye ndetse n’indishyi z’akababaro.

 

Shakira, yishimiye umwanzuro w’urukiko ati, “Nyuma y’imyaka umunani nsa n’uwihishahisha, urukiko rushyize umucyo ku byo naregwaga. Ibi byose, byari byarateguwe kugira ngo byangize izina ryanjye, bituma mara amajoro menshi ntasinzira, bingiraho ingaruka mbi ku buzima bwanjye ndetse n’imibereho myiza y’umuryango wanjjye.”

 

Uyu muhanzikazi wamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye nka Hips don’t lie, Wherever Whenever, Waka Waka n’izindi, yongeyeho ko atigeze anyereza imisoro, kuko niba urukiko rutabyemeje, ibyo yaregwaga ari ibinyoma.

 

Uruhande rw’urwego rushinzwe imisoro muri Espanye, rwo rwatangaje ko ruzajuririra urukiko rw’ikirenga rwo muri icyo gihugu, ko kandi nta faranga na rimwe ruzishyura Shakira mbere y’uko umwanzuro wa nyuma w’uru rubanza utangazwa.

Share