Abagore bakora ubuhinzi n’ubworozi buciriritse, bashyizwe igorora.

Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi Minagri, yatangaje ko aba bahinzi bagiye kujya bahabwa inguzanyo zo guteza imbere umurimo wabo kandi nta ngwate batanze, kandi iyo nguzanyo ikazajya itangwa binyuze mu ikoranabuhanga rya telefoni igendanwa.

Abagore bakora ubuhinzi n’ubworozi buciriritse, bashyizwe igorora.

Benshi muri ba Rwiyemezamirimo b’abagore bakora ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda baganiriye n’urwego rw’igihugu rw’itangazamakuru (RBA), batangaje imbogamizi bahura na zo cyane cyane igihe bifuje gusaba inguzanyo yo kwagura imishinga yabo.

 

Umwe yagize ati, “Kuri Cocombre ushobora kubona toni eshanu kuri saison, kuri poivreau ushobora kubona toni eshatu hafi enye, ku nyanya na ho ushobora kubona toni eshatu hafi enye. Ibigo by’imari navuga ngo biratwizera, ariko imbogamizi ibamo, ujya gusaba inguzanyo ukajyana ingwate. Hari igihe uba udafite iyo ngwate, ugasanga umutware cyangwa umuryango wawe wanze kugufasha, bitewe no gutinya igihombo.”

 

Uretse uwo, hari n’abagaragaza ko ibigo by’imari byinshi biherereye kure y’abagenerwabikorwa, bigatuma bagenda biguruntege mu gusaba inguzanyo.

 

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi Madame Uwituze Solange, avuga ko Leta yatangiye imikoranire n’inzego zinyuranye, ku ikubitiro banki nkuru y’igihugu, kugira ngo harebwe uburyo abahinzi bato cyane cyane abagore, bajya bagurizwa amafaranga yo kwagura ibikorwa byabo.

 

Mu kuguriza abo bahinzi nyamara, Madame Uwituze Solange, avuga ko hari ibizajya bibanza kwigwaho. Yagize ati, “Tuzajya tureba niba abifuza inguzanyo ari abagurizwa beza, niba usaba inguzanyo, iyo agurijwe kuri Momo yishyura neza cyangwa aba bihemu, niba mu matsinda bigenda neza. Hari sisiteme zizahuzwa ku buryo abantu bazajya bareba niba ugurizwa ari umugurizwa w’umwizerwa, mu masaha atari menshi.”

 

Uyu muyobozi, avuga kandi ko hazajya hanarebwa umusaruro w’umugenerwabikorwa, ku buryo uwo musaruro ari wo wafatwa nk’ingwate.

 

Ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire ryakozwe mu mwaka wa 2022, rigaragaza ko imiryango miliyoni 1 n’ibice 4, ikora imirimo ishingiye ku buhinzi n’ubworozi. Mu guteza imbere abo banyarwanda, mu bihe binyuranye, Leta y’u Rwanda yagiye ishyiraho politiki zo korohereza abahinzi n’aborozi, aho yabanje gushyiraho nkunganire ku ifumbire n’inyongeramusaruro, ndetse mu mwaka wa 2019, Leta y’u Rwanda yatangije gahunda y’ubwishingizi ku buhinzi n’ubworozi, gahunda izwi nka “Tekana urishingiwe muhinzi mworozi.” Izi politiki zose, zigamije gutuma abahinzi n’aborozi badakora batagamije gutunga imiryango yabo gusa, ahubwo bagasagurira n’amasoko, yaba ayo mu Rwanda, cyangwa se ayo mu mahanga.

Share