Iyo Ubutaka buhindutse inyanja ni nde ubuza Amato kurengerwa?
Abahinzi b’ibirayi bo mu Murenge wa Bushoki mu Karere ka Rulindo, bibumbiye muri koperative KOVAMABA, ikorera mu gishanga cya Bahimba barataka igihombo gikomeye nyuma y’uko imyaka yabo yangijwe n’ibiza byatewe n’imvura nyinshi yaguye ku wa mbere, tariki ya 18 Kanama 2025.

Iyi mvura yateje umwuzure warengeye ibirayi, bituma basaba ko bagobokwa kuko umusaruro wabo w’iki gihembwe uzaba mucye cyane ugereranije n’ibisanzwe.
Nyirantibitonderwa Jeanne, umwe mu bahinzi, yagize ati: “Ntituzabona umusaruro kuko ibirayi bigiye gukurwa biteze. Ibi bizadutera igihombo gikomeye kuko ubusanzwe ku butaka bungana na are imwe twabaga twejeje ibiro 300, ariko ubu sinzi niba byibura twazabona kimwe cya kabiri.”
Ibi byanashimangiwe na Murorunkwere Letitia, nawe uri muri iyi koperative, aho yavuze ko ibiza bibasigiye ihungabana rikomeye. Ati:“Twari twizeye kubona umusaruro mwiza nk’uko bisanzwe, ariko iyi mvura yadutunguye. Twabuze uko twirwanaho, ubu dutegereje ubufasha kuko turi mu gihombo gikomeye.”
Ku ruhande rwa Radiant ikompanyi y’ubwishingizi aho aba bahinzi bafasha bwishinzi bw’ibihingwa byabo, bahumurije aba bahinzi ko bagiye kwishyurwa vuba kuko icyo bategereje ari raporo igaragaza ikiza cyabateye, ubuso bwangiritse ndetse n’ingaruka cyagize k’umusaruro wabo kandi iyo raporo izaboneka bitarenze kuwa gatanu taliki 22 Kanama 2025, bityo bakazishyurwa bitarenze iminsi 3 uhereye ku munsi raporo yabonekeyeho nkuko bisobanurwa na Mahoro Laetitia, Umuyobozi w’ishami ry’Ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo muri Radiant Yacu.
Ati: “Abahinzi bafite ubwishingizi ntibakwiye kugira impungenge. Tuzishyura mu minsi itatu nyuma yo kubona raporo. Ibiza biva ku mihindagurikire y’ikirere, nta ruhare umuturage abigiramo, bityo bagomba kwishyurwa.”
Mahoro yakomeje agira ati: “Harimo gukorwa raporo igaragaza ikiza cyabayeho, ubuso bwangiritse ndetse n’ingaruka cyagize ku musaruro. Iyo raporo izaboneka ku wa gatanu tariki ya 22 Kanama 2025.”
Mahoro Laetitia, Umuyobozi w’ishami ry’Ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo muri Radiant Yacu
Uyu muyobozi yasabye kandi abahinzi bose bakora ubuhinzi budafite ubwishingizi kwihutira kubugira kuko ibihe bihinduka bidateguza.
Ati: “Ibihe bihinduka ku buryo budateguza, ni yo mpamvu dukangurira abahinzi bose gufata ubwishingizi kugira ngo bikingire ingaruka z’ibiza nk’ibi.”
Igishanga cya bahimba cyose gifite ubuso bungana na hegitare 372 ariko ubuso buhingwaho bungana na hegitare 252, kikaba gihingwamo n’abahinzi 373. Mu bihe bisanzwe iyo nta biza byabayeho, iki gishanga cyeramo nibura ibirayi bingana na toni 6174.